Hanze y’U Rwanda

Igitero cya Russia gishobora kuba ari intangiriro y’intambara ya gatatu y’isi – Soros

George Soros, umuherwe w’Umunyamerika utunze za miliyari z’amadolari, yaburiye ko "isanzuramuco [civilisation] rishobora kutarokoka" igitero cy’Uburusiya kuri Ukraine, avuga ko gishobora kuba cyarabaye "intangiriro y’intambara ya gatatu y’isi". Avugira mu gufata ifunguro rya nijoro ku wa kabiri mu nama y’ihuririo ry’ubukungu ku isi i Davos mu...

Macron yongeye gutorerwa kuyobora Ubufaransa

Emmanuel Macron wahabwaga amahirwe yongeye gutorerwa kuba perezida w’Ubufaransa atsinze mucyeba we Marine Le Pen. Ku kiciro cya kabiri, Macron yatsinze n’amajwi 58.55% by’amajwi naho mucyeba we Le Pen yagize amajwi to 41.45%. Macron niwe perezida wa mbere w’Ubufaransa utsinze kuri manda ya kabiri mu myaka 20ishize. Nibura umuntu umwe kuri...

Mwai Kibaki wabaye Perezida wa Kenya yitabye Imana

Mwai Kibaki wabaye Perezida wa Kenya hagati ya 2003 na 2013, yitabye Imana kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Mata 2022, afite imyaka 90. Urupfu rw’uyu mugabo rwatangajwe na Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, wavuze ko igihugu kibuze umuntu w’intwari ndetse ategeka ko habaho ibihe byo kumwunamira, amabendera akururutswa kugeza hagati. Ati “Ni umunsi...

Ukraine - Russia: Uko ibitero mu by’ukuri byifashe

Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine yemeje amakuru y’uko Uburusiya bwatangiye kurasa za misile ku gihugu cye, nk’uko ibiro ntaramakuru Rueters bibivuga. Yavuze ko Uburusiya bwatangiye kurasa misile ku bikorwaremezo bya Ukraine no ku mipaka. Hari ubwoba ko ibi bitero byatangiye bishobora kuvamo intambara ikomeye y’ibihugu binini kandi bitunze...

Putin yategetse ko ingabo ze ’zinjira muri Ukraine’

Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya yaraye avuze ijambo ryatumye ibihugu byinshi bihita bisaba ko haterana inama yihutirwa y’akanama ka ONU gashinzwe umutekano ku isi. Mu jambo yagejeje ku gihugu igikomeye cyane Putin yavuzemo ni uko Uburusiya bugiye kwemera nk’ibihugu byigenga igice cy’uburasirazuba bwa Ukraine inyeshyamba zise Repubulika za...

Ibyo gucyura ingabo z’Uburusiya ni ikinyoma - Amerika

Umutegetsi wo hejuru muri Amerika yatangaje ko ibyavuzwe n’Uburusiya ko buri kuvana zimwe mu ngabo zabwo ku mupaka na Ukraine ari "ikinyoma", yongeraho ko izindi ngabo 7,000 z’inyongera ahubwo zahageze mu minsi micye ishize. Uyu yavuze kandi ko "igihe icyo aricyo cyose" Uburusiya bushobora gutangaza urwitwazo "rw’ikinyoma" kugira ngo butere...

US ishobora gufatira ibihano Putin igihe Uburusiya bwaba buteye – Biden

Perezida w’Amerika Joe Biden avuga ko yatekereza ku gufatira ibihano Perezida Vladimir Putin ubwe mu gihe Uburusiya bwaba buteye Ukraine. Bwana Biden yavuze ko habaho "ingaruka zikomeye cyane" ku isi mu gihe Uburusiya bwaba bwinjiye muri icyo gihugu, kiri ku mupaka wo mu majyepfo ashyira uburengerazuba. Yavuze ayo magambo mu gihe abandi...

Ukraine: Abasirikare ba US bambariye urugamba

Abasirikare 8,500 b’Amerika bambariye urugamba, baryamiye amajanja biteguye koherezwa aho rukomeye igihe icyo ari cyo cyose, muri iki gihe ubushyamirane kuri Ukraine burimo kwiyongera, nkuko bivugwa n’ibiro bikuru by’ingabo z’Amerika, Pentagon. Uburusiya bukomeje guhakana buvuga ko budateganya kugaba igitero cya gisirikare muri Ukraine, nubwo...

Ethiopia – Tigray: Abongereza basabwe kuhava kubera ubwoba bwuko intambara yafata indi ntera

Ubwongereza bwaburiye Abongereza bari muri Ethiopia kuhava mu gihe hari ubwoba ko intambara irimo gukara kurushaho. Leta y’Ubwongereza irimo no kugira inama abaturage bayo kwirinda gukora ingendo zerekeza muri Ethiopia. Ivuga ko imirwano imaze umwaka umwe hagati y’ingabo za leta ya Ethiopia n’inyeshyamba zo muri Tigray ishobora gufata indi...

Kenya: Umugabo we ’aracyekwa’ mu gihe Tirop ufite umuhigo w’isi yasanzwe yapfuye

Umunya-Kenya ufite umuhigo w’isi Agnes Tirop yasanzwe yatewe icyuma kugeza apfuye mu rugo rwe ruri mu mujyi wa Iten mu burengerazuba bw’igihugu, polisi iri gufata umugabo we nk’ucyekwa. Uyu usiganwa ku maguru ufite imidari ibiri ya ’bronze’ muri shampiyona z’isi, wasoje ari ku mwanya wa kane ku mukino wa nyuma muri metero 5,000 mu mikino Olympiques...

0 | 10 | 20 | 30 | 40 | 50 | 60 | 70 | 80 | ... | 300