Pizza ireshya na kilometero zirenga 2 yaciye agahigo ku isi -AMAFOTO

Ikiribwa cya Pizza cyakorewe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyaciye agahigo ko kuba ariyo ndende kugeza ubu ikozwe ku isi , ikuraho agahigo kari gasanganywe iyakorewe mu Butaliyani.

Abashinzwe kugenzura uduhigo muri bo muri ‘ Guinness World Records’ bemeje ko ikiribwa cya Pizza ndende ku isi ireshya na kilometero 2.13(1.32 miles). Ipima ibiro 7808.

Iyi Pizza ni iyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika , i Fontana muri Leta ya California . Yaciye aka gahigo ku wa Gatandatu tariki 10 Kamena 2017. Iyari isanganywe aka gahigo yareshyaga na kilometero 1.83 Yari yarakozwe n’agace ko mu Butaliyani ka Napoli kazwiho gukora ikiribwa cya Pizza, tariki 18 Gicurasi 2016.

Inzobere z’abatetsi zitandukanye nizo zishyize hamwe zikora iyi Pizza , nyuma igenzurwa n’ababishinzwe bo muri ‘ Guinness World Records’, babona kuyemeza nk’indende ku isi.

Ababashije kugera aho yakorewe, babashije nabo gushyiraho akabo mu kuyikoraho imirimo yo kuyirangiza. Igice kinini cyayo ngo cyahawe abatagira aho baba.

Abahageze nyuma babashije gukora imirimo yanyuma isoza iyi Pizza

Niyo ndende ku isi

Abashinzwe kugenzura uduhigo ku isi barayigenzuye barabyemeza

Ni ndende cyane

Iheruka guca agahigo yari iyo mu Butaliyani

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo