Ibirindiro bya USA byarashwe na Irani, byangiritse gahoro - Trump

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za amerika, Donald Trump yavuze ko Irani "isa n’iyacubije" nyuma yo kugaba ibitero ku birindiro bya Amerika muri Iraki.

Perezida Trump yavuze ko nta buzima bw’Abanyamerika cyangwa ubw’abanya Irani bwaguye muri ibyo bitero kandi ko ibirindiro bya Amerika byangiritse buhoro gusa.

Ibitero bya Irani yagabye ku birindiro bya Irbil na Al Asad byatewe mu gicuku cyo ku wa Gatatu.

Irani yavuze ko byari mu rwego rwo kwihorera kubera umujenerali wa Irani Qasem Soleimani wishwe na Amerika mu cyumweru gishize.

Igitero cya Amerika cyagabwe n’indege itagira umuderevu kigahitana Suleimani ni urugero rukomeye rw’ubushyamirane hagati y’ibihugu byombi.

Trump yatangaje ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zihita zifatira ibindi bihano Irani mu rwego rw’ubukungu bizagumaho kugeza igihe Irani "ihinduriye imyitwarire yayo."

Perezida Trump yari yatanze impuruza ko azagaba ibitero bya gisirikare kuri Irani niramuka yibasiye ibirindiro byayo cyangwa abaturage, ariko kuri iyi nshuro yanze kubigaba.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo