Angola: Umubyigano kuri Stade wahitanye abantu 17

Abantu 17 nibo bapfiriye mu mubyigano wabereye kuri Stade yo muri Angola , abandi 56 barakomereka ubwo habaga umukino w’umupira w’amaguru wahuzaga Recreativo do Libolo yari yasuye Santa Rita De Cassia .

Kuri uyu wa gatanu tariki 10 Gashyantare 2017 nibwo muri Angola hatangiraga imikino y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru. Mu kwinjira kuri uyu mukino wabereye mu Majyaruguru ya Angola mu gace ka Uige, abantu babyiganye kuburyo bukomeye , biviramo abantu 17 kwitaba Imana nk’uko Polisi yo muri icyo gihugu yabitangaje.

Mu gihe umukino wari uri kuba, habayeho umubyigano mu kwinjira, bituma abantu 17 bapfa, abandi 56 barakomeraka, bahita bajyanwa mu bitaro” Aya ni amagambo Orlando Bernardo, umuvugizi wa Polisi yo muri Angola yatangarije ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP.

Polisi yo muri Angola yasobanuye ko iki kibazo cyatewe n’abafana bashakaga kwinjira muri Stade n’ubundi yari yamaze kuzura. Ubusanzwe ngo iyo stade yakira abafana 12.000. Uyu mukino waje kurangira Recreativo itsinze 1-0.

Ababonye ibi biba batangarije Reuters ko byasabye ko abantu binjira banyuze hejuru ya bagenzi babo. Ibinyamakuru byo muri Portugal no muri Angola byatangaje ko abenshi mu bapfuye ari abana. Perezida wa Angola Jose Eduardo dos Santos yahise atanga itegeko ko hakorwa iperereza z’icyateye iki kibazo.

Muri 2009, abantu 19 bapfiriye i Abidjan muri Côte d’Ivoire mu mubyigano wabaye ku mukino wo gushakisha itike y’igikombe cy’isi cyo muri 2010 wari wahuje Côte d’Ivoire na Malawi. Umubyigano kuri stade kandi watumye abantu 127 bapfa i Accra muri Ghana mu mwaka wa 2001 nk’uko ikinyamakuru Le Monde kibitangaza.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo