Amatora muri RDCongo yegejwe inyuma

Muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, komisiyo y’igihugu ishinzwe amatora, CENI, yigijeyo amatora y’umukuru w’igihugu yari ateganijwe ku cyumweru.

Perezida wa CENI, Coreneille Nangaa Yobeluo, yabibwiye abakandida bose cyangwa ababahagarariye mu nama yari yabatumiyemo, nk’uko umwe muri bo witwa Theodore Ngoyi yabibwiye Ijwi ry’Amerika-ishami ry’Igifaransa dukesha iyi nkuru.

Abakandida bose hamwe ni 21. Nangaa yabasobanuriye ko icyemezo cya CENI giturutse ku ngorane z’ibikoresho, cyane cyane i Kinshasa, aho inkongi y’umurira yatwitse mu cyumweru gishize hafi ya byose byagombaga gukoreshwa mu murwa mukuru.

Kandida Ngoyi yatangarije Ijwi ry’Amerika ko Nangaa atababwiye umunsi nyakuli amatora azaberaho. Ariko umwe mu bagize CENI yabwiye ikigo ntaramakuru AFP cyo mu Bufaransa ko iteganya gusubika amatora mu gihe cy’iminsi irindwi akazaba tariki 30 Ukuboza 2018. Ni ubwa gatatu amatora ya perezida wa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo asubitswe kuva mu 2016.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo