Minisitiri w’ubuzima muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko undi muntu umwe yishwe na Ebola ku munsi w’ejo hashize ku cyumweru bituma umubare w’abazize iyo ndwara ugera kuri 26 kuva icyo cyorezo cyadutse mu ntara ya Equateur mu Majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’igihugu.
Itangazo rya minisitiri riheruka ryemeza ko abandi bantu bane babonetseho virusi ya Ebola muri Kongo.
Kuva iki cyorezo gitangiye kuvugwa, abantu 46 bose hamwe banduye indwara itera umuriro no kuvirirana. Makumyabiri n’umwe byemejwe ko barwaye Ebola. Abandi makumyabiri n’umwe babashobora kuba bayirwaye. Naho bane birakekwa cyane ko baba barwaye iyo ndwara ya Ebola.
Perezida Joseph Kabila n’abaminisitiri be bafashe icyemezo ejo kuwa gatandatu cyo kwongera amafaranga mu kigega cyagenewe gufasha kurwanya Ebola byihutirwa. Ayo mafaranga amaze kurenga miliyoni enye z’amadolari.
Indwara ya Ebola iheruka kugaragara muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo mu mwaka muri Gicurasi umwaka ushize. Muri 2014 nabwo Ebola yahitanye abantu 40.
Ibimenyetso bya Ebola ni ibi bikurikira:
– Umuriro mwinshi,
– Kumeneka umutwe
– Amavunane mu ngingo
– Kubabara mu muhogo
– Gucika intege
– Guhitwa
– Kuruka no kubabara mu nda
– Kwishimagura no gutukura amaso
– Kuva amaraso ahantu hose hari umwenge ku
mubiri.