Amakuru

Rwamagana:Bafatanywe amafaranga y’amiganano

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 8 Kanama, Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rwamagana, yafashe abagabo babiri bakurikiranyweho gukwirakwiza amafaranga y’amiganano nyuma yo kubasangana ibihumbi 45 by’amafaranga y’u Rwanda, agizwe n’inoti 9 za bitanu z’inyiganano. Abafashwe ni uwitwa Nsengiyumva Jonas ufite imyaka 34 y’amavuko na Murwanashyaka Emmanuel...

NYANZA: Polisi yafashe ibiro 1574 by’imyenda ya caguwa

Polisi y’ u Rwanda ishami rishinzwe kurwanya magendu mu Karere ka Nyanza ryafashe ibiro 1574 by’imyenda ya caguwa yinjijwe mu gihugu mu bbburyo bwa magendu ivanywe mu gihugu cy’abaturanyi cy’u Burundi hakoreshejwe inzira zitemewe (Panya). Aya mabaro y’imyenda ya caguwa yafashwe ku wa Kane Tariki ya 04 Kanama, ahagana saa kumi z’umugoroba, ifatirwa...

China yarashe misile hafi ya Taiwan nyuma y’uruzinduko rwa Pelosi

Ubushinwa bwarashe ibisasu bya misile hafi ya Taiwan, bijyanye n’imyiyereko yakurikiye uruzinduko rw’umukuru w’inteko ishingamategeko y’Amerika Nancy Pelosi kuri icyo kirwa (izinga mu Kirundi). Taiwan yavuze ko Ubushinwa bwarashe misile 11 zo mu bwoko bwa ’ballistic’ mu mazi ari mu nkengero z’inkombe zo mu majyaruguru ashyira uburasirazuba no mu...

China yatangiye imyiyereko ya gisirikare ya mbere ikomeye cyane nyuma y’uruzinduko rwa Pelosi muri Taiwan

Ubushinwa burimo gutangira imyiyereko ya gisirikare ya mbere ikomeye cyane mu nyanja zikikije Taiwan, nyuma yuko umukuru w’inteko ishingamategeko y’Amerika Nancy Pelosi akoreye uruzinduko kuri iki kirwa (izinga mu Kirundi). Iyi myiyereko yatangiye saa sita z’amanywa (12:00) ku isaha yaho, saa kumi n’ebyiri za mu gitondo (6:00) zo mu Rwanda no mu...

Pelosi yavuye muri Taiwan, Ubushinwa bugiye kwerekana ingufu zabwo

Umukuru w’inteko ishingamategeko ya Amerika, Nancy Pelosi, yavuye muri Taiwan nyuma y’uruzinduko rwo munsi y’amasaha 24 yahagiriye. Arakomereza muri Korea y’Epfo n’Ubuyapani. Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’Ubushinwa Wang Yi yavuze amagambo akomeye mu gihe Pelosi yari muri Taiwan, ashinja abanyapolitiki ba Amerika “gukina n’umuriro”. Nyuma y’ibi,...

Polisi yafashe abantu bane bafite hafi ibiro 1000 bya magendu y’imyenda ya caguwa

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Nyakanga, Polisi y’ u Rwanda ishami rishinzwe kurwanya ubucuruzi bwa magendu, ryafashe abantu bane bari bafite ibiro 988 by’imyenda ya caguwa bihwanye n’amabaro 22 bari binjije mu gihugu mu buryo bwa magendu bayitwaye mu modoka Toyota Hiace RAB 802Y, aho bari bayivanye mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika...

Polisi yagaruje moto yari yibwe hifashishijwe GPS

Polisi y’ u Rwanda ikomeje ibikorwa byo gufata abajura biba moto aho ku wa mbere tariki ya 25 Nyakanga, yafashe uwitwa Ndatimana Issa yibye moto yo mu bwoko bwa TVS RE 562 L afatirwa mu karere ka Kicukiro, Umurenge wa Gahanga, Akagali ka Murinja, Umudugudu wa Nyabigugu. Uyu afashwe nyuma y’iminsi itatu gusa hafashwe abandi bantu 3 bari bibye...

Compaoré yasabye imbabazi ku iyicwa rya Sankara

Blaise Compaoré wahoze ari Perezida wa Burkina Faso yasabye imbabazi umuryango wa Thomas Sankara, uwo yasimbuye wishwe arashwe kuri coup d’Etat yo mu 1987. Muri Mata (04), Compaoré yakatiwe adahari gufungwa burundu kubera uruhare rwe muri ubwo bwicanyi. Igihe cyose we yavuze ko urwo rupfu rwari impanuka. Compaoré yabaye mu buhungiro mu gihugu...

Karongi:Polisi yafashe magendu amabaro 13 y’imyenda ya caguwa

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Nyakanga, Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano mu karere ka Karongi, yafashe abantu 5 bari binjije magendu amabaro 13 y’imyenda ya caguwa bayikuye mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba Superintendent of Police (SP) Bonaventure...

Yafatanywe amafaranga y’amiganano agiye kuyabitsa kuri Mobile Money

Polisi y’u Rwanda, kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Nyakanga, yafashe uwitwa Habirora Anaclet w’imyaka 30, wafatanwe amafaranga y’ u Rwanda, ibihumbi mirongo inani na bibiri (82.000) by’amahimbano afatirwa mu karere ka Rwamagana, mu murenge wa Muhazi, Akagali ka Nyarusange, Umudugudu wa Pulaje. Umuvugzi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba...

0 | 10 | 20 | 30 | 40 | 50 | 60 | 70 | 80 | ... | 2200