Amakuru

U Rwanda rwasimbuje abapolisi barwo mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 7 Ugushyingo, Polisi y’u Rwanda yasimbuje abapolisi bari bagize itsinda rya RWAFPU-III bari bamaze igihe cy’umwaka mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo buzwi kw’izina rya UNMISS mu magambo ahinnye. Iri tsinda rya FPU III-5 risimbuye irya FPU-III-4 ryakoreraga mu murwa...

GICUMBI: Polisi yafashe abantu babiri bacyekwaho gufatanya kwiba moto

Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano n’abaturage mu Karere ka Gicumbi, mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki ya 1 Ugushyingo, yagaruje moto yo mu bwoko bwa Bajaj Boxer RF 040 S yari yibwe, hafatwa abantu babiri bakurikiranyweho kugira uruhare muri ubwo bujura. Abafashwe ni uwitwa Hagenimana Jean Pierre na Tuyizere Reuben bombi...

Trump yaciye amarenga akomeye ko aziyamamaza mu 2024

Donald Trump wahoze ari perezida wa Amerika yaciye amarenga akomeye ko ashobora kongera kwiyamamariza kujya muri White House. Yabwiye imbaga y’abantu ahitwa Sioux City, muri leta ya Iowa ati “nshobora cyane, cyane, cyane kubikora nanone” mu 2024. Yavugiraga mu ikoraniro rya mbere muri atanu ateganyijwe yo kwamamaza abakandida b’abarepubulikani...

RUBAVU: Polisi yafashe magendu y’inzoga zifite agaciro ka miliyoni 50Frw

Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya magendu n’ibindi byaha (ASOC) ryafatiye mu murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu; magendu y’inzoga zirimo likeri, imivinyu n’izindi zitandukanye zifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda abarirwa muri miliyoni 50. Mu zafashwe harimo izo mu bwoko bwa Hennessy, Moet, na Jameson zafatiwe mu nzu iherereye mu...

KIGALI: Abakoresha umuhanda bakanguriwe kwirinda impanuka bubahiriza amabwiriza y’umuhanda

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Ukwakira, Polisi y’u Rwanda yazindukiye mu gikorwa cy’ubukangurambaga kigamije kwibutsa abakoresha umuhanda barimo; abanyamaguru, abatwara amagare ndetse n’ibinyabiziga kubahiriza ibimenyetso n’ibyapa byo mu muhanda bakanyura ahagenwe mu rwego rwo kwirinda impanuka ndetse no kubungabunga ibidukukije. Kuva saa moya...

Kigali:Abantu batandatu baguye mu mpanuka y’ikamyo

Abantu batandatu nibo bapfuye abandi bane barakomereka mu mpanuka yabereye mu muhanda uva Yamaha werekeza ku Kinamba mu Karere ka Nyarugenge kuri iki Cyumweru, tariki 23 Ukwakira. Umuvugizi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo muhanda, Senior Superintendent of Police (SSP) Rene Irere, yavuze ko iyi mpanuka yatewe n’ikamyo...

KIGALI: Abantu icyenda bafatiwe mu buriganya bwo gukorera uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga

Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, mu bihe bitandukanye, yataye muri yombi abantu icyenda barimo abapolisi babiri n’abasivili barindwi bakurikiranyweho ibikorwa by’uburiganya mu gukora ibizamini by’ uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga rw’agateganyo hifashishijwe mudasobwa. Polisi y’u Rwanda dukesha iyi nkuru itangaza ko muri bo harimo ababaga...

RUSIZI: Yafatanywe udupfunyika 5600 tw’urumogi

Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) ryafatiye mu karere ka Rusizi umugabo witwa Uhoraningoga Methode w’imyaka 43 y’amavuko, wari ufite udupfunyika tw’urumogi 5,600 yari agiye gukwirakwiza mu baturage. Yafatiwe mu mudugudu wa Kamuhirwa, mu Kagari ka Kamurera, mu murenge wa Kamembe, ahagana saa Saba n’igice zo ku...

GASABO: Yafashwe acyekwaho kwiba amafaranga Koperative yari yaramuhaye akazi

Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano mu Karere ka Gasabo, yagaruje amafaranga y’u Rwanda agera ku bihumbi 119 yari yibwe, hafatwa umusore w’imyaka 22 ukurikiranyweho kugira uruhare mu kwiba ayo mafaranga. Uwafashwe ni uwitwa Hakizimana Eric, wafatiwe mu mudugudu wa Musango, Akagari ka Kabuga I, mu Murenge wa Rusororo ubwo yari...

MUSANZE: Yafatanywe amafaranga arenga miliyoni imwe n’igice yari yibwe

Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Musanze, kuri uyu wa Mbere, tariki 17 Ukwakira, yafashe uwitwa Ayishakiye Claudine ufite imyaka 18 y’amavuko, nyuma yo kumusangana amafaranga y’u Rwanda 1,544,000 bicyekwa ko yibye umukoresha we, aho yakoraga akazi ko mu rugo mu murenge wa Cyuve, akagari ka Kabeza, mu Mudugudu wa Kabeza. Superintendent of Police...

0 | 10 | 20 | 30 | 40 | 50 | 60 | 70 | 80 | ... | 2200