Ibizwi ku ibaruwa Étienne Tshisekedi yandikiye Kabila mbere y’uko yitaba Imana

Ihuriro ry’umuryango w’abihayimana gatulika muri Congo ku rwego rw’igihugu ari nabo bahagarariye ibiganiro by’amahoro muri RD Congo, kuri uyu wa gatanu w’icyumweru dusoje nibwo bameje ko mbere y’uko Étienne Tshisekedi yitaba Imana yari yarasize yandikiye urwandiko Perezida Kabila.

Nubwo hataramenyekana igikubiye muri uru rwandiko rwanditswe na Tshisekedi utaravugaga rumwe n’ubutegetsi buriho muri Congo, ikizwi ni uko yarwanditse mbere gato y’uko yitaba Imana, rugenewe Perezida Joseph Kabila nkuko Jeune Afrique dukesha iyi nkuru ibitangaza. Kugira ngo haveho amazimwe, inteko yo ku rwego rw’abepiskopi muri Congo yagarutse kuri uru rwandiko mu nama yo ku wa gatanu tariki24 Gashyantare 2017. Ni mu nama yabereye mu murwa mukuru , Kinshasa.

Aba bihayimana basobanuriye itangazamakuru ko urwandiko rwa Tshisekedi batigeze baruhabwa mbereho umunsi umwe ubwo Tshisekedi yajyaga kwivuza mu Bubiligi ari naho yaguye ko ahubwo baruhawe mbere yaho.

Ku itariki 17 Mutarama 2017 nibwo Padiri Théo Tshilumbu (wari umunyamabanga wihariye wa Tshisekedi) na M. Pierre Lumbi(wo mu ihuriro ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi) nibwo bagejeje kuri ‘cenco’ ibaruwa ivuye kuri Étienne Tshisekedi igenewe umukuru w’igihugu.” Ibi nibyo byatangajwe n’aba bihayimana mu itangazo ryasomewe imbere y’abanyamakuru, risomwa na Padiri Donatien Nshole, umuvugizi wa ‘Cenco’(Commission Episcopale Nationale du Congo).

Iri tangazo rikomeza rigira riti “Abazanye uru rwandiko batanze ibintu 3 ntarengwaho mbere y’uko rugezwa kuwo rugenewe:Kubigira ibanga, gutegereza igihe cyanyacyo ni ukuvuga igihe ibiganiro hagati y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi n’abari ku butegetsi bitaba bigize icyo bigeraho no kurushyikiriza nyirubwite.”

Nubwo igitutu cyari kibariho kitari cyoroshye, abihayimana bo muri Gatulika bagombye gutegereza kugeza igihe bahuriye na Joseph Kabila kuwa 20 Gashyantare 2017 kugira ngo bamushyikirize urwandiko yandikiwe na Tshisekedi batajyaga imbizi witabye Imana mu ntangiriro za Gashyantare ariko nanubu akaba atarashyingurwa kuko bikigibwaho impaka za politiki.

Kubwa bamwe iyi baruwa ngo yaba ikubiyemo izina rya Minisitri w’intebe, umwanya ugomba gutuka mu batavugarumwe n’ubutegetsi nkuko amasezerano yiswe aya ‘Saint-Sylvestre’ abivuga. Bivugwa ko Étienne Tshisekedi ngo yaba yari yahisemo umuhungu we Félix kuri uyu mwanya.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo