Chiwenga wagize uruhare mu ihirikwa rya Robert Mugabe yagizwe Visi Perezida

Constantino Chiwenga wahoze akuriye igisirikare cya Zimbabwe akaba ari na we wagize uruhare runini mu ihirikwa rya Perezida Mugabe ku butegetsi yamaze kugirwa umwe muri ba Visi Perezida 2 ba Zimbabwe.

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Kane tariki 28 Ukuboza 2017. Constantino Chiwenga w’imyaka 61 wamaze gusezeramu gisirikare yarahiriye mu biro by’umukuru w’igihugu i Harare mu murwa mukuru wa Zimbabwe. Umunyamakuru wa AFP wari uhari yatangaje ko Chiwenga yarahiriye ‘ kuzuzuza inshingano ze n’imbaraga ze zose mu bushobozi bwose ahabwa n’itegeko.’

Undi wagizwe Visi Perezida wa Zimbabwe ni Kembo Mohadi wahoze akuriye Minisiteri y’umutekano w’imbere mu gihugu mu gihe Robert Mugabe yari akiri Perezida.

Mu cyumweru gishize, Mohamadi na Chiwenga bari bagizwe ba Visi Perezida b’ishyaka riri ku butegetsi rya Zanu –PF ndetse byari byitezwe ko bagomba kugirwa ba Visi Perezida b’igihugu.

Chiwenga yasezeye mu gisirikare mu cyumweru gishize. Hari hashize ukwezi igisirikare gifashe ubutegetsi , mu gisa no guhirika ubutegetsi byanatumye Mugabe yegura. Mugabe weguye ku butegetsi afite imyaka 93 yasimbuwe ku buyobozi bwa Zanu –PF na Emmerson Mnangagwa kuri ubu akaba ari na we Perezida wa Zimbabwe w’agateganyo kugeza hagati mu mwaka wa 2018 ahateganyijwe amatora y’umukuru w’igihugu

Chiwenga wamaze kugirwa Vsi Perezida wa Zimbabwe

Perrance Shiri wahoze ayobora ingabo zirwanira mu kirere yagizwe Minisitiri w’ubuhinzi, naho undi mu generali witwa Sibusiso Moyo agirwa Minisitiri w’ububanyi n’amahanga.

Mnangagwa niwe uzahagararira ishyaka Zanu-PF mu matora ya Perezida wa Zimbabwe. Yatangaje ko amatora azakorwa mu mucyo no mu kuri. Abatavuga rumwe na we ariko ntibashira amakenga ibyo avuga.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo