Ibimenyetso 9 biranga urugo rugeze mu marembera

Nta rugo rwubakwa nk’urundi. Buri rugo rugira ibyarwo. Ariko hari ibimenyetso bihurirwaho n’ingo nyinshyi byerekana urugo rugeze mu marembera.

Ibi rero ni bimwe muri byo twabashije urubuga Elcrema rwaandika ku mibanire rwakusanyije biranga urugo rugeze mu marembera.

1.Ntimugihuza

Mbere imigambi yose mwarayijyaga. Mugahuza muri byose. Ubu byarahindutse. Nta nakimwe mugihuza. Iki rero ni ikimenyetso ko urukundo hagati yanyu rwagabanutse cyangwa rwakonje ndetse ko urugo rwanyu rutari heza.

2.Ntimucyubahana

Kubahana hagati y’abashakanye ni ingenzi. Niba bigeze aho utacyubaha uwo mwashakanye cyangwa mwembi mutubahana, urugo rwanyu ni urwo gusengerwa.

3.Ntimukizerana

Umubano wose mwiza ushingira ku cyizere cyane cyane abantu bakundana cyangwa bashakanye. Kuri ubu icyizere cyarayoyotse bitewe n’impamvu zinyuranye. Kubera ko nta cyizere mufitanye, urugo rwanyu rwubakiye ku musenyi icyaza cyose cyaruhirika. Biragoye kubana n’umuntu utizera.

4.Akabariro ntikagiterwa

Mbere mushakana, ingingo y’akabarir o(imibonano mpuzabitsina) yari yifashe neza. Kuri ubu siko bikimeze. Imibonano mpuzabitsina isa n’itagikorwa. Ishingiro ry’urugo nk’uko dukunze kubivuga ryarirengagijwe. Mwabana mute mutuzuza inkingi ya mwamba y’urugo? Mwaba mwarashakaniye iki niba mudahuza urugwiro? Urugo rwanyu rugeze mu marembera. Gucana inyuma nicyo kizakurikiraho. SIDA n’izindi ndwara mubihaye urwaho.

5.Wishima iyo agiye

Iyo muri kumwe usigaye wumva utishimye kandi udatekanye. Iyo ateye intambwe avuye mu rugo wumva akanyamuneza ari kose. Yakandagiza ikirenge murugo ugasuhererwa. Ntago wabana n’umuntu utishimiye . Nacyo twagishyira mu biranga amarembera y’urugo rwanyu.

6.Hasigaye hari amabanga

Iki kigendana n’icyizere. Mbere ntacyo wamuhishaga. Ariko ubu telefoni yawe ntazi ijambo ry’ibanga ryayo, ntiyemerewe kumenya ibiyikorerwaho. Facebook n’izindi mbuga nkoranyambaga nazo ni uko, ijambo ry’ibanga ntiyemerewe kurimenya. Musigaye muhishanya byinshi. Buri wese asigaye yigirira amabanga ye ku giti cye. Wikwibaza byinshi, tabarira hafi. Ibintu biri kuzamba.

7.Akubeshya iby’amafaranga

Amafaranga cyangwa undi mutungo wose ugomba kuba uzwi na mwembi. Cyane ko abashakanye benshi bakunda gusezerana ivanagamutungo risesuye. Nubwo ariko mwabisinyiye, asigaye aguhisha imitungo. Ntukimenya uko bigenda. Wenda yafunguye n’indi konti utazi. Ibi nabyo bikwiye gukurikiranwa mu maguru magufi mugashaka uko mubikemura naho ubundi muragana habi.

8.Asigaye acuditse n’inshuti ze za kera

Mubana mwemeranyije urukundo kugeza ku iherezo ry’ubuzima bw’umwe cyangwa bwa mwese. Musezerana kuzakundana urukundo rumwe ntagucana inyuma . Kuri ubu byarahindutse. Abakobwa cyangwa abahungu yahoze acuditse nabo barasubiranye. Wowe ntugifite umwanya wa mbere n’ubwo mwashakanye.

9.Ntakiza wamubwira cyangwa yakubwira

Mbere mwajyaga inama mugafatanya guteza urugo imbere. Kuri ubu byarahindutse. Ntakizima yakubwira cyangwa wowe wamwungura.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo