Abateramakofe b’u Burundi ’bafungishijwe ijisho’ muri hoteli muri Gabon

Abakinnyi batatu n’ababaherekeje babiri bari bahagarariye u Burundi mu mikino nyafurika y’iteramakofe bafatiriwe muri hoteli y’i Libreville mu murwa mukuru wa Gabon kuko bananiwe kwishyura mbere yo gutaha.

Umwe mu bafatiriwe muri iyi hoteli utifuje gutangazwa umwirondoro, yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko bagombaga gutaha ku wa gatandatu, ariko kugeza kuri uyu wa mbere babujijwe gusohoka muri iyi hoteli, ko "bafungishijwe ijisho" ndetse bamaze kwamburwa inzandiko z’inzira zabo.

Ku mibereho yabo avuga ko iyo igihe cy’ifunguro kigeze babaha imigati yumye gusa. Ubu ngo bategereje ko Minisiteri y’imikino i Burundi hari icyo ibafasha.

Amakuru atangazwa n’ibitangazamakuru byo mu Burundi no muri Gabon aremeza ko aba baserukiye u Burundi bananiwe kwishyura hoteli Ngonemono agera kuri miliyoni 2 n’ibihumbi 106 by’ama-CFA (ni arenga gato amadolari y’Amerika 3500).

Irushanwa nyafurika ry’iteramakofe bagiyemo ryarangiye ku wa gatanu w’icyumweru gishize. Abakinnyi batatu, umutoza wabo n’umuyobozi w’ishyirahamwe ry’uyu mukino mu Burundi bangiwe kuva muri hoteli batishyuye.

Ikinyamakuru cy’imikino "gabonallsport" gitangaza ko begukanye imidari itatu ya "bronze", gusa ko ishyirahamwe ry’uyu mukino mu Burundi ridafite amafaranga yo kubishyurira hoteli ngo batahe.

Igitangazamakuru kitabogamiye kuri leta SOS Media Burundi kivuga ko minisiteri y’imikino mu Burundi ivuga ko aba bateramakofe bishe inzira z’ibisabwa ngo bahabwe amafaranga yo kwifashisha mu butumwa atangwa na leta, bityo ubu bakaba nta kindi babikoraho.

Irushanwa bari barimo ryihariwe n’Abanya-Algeria batanu batwaye imidari ya zahabu, Repubulika ya Demokarasi ya Kongo yatwaye imidari ibiri ya zahabu n’ine ya "argent", Camerouni na Gabon begukana imidari ibiri ya zahabu.

Abarundi begukanye imidari y’imyanya ya gatatu n’uwa kane bo bafatiriwe muri hoteli i Libreville.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo