CHINA: Kaminuza yategetse ko umunyeshuri utaziga Tai Chi atazahabwa impamyabushobozi


Kaminuza yo mu gace ka Xi’an, umujyi w’Amajyaruguru ashyira Uburengerazuba bw’intara ya Shaanxi, yashyizeho itegeko ko buri munyeshuri uyigamo agomba kwiga umukino njyarugamba wa Tai Chi.

Iyi kaminuza yitwa Xi’an Jiaotong, yashinzwe nyuma y’ishingwa rya College ya Nanyang muri 1896. Ni kaminuza yibanda ku bushakashatsi bwa siyansi. Muri 1998 nibwo yongeye ku masomo yigisha, imikino njyarugamba y’Abashinwa yo ha mbere.

Wang Yunbing, umwarimu mu bijyanye n’imikino, yatangaje ko umunyeshuri uzajya arangiza kwiga amasomo 24 y’umukino wa Tai Chi ariwe uzajya ahanwa impamyabushobozi. Uyu mwarimu yongeyeho ko imikino nshyarugamba atari iyo kugorora umubiri gusa ahubwo ko ifite aho ihuriye n’igisekuru cy’Ubushinwa n’imitekerereze y’Abashinwa.

Kaminuza ya Xi’an Jiaotong

Ikinyamakuru China News dukesha iyi nkuru gitangaza ko hambere iyi kaminuza yari yasabye abanyeshuri bayo ko biga koga (swimming/nager) ariko nyuma iza kubihindura isomo . Iki kinyamakuru gikomeza gitangaza ko kaminuza zo mu gace ka Xi’an atarizo gusa zishyiraho amasomo y’ibijyanye n’ubugororangingo kuko Tsinghua yo mu Mujyi wa Beijing vuba aha nayo izategeka abanyeshuri bayo kubanza gukora ikizamini cyo koga mbere yo guhabwa impamyabushobozi zabo. Kaminuza zo muri Pekin zo zashyizeho ko koga byongerwa muyandi masomo kuva mu mwaka wa 2000.

Izindi kaminuza zifata koga nk’isomo nk’ayandi harimo Xiamen University, Sichuan University, Ningbo University, Shanghai University, Sun Yat-Sen University na South China University of Technology.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo