Hanze y’U Rwanda

Raila Odinga na we yarahiye nka Perezida w’Abanyakenya

Raila Odinga, umunyapolitike utavuga rumwe na leta, kuri uyu wa kabiri tariki 30 Mutarama 2018 yirahije nk’umukuru w’igihugu cya Kenya. Odinga w’imyaka 73 wahakanye ibyavuye mu matora yatsinzwemo na Perezida Uhuru Kenyatta, yavuze ko yarahiriye kuba ’Perezida w’abaturage’. Yarahiriye imbere y’ibihumbi by’abayoboke b’ihuriro NASA rigizwe...

Kenya yamaze gukora ’Satellite’

Aba – ingénieurs bo muri Kaminuza ya Nairobi bamaze kubaka satellite ya mbere ikorewe mu gihugu cya Kenya izoherezwa mu isanzure mu mezi 2 ari imbere. Iyubakwa ry’iyo satellite yo mu bwoko bwa "nano-satellite" (satellite nto cyane) ryatewe inkunga n’ikigo cy’ubumenyi bw’isanzure cy’Abayapani (l’Agence d’exploration aérospatiale japonaise). Gifite...

Nairobi: Bahagurukiye abafata ku ngufu abagore mu bitaro

Imyigaragambyo y’abasaba gukaza umutekano no kurushaho kwita ku babyeyi mu bitaro bikuru byitiriwe Kenyatta biri mu murwa mukuru Nairobi wa Kenya. Inyandiko yashyizwe ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook ni yo yakuruye iyi myigaragambyo y’abasaba gukaza umutekano no kurushaho kwita ku babyeyi mu bitaro bikuru byitiriwe Kenyatta biri mu murwa...

USA: Muri White House, hakuweho ikoreshwa rya telefone ngendanwa

Abakozi n’abasuura inyubako ikoreramo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, White House babujijwe kuzongera gukoresha telefone zabo[personal mobile phones] , icyemezo cyafashwe mu rwego ngo rwo kwirinda ko hari amakuru atangwa hanze. New York Times yatangaje ko umunyamabanga wihariye wa Perezida Trump mu bijyanye n’itangazamakuru ,...

‘Button’ yo kurasa ibisasu kirimbuzi ihora ku meza yanjye – Kim Jong Un

Kim Jong uyobora Koreya ya Ruguru yatangaje ko ‘Button’ yakandaho akarasa ibisasu kirimbuzi ihora ku meza ye, yihaniza Leta Zunze Ubumwe za Amerika ko zidashobora guhirahira zitangiza intambara. Hari mu ijambo ryo gutangiza umwaka mushya ryanyujijwe kuri televiziyo y’igihugu. Kim yavuze ko ubutaka bwose bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika buri mu...

George Weah yatorewe kuba Perezida wa Liberia yanikiye Joseph Boakai

George Weah wahoze akina umupira w’amaguru niwe watsinze amatora y’umukuru w’igihugu muri Liberia atsinze Joseph Boakai wari usanzwe ari Visi Perezida. Kuri uyu wa Kane nimugoroba nibwo umuyobozi mukuru wa Komisiyo y’amatora yatangaje ibyavuye mu ibarura ry’amajwi by’agateganyo. Mu majwi 98,1% amaze kubarurwa, George Weah ari imbere n’amajwi 61,5...

Chiwenga wagize uruhare mu ihirikwa rya Robert Mugabe yagizwe Visi Perezida

Constantino Chiwenga wahoze akuriye igisirikare cya Zimbabwe akaba ari na we wagize uruhare runini mu ihirikwa rya Perezida Mugabe ku butegetsi yamaze kugirwa umwe muri ba Visi Perezida 2 ba Zimbabwe. Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Kane tariki 28 Ukuboza 2017. Constantino Chiwenga w’imyaka 61 wamaze gusezeramu gisirikare yarahiriye mu biro...

Cyril Ramaphosa yatorewe kuyobora ishyaka rya ANC ahigitse Dlamini-Zuma

Cyril Ramaphosa yatorewe kuyobora ishyaka rya ANC ahigitse Dlamini-Zuma Cyril Ramaphosa usazwe ari Visi Perezida w’igihugu cya Afurika y’Epfo yatorewe kuyobora ishyaka rya ANC atsinze Nkosazana Dlamini-Zuma asimbura Jacob Zuma wari usanzwe ariyobora ndetse akaba ari na we usanzwe ari Perezida wa Afurika y’Epfo. Gutsinda amatora yo kuyobora...

’Udashoboye’, ’Umubeshyi’…uko Abanyamerika babona Trump muri iki gihe

Ubushakashatsi buheruka gukorwa na Kaminuza ya Quinnipiac yo muri Leta ya Connecticut , bwongeye kugaragaza ukudakundwa n’Abanyamerika kwa Donald Trump uyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mu babajijwe hagaragaramo gushidikanya ku bushobozi bwa Trump ndetse no kutamwishimira. ‘Ni irihe jambo riza mu ntekerezo zawe iyo utekereje kuri Perezida...

RDC: Abana 400.000 bugarijwe n’imirire mibi ikabije

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bana, UNICEF, ryatangaje ko ritewe impungenge n’ikibazo cy’abana bagera ku bihumbi Magana ane (400.000 ) bo mu Ntara ya Kasai yo hagati muri Repubulika ya Congo bugarijwe n’ikibazo cy’imirire mibi ndetse bakaba bapfa mu gihe hatabayeho ubutabazi bwihuse. Abana bugarijwe ni abari munsi y’imyaka 5. UNICEF...

0 | ... | 90 | 100 | 110 | 120 | 130 | 140 | 150 | 160 | 170 | ... | 290