Afurika y’Epfo: Akora amatafari yo kubakisha ayakuye mu mpapuro

Elijah Djan ,rwiyemezamirimo ukiri muto wo muri Afurika y’Epfo yamaze gushyira ku mugaragaro amatafari yo kubakisha adasanzwe akora mu mpapuro.
Nubwo byumvikana nk’ikintu kidashoboka , ibi Elijah Djan ari kubikora mu mushinga yise “Nubrix” kandi akaba yemeza ko ari amatafari akomeye nk’ayandi yose kandi akorwa mu buryo buhendutse ugereranyije n’uko andi akorwamo.

Umushinga we ukemura ibibazo 2 bikomeye muri Afurika y’Epfo:Ikibazo cy’imyanda y’impapuro zakoreshejwe ndetse n’ikibazo cy’umubare munini w’abatabasha kwiyubakira inzu nk’uko ikinyamakuru Observers cyabitangaje mu nkuru igira iti ‘Meet the South African inventor making bricks out of paper’ yo ku wa 8 Gashyantare 2017.

Kuba Afurika y’Epfo ari igihugu kiri gutera imbere cyane, bisobanuye ko n’imyanda iva mu byakoreshejwe n’abatuye iki gihugu iba ari myinshi. Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo gishinzwe kubungabunga ibidukikije muri iki gihugu, bwagaragaje ko Afurika y’Epfo yabarizwagamo toni miliyoni 108 z’imyanda muri 2011 gusa. Iri munsi ya 10% y’iyo myanda niyo gusa ngo yabyajwe umusaruro (recycled). Muri 2011 kandi ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko imiryango igera kuri miliyoni 1,9 iba mu nzu zubakishijwe ibiti n’ibyatsi.

Yiswe Einstein w’umwirabura

Ubwo yari afite imyaka 3 gusa, Elijah Djan kuri ubu ufite imyaka 21 ngo nibwo yerekanye umushinga we wa mbere wa ‘science’, imbere y’abandi bagenzi be biganaga . Icyo gihe Elijah Djan yasobanuriye bagenzi be uburyo ‘Gravity’ ikora ajugunya ibuye mu kidendezi. Nyina w’umwarimu wa ‘science’ niwe wamufashije gutegura uwo mushinga yeretse bagenzi be.

Ubwo yari agize imyaka 11 nibwo bwa mbere yagize igitekerezo cyo kubyaza umusaruro impapuro zakoreshejwe, zigakurwamo ibikoresho by’ubwubatsi. Uwo mwaka nibwo bagenzi be bamuhimbye ‘Einstein w’umwirabura’ kuko icyo gihe aribwo yagaragaje itafari rya mbere rikoze mu mpapuro. Icyo gihe ngo yanabisabiye igihembo ku rwego rw’igihugu.

‘Nubatse urukuta kandi n’ubu ruracyakomeye’

Elijah Djan ubu ni umunyeshuri mu mwaka wa 3 muri bijyanye na’ industrial engineering’ muri kaminuza ya Pretoria. Kuri ubu akaba ari gukora kuburyo umushinga we yahoranye mu bwana wavamo ubucuruzi bufatika. Ubu uyu mushinga we yawise “Nubrix”.

Ati “ Nagize igitekerezo cyo gukora uyu mushinga ubwo data w’umwarimu nabonaga atwika amakayi. Narinziko ari bibi ku bidukikije ariko data icyo gihe yambwiye ko azabireka ningira umushinga w’icyakoreshwa izo mpapuro” Aya ni amagambo Elijah Djan yatangarije Observers dukesha iyi nkuru.

Elijah Djan yongeyeho ko nyuma y’amezi make aribwo yabonye filime mbarankuru ivuga ku buryo muri Afurika y’Epfo hari ikibazo cy’imyubakire. Aha ngo niho yakomoye igitekerezo cye , atekereza kwica inyoni 2 akoresheje ibuye 1:Gukura ibikoresho by’ubwubatsi bihendutse mu mpapuro zatawe.

Elijah Djan ati “ Muri 2006 nakoze amasuzuma menshi ku matafari yanjye. Twayashyize hanze mu mvura…Mu kwezi kwa Mata mu mwaka ushize nubatse urukuta mu gikari nkoresheje ayo matafari kandi nanubu ruracyahagaze kandi rukomeye umwaka ugiye gushira.”

Elijah Djan avuga ko nubwo yayakoreye isuzuma, mu gihe yitegura kuyagira ibikoresho by’ubwubatsi nk’ibindi bisanzwe, ngo yiteguye kongera kuyakorera amasuzuma anyuranye kugira ngo ahabwe icyangombwa cy’ubuziranenge cyemeza ko afite uburambe, abasha kwihanganira ubushyuhe, uburambe bwayo , kudacibwamo n’amazi…

Kugeza mu mwaka ushize byari bigoye Djan kuba yabasha kwishyura ayo masuzuma yose. Ariko mu kwezi kw’Ugushyingo 2016 yatsindiye igihembo cya mbere mu marushanwa y’udushya ategurwa na Gauteng Accelerator Programme (GAP). Icyo gihe yahawe 200,000by’ama rand akoreshwa muri Afurika y’Epfo( 12.212.937 FRW). Ibi ngo nibyo byamufashije kubona amafaranga amufasha gukorana n’abamugiraga inama ku mushinga we.

Ati “ Kubwanjye ariya matafari ni itangiriro. Ndashaka gukora ibikoresho binyuranye by’ubwubatsi biturutse mu myanda ibyazwa umusaruro. Ndibona nka rwiyemezamirimo uhamye ariko kuvumbura ibintu bifasha abantu benshi nibyo bizakomeza kuba iby’ibanze kuri njye. “

Phumlani Nkontwana ni umushoramari wo muri Afurika y’Epfo. Ni umwe mubakunze kugira inama Elijah Djan mu myaka myinshi ishize abinyujije mu mushinga ufasha abana bo mu mashuri yisumbuye bafite ubushake bwo kuvamo ba rwiyemezamirimo no guhanga udushya babinyujije mu masomo biga.

Phumlani Nkontwana avuga ko yakoranye n’abanyeshuri bari hagati ya 60 na 70 ariko Djan yamutangaje cyane. Icyamutangaje kurusha ibindi, Phumlani Nkontwana avuga ko ari igihe kinini yamaze ategura umushinga we mu gihe yabaga mu gace k’abantu bakunda guhita babona ibisubizo by’ibibazo bafite mu buryo bwihuse. Phumlani Nkontwana avuga ko Elijah akwiriye kubera urugero abakora mu bijyanye n’ubwubatsi mu gukataza bashaka udushya turambye.

Umushinga we yawutangiye mu myaka 10 ishize

Elijah Djan asobanura umushinga we

Elijah Djan amurika amatafari ye

Mu kwezi k’Ukuboza 2016, Elijah Djan yamuritse umushinga we Nubrix mu imurika ry’udushya twahanzwe n’abakiri bato ryabereye muri Amerika ritegurwa na USAID na kaminuza ya MIT, ribera muri MIT . Icyo gihe yatsindiye igihembo muri ’products and services category’

KORA SUBSCRIBE HANO UJYE UREBA AMASHUSHO AGEZWEHO YA RWANDA MAGAZINE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo