Bimwe mu bizakomeza kwibukwa mu buzima n’ubutegetsi bwa Robert Mugabe

Robert Mugabe azakomeza kwibukwa na benshi nk’intwari yaharaniye ubwigenge bwa Zimbabwe, azanibukwa kandi nk’umugabo wategetse igihugu kugeza avuze ko azavaho Imana imuhamagaye.

Ntibyageze aho ariko kuko yahiritswe ku butegetsi mu 2017. Perezida Mnangagwa wamusimbuye uyu munsi yatangaje ko uruhare rwa Mugabe mu mateka ya Zimbabwe rutazibagirana.

Ishyaka rya ANC ryo muri Afurika y’Epfo naryo ryasohoye itangazo rivuga ko ribabajwe n’urupfu rwa Mugabe wagize amateka akomeye mu bwigenge no mu ntambara yo kurwanya Apartheid.

Perezida John Magufuli nawe yanditse kuri Twitter ko yakiranye akababaro inkuru y’urupfu rwa Mzee Robert Mugabe.

Ati: "Afurika ibuze umwe mu bayobozi bakomeye warwanyije ubukoloni mu bikorwa. Roho ye Imana iyituze aheza mu ijuru. Amina".

Bimwe mu byaranze ubuzima n’ubutegetsi bwe:

 Robert Mugabe yavukiye mu cyahoze ari Rhodesia tariki 21 z’ukwa kabiri 1924 yiga mu mashuri ya kiliziya gatolika aba umwalimu.

 Yize muri kaminuza ya Fort Hare muri Afurika y’epfo nyuma ajya kwigisha muri Ghana, aho yafashe ibitekerezo by’ubwigenge bya Kwame Nkrumah, anahashakira umugore we wa mbere Sally.

 Mu 1964 ari muri Rhodesia, yise guverinomana y’abazungu ’cowboys’, yarafashwe afungwa imyaka irenga 10 nta rubanza. Umwana we w’umuhungu yapfuye afunze yangirwa no kujya kumushyingura.

 Mu 1973 nubwo yari agifunze, yatorewe kuyobora ishyaka Zanu PF, arekuwe yahise ajya muri Mozambique atangiza intambara ku butegetsi bw’abazungu muri Rhodesia.

 Mu 1976 yavugiye i Londres ko igisubizo cyonyine cyo guha ubwigenge Zimbabwe ari imbunda.

 Mu 1979 batangaje ubwigenge, Rhodesia yitwa Zimbabwe, mu 1980 haba amatora arayatsinda aba minisitiri w’intebe.

 Mu bihe bya mbere by’ubutegetsi bwe yavuguruye ubukungu bushingira ku buhinzi, ateza imbere cyane uburezi abaturage benshi ba Zimbabwe bariga.

 Hagati mu myaka ya 1980 yashinjwe ubwicanyi bw’ibihumbi by’abo mu bwoko bwa Ndebele bashinjwaga gushyigikira Joshua Nkomo wamurwanyaga.

 Mu 1987 yavanyeho umwanya wa minisitiri w’Intebe aba Perezida.

 Mu 1996 yarongoye Grace Marufu nyuma y’uko umugore we wa mbere yishwe na Cancer, bashakanye ariko n’ubundi bamaze kubyarana kabiri, umwana wabo wa gatatu yavutse Mugabe afite imyaka 73.

 Mu 2000 yugarijwe cyane n’ishyaka MDC ritavuga rumwe nawe rya Morgan Tsvangirai.

 Mu 2002 mu matora ya perezida yagize amajwi 56% naho Tsvangirai agira 41%, amatora amahanga yavuze ko Mugabe yibyemo amajwi. Amahanga n’imiryango mpuzamahanga byahagaritse inkunga kuri Zimbabwe.

 Mu 2008 ubukungu bwa Zimbabwe bwatangiye kugaragaza guhungabana gukomeye, abantu amagana bishwe na Cholera kuko Leta itabashaga kugura imiti isukura amazi.

 Mu 2009 Mugabe yahaye Tsvangirai umwanya wa minisitiri w’intebe, uyu nawe gukundwa kwe biragabanuka kubera kwifatanya na Mugabe.

 2013 Mugabe na Tsvangirai bongeye gushwana ubwo Mugabe yatsindaga amatora, ibyo bari barumvikanye byo gusangira ubutegetsi birahagarara.

 Yari ageze ku myaka 90 ari Perezida, bikavugwa ko uyobora igihugu mu by’ukuri ari umugore we Grace.

 Mu 2015 yatangaje ko aziyamamariza kongera kuyobora Zimbabwe mu matora ya 2018, yari kuzaba afite imyaka 94, ibintu byarakaje abaturage ba Zimbabwe bari bugarijwe n’ubukene.

Imana ariko siyo yamuhamagaye kuko mu kwezi kwa 11/2017 ishyaka Zanu-PF ryatangaje ko rimuvanye ku buyobozi bwaryo rimusimbuza Emmerson Mnangagwa wari visi Perezida ariko yaramwirukanye.

Imyivumbagatanyo ya rubanda yashyize igitutu ku basirikare maze bahirika Mugabe na Grace tariki 21 z’uko kwezi, bamwambura ubutegetsi nawe arabyemera yandika yegura.

Bwana Mugabe yari umuntu ugendera ku mategeko cyane, wakundaga kwambara neza kandi imideri ya cyera, akaba kandi umugabo utaranywaga ibisembuye.

Uyu mugabo wigeze gusingizwa nk’intwari ya Afurika mu kurwanya ubukoloni yasaziye ku butegetsi kugeza abuhiritsweho, asiga igihugu mu kaga k’ubukungu bwazambye.

Amateka ye azakomeza kwibuka muri Zimbabwe no muri Afurika.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo