Hanze y’U Rwanda

Abigaragambya muri Sudani ’bamishwemo amasasu’

Abigaragambya bavuga ko inzego zishinzwe umutekano za Sudani zakoresheje ingufu mu kugerageza kubatatanya aho bamaze igihe bigaragambiriza hanze y’ibiro bikuru by’igisirikare cy’iki gihugu mu murwa mukuru Khartoum. Fabia Khalaf, umwe mu bari kwigaragambya, yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko kubera urugomo rwakorewe abigarambya uyu munsi,...

Umurambo wa Étienne Tshisekedi wageze i Kinshasa

Umurambo wa se wa Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo wageze ku murwa mukuru Kinshasa mu ijoro ryakeye, inyuma y’imyaka ibiri apfiriye mu Bubiligi ku myaka 84. Étienne Tshisekedi yaguye ku murwa mukuru Buruseli mu kwezi kwa kabiri mu mwaka wa 2017. Abe bifuje ko ashyingurwa mu gihugu cye, ariko ubutegetsi bwa Joseph Kabila buranga...

Muri Sudani hatangiye imyigaragambyo ikomeye y’amasaha 48 mu gihugu hose

Abatavuga rumwe n’inama ya gisirikare iyoboye Sudani batangiye imyigaragambyo idasanzwe y’amasaha 48 mu gihugu, mu gihe hakiri ukutumvikana ku buryo bwo kuyobora, ibyumweru bitandatu nyuma yo guhirikwa ku butegetsi kwa Omar al-Bashir. Ishyirahamwe ry’abakozi muri Sudani (Sudanese Professionals Association, SPA) yayoboye imyigaragambyo yavanyeho...

Abateramakofe b’u Burundi ’bafungishijwe ijisho’ muri hoteli muri Gabon

Abakinnyi batatu n’ababaherekeje babiri bari bahagarariye u Burundi mu mikino nyafurika y’iteramakofe bafatiriwe muri hoteli y’i Libreville mu murwa mukuru wa Gabon kuko bananiwe kwishyura mbere yo gutaha. Umwe mu bafatiriwe muri iyi hoteli utifuje gutangazwa umwirondoro, yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko bagombaga gutaha ku wa gatandatu, ariko...

Amerika ikomeje gushyamirana na Irani yohereje ubwirinzi bwa misile bwa Patriot mu burasirazuba bwo hagati

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zohereje mu karere k’uburasirazuba bwo hagati ubwirinzi bwa misile buzwi nka Patriot, mu gihe ubushyamirane bukomeje gukaza umurego hagati y’Amerika na Irani. BBC dukesha iyi nkuru itangaza ko ubwato bw’intambara bw’Amerika buzwi ku izina rya USS Arlington, butwaye imodoka n’indege by’intambara, na bwo byitezwe ko...

Abimukira 65 bapfiriye mu nyanja ya Méditerranée

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi, HCR, ritangaza ko abimukira 65 bapfuye nyuma yaho ubwato barimo burohamiye mu nyanja ya Méditerranée mu gice cyayo cy’ahagana muri Tuniziya. Itangazo rya HCR rivuga ko abantu 16 barokowe. Aba barokotse bavuga ko ku wa kane ubwo bwato bwahagurutse ahitwa Zuwara muri Libya, nuko buza guhura n’akaga...

Za tingatinga zihinga n’amamodoka ya Robert Mugabe bigiye gutezwa cyamunara

Ikinyamakuru Herald cyegamiye leta muri Zimbabwe kimenyeshya ko imodoka ndetse n’ibikoresho byo mu mirimo y’ubuhinzi-bworozi bya Robert Mugabe wahoze ayobora biratezwa cyamunara. Cyamunara iba kuri uyu wa gatandatu ngo ni ikimenyetso cy’ibibazo by’ubukungu umuryango wa Mugabe ubu urimo. Itangazo rya cyamunara ryasohotse kuri uyu wa kane mu...

Haratutumba intambara hagati ya Amerika na Irani

Leta zunze ubumwe z’Amerika zohereje ubwato bwazo bw’intambara mu burasirazuba bwo hagati guhangana n’icyo Amerika yise ubushotoranyi bwa Iran ku nyungu z’Amerika no ku nshuti zayo. Mu itangazo, umujyanama mu bijyanye n’umutekano muri presidansi y’Amerika John Bolton yanditse ko kohereza ubwo bwato bigamije kwihaniza igihugu cya Irani ko nikiramuka...

Ni iki cyajyanye Kim Jong mu Burusiya ?

Ku nshuro ya mbere, Perezida Vladimir Putin yahuye na mugenzi we Kim Jong-un, umutegetsi mukuru wa Koreya ya ruguru, basezeranya gushimangira umubano w’ibihugu byombi. Bahuriye ku kirwa cya Russky hafi y’umujyi wa Vladivostok uri ku cyambu mu burasirazuba bw’Uburusiya, bahana ikiganza. Ibiro bya Putin bitangaza ko bombi baza kuganira ku...

Abajenerali batatu bo mu kanama ka gisirikare kayoboye Sudani beguye

Batatu mu bayobozi bakuru b’akanama ka gisirikare kayoboye Sudani by’inzibacyuho batavugwaho rumwe batangaje ukwegura kwabo, iki kikaba ari kimwe mu byifuzo bikomeye by’abigaragambya. Aba bajenerali ni Omar Zain al-Abideen, Jalal al-Deen-Sheikh na Al-Tayeb Bakar Ali Fadee, basanzwe bazwiho kuba inkoramutima za Omar al-Bashir uheruka guhirikwa ku...

0 | 10 | 20 | 30 | 40 | 50 | 60 | 70 | 80 | ... | 240