Gereza ya Guantanamo yongerewe indi myaka 25

Leta ya Trump yatangaje ko gereza ya Guantanamo igiye gukomeza gukora mu gihe kingana n’imyaka igera kuri 25, ingingo ije ihindura iyari yarafashwe na Perezida Obama yo kuyifunga.

Perezida Barack Obama wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yari yaremeje ko gereza ya gisirikare y’i Guantanamo Bay, muri Cuba izafungwa, ariko igiye kuzagumaho iyindi myaka igera kuri 25 nkuko uyiyobora yabitangaje ku wa kabiri w’iki Cyumweru nkuko bitangazwa nanone n’ Ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru .

Rear Admiral John Ring uyoboye iyo gereza yavuze ko irimo abashinjwa ibitero by’iterabwoba byabaye muri Amerika mu kwezi kwa Nzeri , tariki 11, umwaka wa 2001 igiye gukomeza ikora mu myaka 25 iri imbere.

Mu kwezi kwa mbere kwa 2017, Perezida Obama niho yari yasinye itegeko ryo gufunga iyo gereza.

Minisiteri y’Ingabo muri Amerika ku butegetse bwa Perezida Donald Trump bwarahagaritse ingingo yafashwe na Perezida Obama, nkuko uwo uyoboye iyo gereza akomeza abivuga.

Kuva mu mwaka wa 2008, gereza ya Guantanamo ntirongera kwakira izindi mfungwa nshya. Muri iki gihe haisigayemo abagera kuri 40. Bamwe nta bimenyetso bigaragaza ko bagomba gufungirwa muri iyo gereza kuko hari ibyaha baregwa biburanishwa n’inkiko za gisivili bikaba n’imbogamizi ku kwimurirwa mu zindi gereza. Abasaga 200 bimuriwe muri Afghanistan.

Bamwe ntibarigera bacirwa imanza, ariko bagumishijwemo ku gutinya ko babangamira umutekano barekuwe.

Ku ngoma ya Perezida George W Bush wasimbuwe na Obama ni bwo himuwe abanyururu benshi bari bafungiye muri iyi gereza, dore ko abagera kuri 532 bimuriwe mu yandi magereza.

Ubwo yiyamazaga mu matora y’umukuru w’igihugu, Trump yari yemereye abanyagihugu ko azuza muri Gereza ya Guantanamo icyo yise “abantu babi”, nyuma avuga ko abarwanyi ba Leta ya cyiyisilamu bashobora kuzafungirwayo.

Gereza ya Guantanamo ifungiyemo abasirikare bakoze ibyaha by’intambara bafashwe nyuma y’ibitero by’iterabwoba byo mu 2001.

Imiryango Iharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu yakomeje gusaba ko iyi gereza yafungwa.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo