Amakuru

Perezida Donald Trump yashinje Obama kumwumviriza

Perezida Donald Trump umenyereweho kunyuza ku rubuga rwa Twitter ubutumwa bukakaye, kuri iyi nshuro yashinje uwo yasimbuye kumwumviriza kuri telefone igihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika zari mu gihe cy’amatora. Donald Trump yatangaje ko telefone zumvirizwaga ziherereye mu muturirwa we wa Trump Tower. Yavuze ko Obama ari umuntu mubi cyangwa...

Hatagize igikorwa, Kenya ishobora kugwirwa n’amakuba

Umuryango w’abibumbye watanze itangazo mpuruza riburira Kenya ko ishobora kugwirwa n’amakuba kubera amapfa ari kurushaho kwiyongera mu Majyaruguru y’iki gihugu. Abayobozi bashinzwe iby’ubutabazi mu muryango w’abibumbye bavuga ko icyashoboka ari uko hafatwa ingamba zikomeye zifashwe n’imiryango mpuzamahanga itabara imbabare ndetse n’imiryango...

Misiri: Hosni Moubarak yagizwe umwere ku bwicanyi bwakozwe ahirikwa ku butegetsi

Urukiko rusesa imanza mu Misiri rwahanaguye ibyaha by’ubugambanyi kuri Hosni Mubarak wahoze ayobora igihugu cya Misiri wari warakatiwe gufungwa burundu muri 2012. Hosni Moubarak, wayoboye Misiri imyaka 30 yashinjwaga uruhare mu bwicanyi bwakorewe abaturage bigaragambyaga muri Gashyantare 2011 ari nabwo yakuwe ku butegetsi. Icyo gihe...

Igiciro cya ’Essence’ cyazamutse

RURA , Urwego rw’igihugu rushinzwe kugenzura imwe mu mirimo ifitiye igihugu akamaro, rwatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda. Igiciro cya Essence cyavuye ku mafaranga 970 FRW kuri litiro, ubu ikaba iri kugura 1022. Ni ukuvuga ko iki giciro cyazamutseho agera ku mafaranga 52. Iki giciro kizatangira gukoreshwa guhera kuri...

Nyuma ya ‘Camera’ zo ku muhanda, Stade Amahoro nayo yashyizweho izicunga umutekano- AMAFOTO

Ku mutekano wari usanzwe ucungirwa kuri Stade Amahoro i Remera, kuri ubu hamaze kongerwaho indi ngabo ya ‘Camera ‘ zicunga umutekano. Kuri uyu wa kane tariki 02 Werurwe 2017 nibwo kuri Stade Amahoro hongeweho ‘Camera’ 2 zicunga umutekano wo ku marembo manini aherereye ahazwi nko mu ‘migina’. Ushinzwe umutekano wo ku marembo ya Stade yatangarije...

Umujyi wa Kigali uri gutanga 50.000 FRW ku muntu utanga amakuru y’ahubakwa mu kajagali

Parfait Busabizwa umuyobozi ushinzwe ubukungu n’imari mu mujyi wa Kigali Umujyi wa Kigali washyizeho igihembo cya 50.000 FRW ku muntu wese uzatanga amakuru y’ahantu hari kubakwa mu kajagali. Ibi Umujyi wa Kigali wabikoze mu rwego rwo guca imyubakire iri mu kajagari. Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa gatatu tariki 28 Gashyantare...

Tanzania:Hasubitswe itangazwa ry’urutonde rw’abatinganyi

Nyuma y’uko mu minsi ishize Minisitiri w’ubuzima wungirije mu gihugu cya Tanzaniya yatangaje ko agiye gushyira hanze urutonde rw’amazina y’abatinganyi bacuruza umubiri wabo, kuri ubu Minisiteri y’ubuzima muri iki gihugu yasubitse iki gikorwa. Hamisi Kigwangalla , Minisitiri w’Ubuzima wungirije muri Tanzaniya yavuze ko gutangaza uru rutonde...

Ibizwi ku ibaruwa Étienne Tshisekedi yandikiye Kabila mbere y’uko yitaba Imana

Ihuriro ry’umuryango w’abihayimana gatulika muri Congo ku rwego rw’igihugu ari nabo bahagarariye ibiganiro by’amahoro muri RD Congo, kuri uyu wa gatanu w’icyumweru dusoje nibwo bameje ko mbere y’uko Étienne Tshisekedi yitaba Imana yari yarasize yandikiye urwandiko Perezida Kabila. Nubwo hataramenyekana igikubiye muri uru rwandiko rwanditswe na...

MU MAFOTO: Uko imirimo yo kwagura umuhanda ‘Rond-Point’ – Gatsata iri kugenda

Imirimo yo kwagura ibilometero 54 by’imihanda bizagira ibice bine aho kuba bibiri nkuko byari bisanzwe, irarimbangije. Umuhanda uva kuri ‘Rond-Point’ yo mu Mujyi wa Kigali kugera mu Gatsata niwo wabanje gukorwa. Undi muhanda ugomba gukorwa ni uva mu Kanogo ukanyura Rwandex ukomeza kuri Prince House i Remera. Byose hamwe bingana na kilometero...

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rufite amateka yihariye , agira icyo asaba abayobozi

Nyuma y’igikorwa cy’umuganda rusange, kuri uyu wa gatandatu tariki 25 Gashyantare 2017, Perezida Paul Kagame yatangije ku mugaragaro umwiherero wa 14 w’abayobozi b’igihugu. Umwiherero w’uyu mwaka uzamara iminsi 5 ubera mu kigo cya gisirikare i Gabiro, mu Karere ka Gatsibo.Abayobozi bazakorera mu matsinda basuzume ibimaze kugerwaho mu ngeri...

0 | ... | 2110 | 2120 | 2130 | 2140 | 2150 | 2160 | 2170 | 2180 | 2190 | 2200