Grace , niwe musimbura w’umugabo we Robert Mugabe?

Perezida wa Zimbabwe Robert Mugabe uherutse kuzuza imyaka 93 ari guhura n’ibibazo mu izashyaka rye rya Zanu- PF bishingiye ahanini k’ugomba kuzamusimbura ku mwanya w’umukuru w’igihugu.

Nubwo intambara z’ugomba gusimbura Robert Mugabe ku mwanya w’umukuru w’igihugu cya Zimbabwe atari iz’ubu, imyaka ye ikomeje kuba myinshi iri mu bituma ibintu birushaho kuzamba.

Kuri uyu wa gatatu tariki 22 Gashyantare 2017 nibwo mu binyamakuru byo muri Bulawayo, umujyi mukuru wa 2 muri Zimbabwe habyukiyemo inkuru zibaza ku muntu ugomba gusimbura Robert Mugabe. Ibyinshi muri ibi binyamakuru byakunze kugaruka ku buryo Rober Mugabe aherutse gushimagiza umugore we ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 93 mu ijambo ryaciye kuri televiziyo y’igihugu.
Mugabe yakunze kuvuga ko haba mu baminisitiri ndetse n’abandi bamuri hafi , ntamuntu numwe abona ushobora kumusimbura. Perezida Mugabe umaze imyaka 37 ayobora Zimbabwe aherutse kuvuga ko abona ari ‘imbaraga ikomeye muri Politiki’ ndetse amwita ‘Doctor Amai’ bisobanura ‘Maman’ mu rurimi rwa shona rukoreshwa muri Zimbabwe. Ibi bamwe babifashe nk’uburyo bwo gutanga ubutegetsi mu buryo buteruye ku mugore we ufite imyaka 51.

Kuva muri 2014, Grace Mugabe akuriye ihuriro ry’abagore mu ishyaka rya Zanu PF riri ku butegetsi. Afite impamyabumenyi yo ku rwgo rwa ‘Doctorat’ muri ‘Sociologie’ ariko yabonye mu buryo bushidikanywaho niba koko yarayikoreye. Amanota ye y’ibizamini yose ntiyatangajwe ndetse igitabo cye gisoza amasomo ye (mémoire) ntikiri ahabikwa ibitabo by’abarangije muri Kaminuza ya Zimbabwe yaboneyemo iyi mpamyabumenyi.

Mu ijambo rye kandi icyo gihe , Mugabe yakomeje avuga uburyo umugore we akunzwe n’abaturage ba Zimbabwe nubwo ngo hari abo mu ishyaka rya ZanuPF batamukunda, bakamushinja kugira inyota y’ubutegetsi. Abadashyigikiye Mugabe n’umugore we bavuga ko visi Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa ariwe babona ukwiriye gusimbura Robert Mugabe.

Grace Mugabe, abamurwanya bamwita ‘Disgrace’ cyangwa ‘Gucci Grace’ bitewe nuko ngo akunda cyane ibintu bihenze. Uyu mugore kandi niwe uheruka kuvuga ko umugabo we nubwo yapfa, abaturage ba Zimbabwe bamutora ari umurambo. Yabivugiye mu ihuriro ryahuje abarwanashyaka ba Zanu PF tariki 17 Gashyantare 2017.

Uko Mugabe yabanye na Grace

Grace Marufu yahoze ari umunyamabanga wa Perezida Robert Mugabe, ndetse aza no kuba ihabara rye mu ibanga rikomeye, mu gihe undi mugore wa Robert Mugabe yari arembejwe na Kanseri .Umugabo w’umupilote wari warashakanye na Grace we yakoreraga hanze ya Zimbabwe. Nyuma y’uko umugore wa mbere wa Mugabe apfuye, Robert Mugabe yashakanye n’uyu wari umunyamabangawe ndetse ahita afata izina rya Grace Mugabe.

Mu bihe bitandukanye, Grace Mugabe, umugore wa Robert Mugabe bivugwa ko ashobora gusimbura umugabo we

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo