Donald Trump yandikiye Pelosi ibaruwa y’umujinya mu gihe ‘yeguzwa’ uyu munsi

Perezida Donald Trump yavuze amagambo akomeye ku gikorwa cyo kumweguza kugambiriwe mu ibaruwa irimo umujinya yandikiye umuyobozi w’inteko ya Amerika Madamu Nancy Pelosi amushinja "intambara kuri demokarasi ya Amerika"

Ati: "Warushijeho gutesha agaciro ijambo ribi cyane, kweguza perezida!" ni bimwe mu byo yanditse mu ibaruwa yatsohotse ejo kuwa kabiri.

Uyu munsi, mu nteko hateganyijwe itora ryo kweguza Bwana Trump kubera ibyo aregwa byo gushyira igitutu kuri Ukraine ku bw’inyungu ze za politiki.

N’ikizere gicye mu kugira icyo ahindura mu bitegerejwe kuri uyu wa gatanu, Bwana Trump yakoresheje ibaruwa y’impapuro esheshatu ngo yamagane iki gikorwa na Madamu Pelosi usa n’ukiyoboye.

Ni ibiki biri mu ibaruwa?

Bwana Trump yavuze ko iki gikorwa cyakozwe mu buryo bunyuranyije n’amabwiriza agenga kweguza perezida, kandi kinyuranyije n’uburenganzira butangwa n’itegeko nshinga, burimo gutanga ibimenyetso.

Bwana Trump yatumiwe ko komite y’inteko y’abadepite iri mu iperereza ku byo aregwa ngo atange ibimenyetso bimushinjura ariko we n’abanyemategeko be banze kwitaba iyo komite.

Madamu Pelosi yabwiye abanyamakuru ko atigeze asoma iyi baruwa ya Trump yose ariko yabonye icyo igambiriye kandi atekereza ko ari ibaruwa "mbi".

Mu itangazo rivuga ku itora ryo kweguza perezida ryasohowe na Madamu Pelosi yavuze ko inteko igiye "gushyira mu bikorwa ububasha bwayo ihabwa n’itegeko nshinga".

Ati: "Muri iki gihe gikomeye mu mateka y’igihugu cyacu, tugomba kubaha indahiro yacu yo gushyigikira no kurengera itegeko nshinga ryacu imbere y’abandi bose, bo mu mahanga cyangwa bo mu gihugu".

Mu ijoro ryo kuwa kabiri muri Amerika, habaye imyigaragambyo y’abashyigikiye kweguza Bwana Trump mu mijyi itandukanye muri Amerika nka New York, Boston na Los Angeles.

Bamwe bari bafite ibyapa byanditseho ngo "Shyira hasi Trump" na "Rengera demokarasi yacu".

Trump (urebe inyuma) yandikiye Nancy Pelosi (ukoma amashyi) usa n’uyoboye igikorwa cyo kumweguza cy’inteko

Uyu munsi haraba iki?

Bwana Trump araregwa ibi bituma ashobora kweguzwa; kugora inteko yanga gufatanya nayo mu iperereza ku byo aregwa, kubuza bamwe gutanga ubuhamya, guhisha inyandiko z’ibimenyetso no gushaka gukoresha ububasha bwe mu guhatira Ukraine gukora iperereza kuri mukeba we Joe Biden.

Inteko nitora yemeza ko yeguzwa nk’uko biteganyijwe, Bwana Trump araba abaye perezida wa gatatu wegujwe mu mateka ya Amerika.

Azahita ajya mu rubanza muri Sena, aho abasenateri bo mu mashyaka yombi bategekwa gukora nk’abakemurampaka bigenga.

Sena igizwe ahanini n’abo mu ishyaka rya perezida ry’abarepubulikani.

Uyiyoboye, umurepubulikani Mitch McConnell yakankamiye abademokarate mu cyumweru gishize ababwira ko abasenateri bazafatanya byimazeyo n’ikipe ya perezida mu rubanza bagatora banga icyemezo cy’inteko y’abadepite.

Chuck Schumer umusenateri w’umudemokarate yavuze ko, uru rubanza nirugera muri sena, buri umwe muri bo yongera kurahira "guca urubanza rutabogamye".

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo