Amerika ikomeje gushyamirana na Irani yohereje ubwirinzi bwa misile bwa Patriot mu burasirazuba bwo hagati

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zohereje mu karere k’uburasirazuba bwo hagati ubwirinzi bwa misile buzwi nka Patriot, mu gihe ubushyamirane bukomeje gukaza umurego hagati y’Amerika na Irani.

BBC dukesha iyi nkuru itangaza ko ubwato bw’intambara bw’Amerika buzwi ku izina rya USS Arlington, butwaye imodoka n’indege by’intambara, na bwo byitezwe ko bwerekeza ku bwato bugwaho indege bw’igisirikare cy’Amerika bwa USS Abraham Lincoln buri mu karere k’ibigobe.

Minisiteri y’ingabo y’Amerika, Pentagon, itangaza ko indege z’intambara z’Amerika zo mu bwoko bwa B-52 zamaze kugera mu birindiro by’iki gisirikare biri muri Qatar.

Amerika ivuga ko ibi ari igisubizo ku byago ingabo zayo zishobora guhura nabyo muri aka karere bitewe na Irani, ariko ntivuga neza ibyo ari byo. Irani irabihakana, ikavuga ko nta kuri kwabyo.

Ubutegetsi bwa Irani bwavuze ko uko kohereza abasirikare n’ibikoresho bya gisirikare kw’Amerika ari "intambara yo mu bitekerezo" igamije gutera ubwoba iki gihugu.

Irani kandi yabaye nk’ivuga ko ishobora gusubukura ibikorwa byo kwigwizaho ubutare bwa uranium mu bikorwa bya nikleyeri.

Itangazo ry’igisirikare cy’Amerika ryo ku munsi w’ejo ku wa gatanu ryongeraho ko Amerika "yiteguye kurwana ku basirikare bayo n’inyungu zayo mu karere [k’uburasirazuba bwo hagati]", rikanavuga kandi ko Amerika idashaka kurwana na Irani.

Amerika isanzwe ibifite abasirikare hafi 5200 muri aka karere bafite ibirindiro mu gihugu cya Irake gihana imbibi na Irani.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo