Hanze y’U Rwanda

Indege y’ igihugu cya Ukraine yakoreye impanuka muri Irani

Indege y’ igihugu cya Ukraine yo mu bwoko bwa Boeing-737 yari itwaye abantu 176 yakoreye impanuka mu gihugu cya Irani nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru byo muri icyo gihugu. CNN itangaza ko abantu bose bari bari muri iyi ndege bapfuye. Abapfuye ni abagenzi 167 ndetse n’abakozi 9 bakoraga muri iyo ndege. Ni indege ngo yari imaze imyaka 3 n’igice...

Trump ’yegujwe’ n’inteko mu itora ry’amateka

Donald Trump abaye perezida wa gatatu ukuweho ikizere n’Inteko y’abadepite mu matera ya Amerika, urubanza rumutegereje muri Sena nirwo ruzagena niba aguma mu biro bye. Abadepite batoye ku byaha bibiri aregwa - gukoresha nabi ububasha bwe no kubangamira inteko. Itora ryabaye rishingiye ahanini ku mashyaka, hafi abademokarate bose bamuhamije...

Donald Trump yandikiye Pelosi ibaruwa y’umujinya mu gihe ‘yeguzwa’ uyu munsi

Perezida Donald Trump yavuze amagambo akomeye ku gikorwa cyo kumweguza kugambiriwe mu ibaruwa irimo umujinya yandikiye umuyobozi w’inteko ya Amerika Madamu Nancy Pelosi amushinja "intambara kuri demokarasi ya Amerika" Ati: "Warushijeho gutesha agaciro ijambo ribi cyane, kweguza perezida!" ni bimwe mu byo yanditse mu ibaruwa yatsohotse ejo...

Pervez Musharraf wayoboraga Pakistan yakatiwe urwo gupfa

Urukiko rwihariye rw’i Islamabad muri Pakistan rwakatiye urwo gupfa General Pervez Musharraf wahoze ari perezida w’iki gihugu. Uru rubanza rwahereye mu 2013, uyu munsi, uyu mugabo yahamijwe ubugambanyi bukomeye. Gen Musharraf yafashe ubutegetsi kuri ’coup d’état’ ya gisirikare mu 1999, aba perezida w’igihugu kuva mu 2001 kugeza mu 2008. Kuva mu...

Kweguza Trump: Ibimenyetso ’ ni byinshi cyane’

Ibimenyetso bijyanye no kweguza Perezida Donald Trump w’Amerika kubera imyitwarire mibi ku butegetsi ni "byinshi cyane", nkuko bitangazwa n’abagize akanama kayoboye iperereza rigamije kumweguza. Icyegeranyo cy’ako kanama kivuga ko Perezida Trump yashyize inyungu ze bwite za politiki "hejuru y’inyungu za Leta Zunze Ubumwe z’Amerika nk’igihugu"....

Perezida Trump yanze kwitaba inteko iri kwiga ku kumweguza

Ibiro bya perezida wa Amerika byatangaje ko ku wa gatatu Perezida Donald Trump n’abanyamategeko be batazitaba inteko izateranira mu cyumba cy’inteko ishinga amategeko ikomeje kwiga ku kumweguza. Umujyanama mu biro bya Amerika yandikiye inteko y’abacamanza ko Bwana Trump adashobora kwitaba icyo gikorwa ngo gikorwa mu buryo "bubogamye". Mu...

Goma: Aho indege yaguyeho umwana warokotse yari agiye kugura umugati

Photo:Nelson Asani indege yaguye ayireba n’abo yahitanye ni abaturanyi be Impanuka y’indege yaguye ku rugo rw’abantu ejo mu gitondo i Goma yabaye Nelson Asani areba kuko baturanye, abarokotse muri uru rugo ni umugabo wari wagiye kare n’umwana wari ugiye kugura umugati. Bene, Sylvie, Dieme, Justin na murumuna wabo wari ufite amezi macye na maman...

Koreya ya ruguru ’yarashe’ misile ivuye hasi mu nyanja

Koreya ya ruguru ishobora kuba yarashe igisasu cya misile ikirasiye mu bwato bugendera munsi y’amazi magari. Ni mu gihe hari hashize amasaha macye iki gihugu gitangaje ko kigiye gusubukura ibiganiro na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bijyanye n’intwaro kirimbuzi za nikleyeri. Abategetsi ba Koreya y’epfo bavuze ko igisasu cya misile cyaterewe hafi...

Robert Mugabe yashyinguwe ku ivuko

Robert Mugabe wabaye Perezida wa Zimbabwe yaraye ashyinguwe mu cyaro yavukiyemo, nyuma y’ibyumweru bitatu apfuye afite imyaka 95. Yashyinguwe mu mbuga yo mu rugo rwe rw’i Kutama, kuri kilometero hafi 90 mu burengerazuba bw’umurwa mukuru Harare. Mugabe yapfiriye mu bitaro byo muri Singapour ku itariki ya 6 y’uku kwezi kwa cyenda aho yari amaze...

Kenya: Ishuri ryagwiriye abanyeshuri barindwi barapfa

Abana barindwi bapfuye ubwo inzu y’ishuri ribanza yahirimaga ikagwa mu gitondo ku ishuri ribanza ryigenda riri i Nairobi muri Kenya. Iri shuri ryubakishije imbaho n’amabati ryaguye hashize umwanya muto abana batangiye amasomo yo kuwa mbere mu gitondo. Benshi muri bo bakomeretse bajyanwa ku bitaro, abategetsi bemeje ko abana barindwi bahasize...

0 | ... | 10 | 20 | 30 | 40 | 50 | 60 | 70 | 80 | 90 | ... | 280