Amnesty International irasaba iperereza ku rupfu rw’umunyamakuru Khashoggi

Ishyirahamwe riharanira uburenganzira bwa muntu , Amnesty International rimaze gusaba igihugu cy’Arabiya Sawudite kugaragaza vuba na bwangu umurambo w’umunyamakuru Jamal Khashoggi, kugirango ukorerwe isuzumwa rigamije kugaragaza icyamwishe.

Khashoggi yiciwe muri Konsul y’Arabiya Sawudite iri Istanbul muri Turukiya.

Arabiya Sawudite yari yavuze ko isuzima ry’ibanze ryakozwe mu iperereza ku rupfu rwe, ryagaragaje ko yaba yarapfuye nyuma yo kurwana n’bantu yahuriye nabo muri iyo konsul.

Umwe mu bayobozi ba Amnesty International mu burasirazuba bwo hagati, Samah Hadid yavuze ko ibyo Arabiya Sawudite ivuga bidakwiye kwizerwa.

Hadid yavuze ko hakenewe iperereza rikozwe n’umuryango w’abibumbye mu rwego rwo kwirinda irigiswa ry’ibimenyetso ku rupfu rwa Khashoggi.

Kuri uyu wa gatandatu itangazo ryasohowe n’umushinjacyaha mukuru w’Arabiya Sawudite ryahitishijwe kuri televiziyo ya leta ryavuze ko abaturage 18 b’icyo gihugu batawe muri yombi bakurikiranyweho iby’iyicwa rya Khashoggi wandikiraga ikinyamakuru The Washington Post cyo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Hanze ya Konsul y’Arabiya Sawudite mu mujyi wa Istanbul

Iryo tangazo rivuga ko umujyanama w’urukiko rukuru, Saud al Qahtani hamwe n’umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe iperereza, Ahmed Assiri bahagaritswe ku mirimo.

Ibyatangajwe kuri uyu wa gatandatu bigaragaje ko leta ya Arabiya Sawudite yemeye ku nshuro ya mbere ko Khashoggi yapfuye.

Leta zunze ubumwe z’Amerika zashyize ahagaragara itangazo rivuga ko yakiriye ubutumwa buvuga ko iperereza rikorwa na leta ya Arabiya Sawudite ku rupfu rwa Khashoggi rikomeje kandi ko hari abamaze gutabwa muri yombi.

Abajijwe ku byerekeye iryo tangazo Perezida Donald Trump yabwiye abanyamakuru muri leta ya Arizona ko ibyabaye byerekana intambwe igaragara yatewe, nubwo ngo hari ibibazo bakibazaho.

Yavuze ko agomba kubanza kuvugana n’igikomangoma cya Arabiya Sawudite mbere yuko hagira igikorwa icyaricyo cyose.

Gusa, perezida Trump yashimangiye ko hazabaho ingaruka zikomeye ni biramuka bigaragaye ko Arabiya Sawudite iri inyuma y’iyicwa ry’umunyamakuru Khashoggi.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo