Amakuru

Mbere gato y’uko Ubushinwa na Amerika bayigaho, Koreya ya Ruguru yongeye kugerageza indi missile

Kuri uyu wa kabiri tariki 05 Mata 2017 nibwo Koreya ya Ruguru yarashe Missile mu mazi yo mu nyanja y’Ubuyapani iturutse ku mwaro wayo ya Sinpo uherereye mu Burasirazuba. Hari mu igerageza rije rikurikira ayandi iki gihugu cyakunze gukora mu rwego rwo kugera ku ntego yo gukora Missile ya kirimbuzi (nuclear missile). Minisiteri y’ingabo za...

Abapolisi b’u Rwanda bagiye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo

Mu gitondo cyo ku itariki ya 4 Mata, itsinda ry’Abapolisi (FPU) b’u Rwanda 160 barimo abagore 26 bagiye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo. Basanzeyo bagenzi babo 240 bamaze igihe bariyo mu gace ka Malakal; aya matsinda uko ari abiri akaba agizwe n’abapolisi 400 bari mu butumwa bw’amahoro muri icyo...

Syria: Igitero cy’intwaro z’ubumara cyahitanye abantu 72

Kugeza ubu nibura abantu 72 nibo bamaze kwitaba Imana abandi nabo bakomerekeye mu gitero bikekwa ko cyakoreshejwemo intwaro z’ubumara (chemical attack) cyabereye mu Majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Syria. Birakekwako indenge y’intambara yaba yateye agace ka Khan Sheikhoun mu birometero 50 Km (30 miles) mu majyepfo y’umujyi wa Idlib,...

USA: Umwana w’imyaka 17 yashatse kwica Papa Francis

Umwana utaruzuza imyaka y’ubukure , yahamwe n’icyaha cyo gucura umugambi wo gushaka kwica Papa Francis ubwo yari yasuye Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri 2015, akabikora mu izina ya Leta ya cyisilamu, État islamique (EI). Santos Colon w’imyaka 17, yahamwe n’iki cyaha kuri uyu wa mbere tariki 03 Mata 2017. Ashobora gufungwa imyaka 15. Mu gushaka...

Binagwaho yagizwe Umuyobozi muri Kaminuza Mpuzamahanga y’Ubuzima iri mu Rwanda

Ibinyujije mu itangazo yashyize hanze kuri uyu wa mbere tariki 03 Mata 2017, Kaminuza igamije kugeza ubuvuzi kuri bose, University of Global Health Equity (UGHE) , yatangaje ko yagize Dr. Agnes Binagwaho wahoze ari Minisitiri w’Ubuzima , umuyobozi mukuru wungirije wayo (new Vice Chancellor). Ni umwanzuro iyi kaminuza yafashe tariki 31...

Uburusiya: Abantu 10 baguye mu iturika ry’igisasu

Igisasu cyaturikiye mu Mujyi wa Saint-Pétersbourg mu Burusiya cyahitanye abantu 10 abandi barenga 50 barakomereka mu mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki 03 Mata 2017. Iki gisasu cyaturikiye mu nzira yo munsi y’ubutaka ikoreshwa na za Metro mu mujyi wa Saint-Pétersbourg. Byibuze abantu 10 bahise bitaba Imana ubwo iki gisasu cyaturikirizwaga...

Abafite ubumuga bagiye gutangira kwivuza bakoresheje ‘Mutuelle de Santé’

Mu minsi ya vuba abafite ubumuga bashobora gutangira kwivuza bakoresheje ubwisungane mu kwivuza, Mutuelle de Santé mu rwego rwo kubafasha guhendukirwa n’ubuvuzi, imiti bandikirwa ndetse n’insimburangingo. Ibi biratangazwa n’ubuyobozi bw’ ikigo cyita ku bafite ubumuga cya HVP Gatagara. Mbonigaba Pascal ushinzwe ibikorwa muri HVP Gatagara avuga ko...

Koreya ya Ruguru na Amerika bishobora kurwana?

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yatangaje ko azakemura ku giti cye ikibazo cya Koreya ya Ruguru nta bufasha bw’Ubushinwa akeneye. Ibi Trump yabitangarije ikinyamakuru Times mbere gato y’uko Perezida w’Ubushinwa Xi Jinping agirira uruzinduko muri Amerika ku wa kane no ku wa Gatanu aho azabonana na Trump ku nyubako ye ya...

Kera kabaye, Hotel Umubano yabonye uyigura…izagumana izina ryayo

Mu kwezi k’ Ukuboza 2014, hatangajwe ko Hotel Umubano igiye kugurishwa kubera ukutumvikana hagati y’abanyamigabane ba Sosiyete SOPROTEL iyigenzura, ari bo Leta y’u Rwanda n’iya Libiya. Kuva icyo gihe kugeza ubu yari itarabona umuguzi kuko yari ikiri ku isoko. Mu mpera z’icyumweru dusoje nibwo kompanyi ya Madhvani Group yaguze burundu Hotel Umubano...

Kamonyi: Umuganga wo ku kigo nderabuzima yafatanywe 300.000 FRW y’amiganano

Polisi y’u Rwanda irakangurira abaturarwanda kujya basuzuma buri gihe amafaranga bahawe kugira ngo barebe ko ari mazima kandi baramuka bahawe ay’amiganano cyangwa babonye urimo kuyakora cyangwa kuyakwirakwiza bagahita batanga amakuru byihuse; ikanashima ariko abamaze gusobanukirwa banatanga amakuru kuri aba bantu. Ubu butumwa buje nyuma...

0 | ... | 1330 | 1340 | 1350 | 1360 | 1370 | 1380 | 1390 | 1400 | 1410 | ... | 1450