Hanze y’U Rwanda

Zimbabwe:Robert Mugabe yeguye ku mwanya wa Perezida

Robert Mugabe wari perezida w’igihugu cya Zimbabwe yeguye ku mirimo ye nyuma y’imyaka 37 yari amaze ayobora icyo gihugu. Ni nyuma y’icyumweru cyari gishize igisirikare igifashe ubutegetsi. Amakuru yiyegura ry’a Mugabe ufite imyaka 93 yatangajwe na perezida w’Inteko Ishingamategeko Jacob Mundenda. Mu ibaruwa yegura yandikiwe perezida w’Inteko...

Kenya:Urukiko rw’ikirenga rwemeje bidasubirwaho intsinzi ya Perezida Kenyatta

Kuri uyu wa mbere tariki 20 Ugushyingo 2017 Urukiko rw’ikirenga rwatesheje agaciro k’ikirego cya bamwe mu baharanira uburenganzira bwa muntu cyavugaga ko amatora yo mu kwezi gushize atakozwe mu buryo bwemewe n’amategeko, rwemeza bidasubirwaho intsinzi ya Kenyatta. Urukiko rw’ikirenga rwemeje ko ayo matora yari akurikije amategeko. Ni amatora...

Mugabe yanze gutangaza ko yeguye…Zimbabwe mu gihirahiro

Mu ijambo yavuze rica imbonankubone kuri Televiziyo y’igihugu, Perezida Robert Mugabe wa Zimbabwe yanze kwegura ku butegetsi nkuko yabisabwaga n’abasirikare ndetse bikaba byari byitezwe na benshi mu banyagihugu , harimo n’abadashaka ko akomeza kuyobora. Ibi Mugabe yabivuze mu ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki 19 Ugushyingo 2017, nyuma y’uko ku...

Zimbabwe:Ibihumbi biri kwigaragambya basaba Mugabe kuva ku butegetsi -AMAFOTO

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Ugushyingo 2017, abantu ibihumbi bateraniye mu murwa mukuru w’igihugu cya Zimbabwe Harare mu rwego rwo kwigaragambya basaba Perezida Robert Mugabe kwegura akava ku butegetsi mu mahoro. Iyi myigaragambyo ibaye nyuma y’iminsi 4 igisirikare gifashe ubutegetsi. Umwe mu baturage bari ahari kubera...

Koreya ya Ruguru yakatiye igihano cy’urupfu Trump kubwo gutuka Kim Jong Un

Rodong Sinmun , ikinyamakuru cya Leta ya Koreya ya Ruguru cyatangaje ko Perezida wa Amerika , Donald Trump ari umunyabyaha ruharwa nyuma y’uko avuze ko Perezida wa Koreya ya Ruguru ari umunyagitugu ndetse akamutuka ko abyibushye kandi ari mugufi. Amakuru The Guardian yakuye muri icyo kinyamakuru avuga ko nyuma yo gutuka umuyobozi w’ikirenga wa...

Zimbabwe: Mugabe yaba yakuwe ku butegetsi na Mnangagwa

Amakuru mashya aturuka mu gihugu cya Zimbabwe aratangaza ko Perezida Robert Mugabe ashobora kuba yakuwe ku butegetsi nta maraso amenetse , agasimburwa na Mnangagwa yaherukaga kwirukana ku mwanya wa Visi Perezida. Ibisasu biturika bigera kuri bitatu hamwe n’amasasu menshi byumvikanye i Harare mu murwa mukuru wa Zimbambwe mu gitondo cyo kuri...

USA yakoze imyitozo karundura…Koreya ya Ruguru iti ’muri gushoza intambara y’ibisasu kirimbuzi’ - AMAFOTO

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zakoze imyitozo ikomeye yo mu mazi zitigeze zikora mu myaka 10 ishize, Koreya ya Ruguru yo ikemeza ko Amerika iri gushora ikiremwamuntu aharindimuka kuko zishaka gutangiza intambara y’ibisasu kirimbuzi [nuclear war]. Ni imyitozo yakozwe n’ ’indege ndetse amato y’ingabo za Amerika ndetse n’iza Koreya y’Epfo guhera mu...

Umusirikare wa Koreya ya Ruguru yahungiye muri Koreya y’Epfo akurikizwa amasasu 40

Umusirikare wa Koreya ya Ruguru yahungiye mu gihugu gituranyi , Koreya y’Epfo akurikizwa amasasu na bagenzi be agera kuri 40, 6 muri yo aramukomeretsa. Abasirikare b’umuryango w’abibumbye barinda ku mupaka wo mu gace ka Panmunjom uwo musirikare yambukiyemo, batangaza ko akimara kwambuka bagenzi be bo muri Koreya ya Ruguru bamukurikije amasasu...

Kuki Kim yantutse ngo ndi ’umusaza’ kandi ntazigera mwita ko ari ’mugufi kandi abyibushye cyane’ ? - Trump

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump yatangaje ko agerageza uko ashoboye ngo abe inshuti ya Kim Jong Un uyobora Koreya ya Ruguru nubwo hashize umwaka barebana ay’ingwe. Kuri iki Cyumweru tariki 12 Ugushyingo 2017, abinyujije ku rubuga rwa Twitter, Trump yavuze ko Kim Jong Un yamututse akamwita umusaza ariko we akaba atazigera...

Zimbabwe:Ikibuga cy’indege gikomeye cyamaze kwitirirwa Perezida Mugabe

Robert Mugabe yamaze kwitirirwa ikibuga cy’indege mpuzamahanga gikomeye muri Zimbabwe. Ni ikibuga cyari gisanzwe cyitwa Harare International Airport. Guhera kuri uyu wa Kane tariki 9 Ugushyingo 2017 cyahinduriwe izina cyitwa Robert Gabriel Mugabe International Airport. Kuri ubu kigiye kuvugururwa ku buryo kizajya cyakira abagenzi miliyoni...

0 | ... | 60 | 70 | 80 | 90 | 100 | 110 | 120 | 130 | 140 | ... | 240