Amakuru

Macron yongeye gutorerwa kuyobora Ubufaransa

Emmanuel Macron wahabwaga amahirwe yongeye gutorerwa kuba perezida w’Ubufaransa atsinze mucyeba we Marine Le Pen. Ku kiciro cya kabiri, Macron yatsinze n’amajwi 58.55% by’amajwi naho mucyeba we Le Pen yagize amajwi to 41.45%. Macron niwe perezida wa mbere w’Ubufaransa utsinze kuri manda ya kabiri mu myaka 20ishize. Nibura umuntu umwe kuri...

Nyarugenge: Polisi yagaruje amafaranga yari yibwe umucuruzi

Ku wa Gatandatu tariki ya 23 Mata, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyarugenge yagaruje amafaranga 410.000 yari yibwe Twagirimana Rachid mu nzu acururizamo inyama. Aya mafaranga yafatanwe uwitwa Jean Claude Tuyisenge wafatiwe mu nzu yacururizagamo, nyuma yo kuyinjiramo akoresheje urufunguzo rw’urucurano, byabereye mu Murenge wa Gitega,...

Mwai Kibaki wabaye Perezida wa Kenya yitabye Imana

Mwai Kibaki wabaye Perezida wa Kenya hagati ya 2003 na 2013, yitabye Imana kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Mata 2022, afite imyaka 90. Urupfu rw’uyu mugabo rwatangajwe na Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, wavuze ko igihugu kibuze umuntu w’intwari ndetse ategeka ko habaho ibihe byo kumwunamira, amabendera akururutswa kugeza hagati. Ati “Ni umunsi...

Indege ya RwandAir yaparitse nabi nyuma yo kunyerera i Entebbe

Indege ya RwandAir yahagurutse mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu i Kigali igiye muri Uganda yanyereye ku Kibuga cy’Indege cya Entebbe ubwo yageragezaga kugwa, bituma ihagaragara mu byatsi biri iruhande rw’inzira yagenewe kunyuramo gusa nta kibazo na kimwe abagenzi bagize. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu nibwo ku mbuga nkoranyambaga hatangiye...

Kayonza: Umugore wiyitaga umupolisi yatawe muri yombi

Ku Cyumweru, tariki ya 17 Mata, Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’abaturage yafashe uwitwa Dusabemariya Grace ufite imyaka 35 y’amavuko ukurikiranyweho kuba yaratse uwitwa Majyambere Silas, amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni ebyiri n’ihumbi magana inani na mirongo itatu (2,830,000 Frw) amubeshya ko azamuha uruhushya rwo gutwara imodoka rwa...

Nyamagabe: Batatu bafatiwe mu cyuho bagerageza kwiba Banki

Kuwa mbere tariki ya 18 Mata, Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyamagabe yafashe abagabo batatu bakurikiranweho gucura umugambi no kugerageza kwiba Banki y’abaturage (BPR) ishami rya Musange riherereye mu murenge wa Musange, akagari ka Masizi, umudugudu wa Karama, nyuma y’aho umwe muri bo yuriye agatobora igisenge akiba amafaranga y’u Rwanda...

Umunyamakuru Célestin Ntawuyirushamaboko yashyinguwe

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 18 Mata 2022, ni bwo habaye umuhango wo gusezera bwa nyuma no gushyingura Célestin Ntawuyirushamaboko wari umunyamakuru wa BTN TV. Urupfu rwa Célestin Ntawuyirushamaboko wari uzwiho gukora inkuru z’umwihariko zivugira abaturage, rwamenyekanye mu ijoro ryo ku wa 14 Mata 2022, aho yaguye mu Bitaro bya Kibagabaga ari...

NYAMASHEKE: Hafashwe 3 bakurikiranweho kwica umucuruzi wa Mobile Money

Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Nyamasheke yafashe abagabo batatu bakurikiranweho kugira uruhare mu rupfu rw’umukobwa wacuruzaga mobile money mu Karere ka Nyamasheke. Abafashwe ni Uwimpuhwe Denis, Nsengimana Paul, na Ishimwe Steven bakaba bafatiwe ahantu hatandukanye biturutse ku iperereza ryakozwe ku rupfu rw’uyu mugore witwa Nyampinga Eugenie...

Umunyamakuru Célestin Ntawuyirushamaboko yitabye Imana

Umunyamakuru Célestin Ntawuyirushamaboko yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa 14 Mata 2022 aguye mu Bitaro bya Kibagabaga. Mu ma masaha ya tanu z’ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Mata 2022, nibwo hamenyekanye inkuru y’akababaro ivuga ko umunyamakuru wa BTN TV akaba na nyir’ikinyamakuru Intwari.rw n’ikipe y’abakobwa batewe inda imburagihe ya...

Rubavu: Hatangijwe ibikorwa byo kurwanya ubuzererezi

Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu karere ka Rubavu batangije ibikorwa byo kuvana mu muhanda abana n’urubyiruko rw’inzererezi rugaragara mu mujyi wa Gisenyi. Ni ibikorwa bigamije gukumira bimwe mu byaha bikorwa n’abana bo mu muhanda aho ku ikubitiro, kuri uyu wa gatatu tariki 13 Mata, abagera kuri 56 barimo abana...

0 | ... | 40 | 50 | 60 | 70 | 80 | 90 | 100 | 110 | 120 | ... | 2200