Goma: Aho indege yaguyeho umwana warokotse yari agiye kugura umugati

Photo:Nelson Asani indege yaguye ayireba n’abo yahitanye ni abaturanyi be

Impanuka y’indege yaguye ku rugo rw’abantu ejo mu gitondo i Goma yabaye Nelson Asani areba kuko baturanye, abarokotse muri uru rugo ni umugabo wari wagiye kare n’umwana wari ugiye kugura umugati.

Bene, Sylvie, Dieme, Justin na murumuna wabo wari ufite amezi macye na maman wabo witwa Sifa n’inshuti ze maman Lydie iyi ndege yabasanze mu nzu ihita ishya irabica bose nk’uko Asani abivuga.

Impanuka z’indege zirenga 15 zimaze kuba muri DR Congo mu myaka itanu ishize, ikoreshwa ry’indege zishaje n’ubwirinzi bw’impanuka buri hasi ni bimwe mu bizitera nk’uko bivugwa n’umuhanga mu by’indege Dr Daniel Kwasi Adjekum.

Bwana Asani avuga ko saa mbili za mugitondo aho batuye muri ’Quartier’ Mapendo y’ahitwa Birere muri Goma, bagiye kubona indege mu kirere iriho yizunguza kenshi imena n’amavuta yayo.

Urugo iyi ndege yaguyeho Asani avuga ko ari abaturanyi be batandukanyijwe n’umuhanda gusa.

Ati: "Abantu bahise batangira kunyanyagira biruka hirya no hino bati ’indege iraguye indege iraguye’" - Nelson Asani.

Iyi ni indege yo mu bwoko bwa Dornier-228 ya kompanyi yitwa Busy Bee yahise ifatwa n’inkongi, yarimo abantu barenga 15 yari ihagurutse ku kibuga cy’indege cya Goma igiye mu gace ka Beni.

Kompanyi ya Busy Bee ntacyo iratangaza kuri iyi mpanuka.

Rene wari ugiye kugura umugati niwe warokotse

Bwana Asani avuga ko iyi ndege yabanje kugonga gato inzu y’uwitwa Maman Francine ikongera igasubira hejuru maze ikagonga inzu y’umuturanyi we Faustin ku gice cya ’salon’ n’icyumba.

Ati: "Faustin yari yavuye kare mu rugo, Maman Bene(Sifa) yari amaze gutegura abana bagiye gusenga, hari n’inshuti ye maman Lydie na maman Justine bari baje kureba Sifa.

"Bose hamwe na bariya bana batanu bahiriye mu nzu, harokotse umukuru wiga mukwa gatandatu w’amashuri abanza witwa Rene wari ugiye kugura umugati".

Bwana Asani avuga ko uwarokotse mu bari munzu ari maman Justine nawe wahiye bikomeye ubu akaba ari mu bitaro.

Abategetsi muri DR Congo bavuga ko abantu 27 bose hamwe aribo baguye mu mpanuka y’iyi ndege harimo abari bayirimo n’abo yasanze mu nzu.

Bwana Asani avuga ko hari abantu babiri bari muri iyi ndege bayisimbutsemo ikiri kwizinguza hejuru y’iyi ’quartier’, aba nabo ngo bararokotse.

Asani avuga ko mu myaka ishize hari indi ndege yaguye ku isoko ricuruza ibiribwa aha mu mujyi wa Goma ku ntera ya 4Km uvuye aha iwabo.

Indege yo mu bwoko bwa Dornier 228-200 ya kompanyi Busy Bee, muri iyi foto yafashwe mu kwezi kwa gatatu

Ubwirinzi bw’izi mpanuka kuri 21%

Dr Daniel Kwasi Adjekum, umwarimu mu buhanga bwo gutwara indege muri University of North Dakota muri Amerika avuga ko bigoye no kumenya icyateye iyi mpanuka.

Dr Adjekum yabwiye BBC ko ibijyanye no kugenzura ibishobora guteza impanuka y’indege muri DR Congo biri ku rwego rwa 21% mu gihe igipimo fatizo ku rwego rw’isi ari nibura 60%.

Abahanga mu gukora iri genzura, ibikoresho bikenewe, ibikorwa remezo mu by’indege... ibi byose ngo ni ibintu bikiri ku kigero cyo hasi muri DR Congo bishobora gutera izi mpanuka.

Ati: "Ubu biranagoye kumenya icyateye iriya mpanuka kubera ko ibyo byose bidahari".

Bwana Adjekum ariko avuga ko hari intambwe DR Congo iri gutera mu kongera ubushobozi bwo kwirinda impanuka z’indege.

Ati: "Urebye hari ibiri guhinduka gusa ntabwo ari ibintu bifata amezi ni ibintu bisaba ibintu byinshi n’igihe kinini".

Indege zo muri DR Congo ntabwo zemerewe kuguruka mu kirere cy’ibihugu bigize umuryango w’ubumwe bw’Uburayi kubera ko zishaje kandi zititabwaho uko bikwiye.

Mu itangazo leta ya DR Congo yasohoye ku cyumweru, yasezeranyije ko igiye gukora iperereza ku cyateye iyi mpanuka ndetse n’uruhare abantu batandukanye babigizemo.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo