Kwitwa ‘Gafotozi’, gucibwa intege n’inshuti …inzira Plaisir yaciyemo mbere yo kuba ‘Photographer’ w’ikimenyabose

Muzogeye Plaisir ni umwe mu bakora umwuga wo gufota umaze kumenyekana mu Rwanda . Kubigeraho avuga ko byamusabye gukora cyane no kurushaho kwihugura mu mwuga we nabubu akaba akibikora kugira ngo arusheho gukorera ibyiza abakunda akazi ke n’abamugana.

Yatangiye akoresha ‘Appareil digital’

Muzogeye Plaisir yatangiye gufotora mu mwaka wa 2010. Icyo gihe yabitangiye ari umunyamakuru w’urubuga Umuseke, akora mu cyiciro cy’imyidagaduro. Kuko akazi yakoraga kenshi kasabaga ko agomba gufata amafoto, byabaye ngombwa ko atangira kwifotorera ariko akanandika amakuru ajyanye akenshi n’ibyo yabaga yafotoye.

Gutangira iteka ntibyoroha, na we ubwe arabyihamiriza. Plaisir Muzogeye yatangarije Rwandamagazine.com ko icyo gihe ubwo yatangiraga, atari afite ibikoresho bihambaye ariko n’ibyo yabaga afite ngo yakoraga uko ashoboye bikamubyarira umusaruro mwiza.

Ati “ Muri 2011 nakoreshaga appareil iyi abantu bazi nka Digital yo kukazi. Niyo nabanje gukoresha…nageragezaga uko nshoboye nkayikoresha neza kandi nkazana amafoto meza, ku kazi bakabyishimira…ndibuka ko ubwo irushanwa rya mbere rya Primus Guma Guma Super Star ryatangiraga ariyo nakoreshaga.”

Plaisir akomeza avuga ko nyuma y’uko abayobozi be babonye ko afite umurava n’umwihariko mu gufata amafoto meza, bamuguriye indi camera ya kinyamwuga kugira ngo arusheho gukora ibyiza mu kazi ke.

Ati “ Nyuma y’uko babonye ko na Digital nayikoreshaga neza, banguriye camera nakwita ko iri Pro(ya kinyamwuga). Icyo gihe banguriye Nikon D 90. Sinavuga ko yari ikomeye cyane kuko hari izayirutaga icyo gihe ariko icy’ingenzi burya ni ukumenya icyo ushaka kugeraho , n’icyo ugamije.”

Appareil ’Digital ’ nkiyi niyo yatangiriyeho akora umwuga wo gufotora

2013, kwinjira mu mwuga byeruye, kwitwa Gafotozi, gucibwa intege,….

Nubwo kuva mu mwaka wa 2010 Plaisir yakoraga akazi ko gufata amafoto, yari ataratangira kubigira umwuga ku buryo bweruye. Iyo yafataga amafoto y’abantu mu birori, akayashyira ku rubuga, benshi barayishimiraga, bakayamusaba, atangira kumenyana n’abantu benshi gutyo.

Muzogeye Plaisir

Iyo muganira, Plaisir akubwira ko urubuga Umuseke rwamufashije cyane gutera intambwe mu kazi ke , kuko ariho ibyo yakoraga byagaragariraga, abantu bakabyishimira, na we bikamutera imbaraga kurushaho kugeza ubwo abonye ko ari umwuga watunga uwukora.

Ati “ Iyo nafotoraga abantu, bakabona amafoto yabo ku rubuga, barayansabaga, abenshi bakanayanyishyura, ntangira kubona ko ari ibintu byatunga ubikora, ntangira kugira igitekerezo cyo kubigira umwuga byeruye.”

Iyo agaruka ku bantu bishimiraga ibyo akora, ntajya asimbuka ikiraka yahawe n’umuntu wari ufite ubukwe, kandi aribwo bwa mbere yari agiye gufata amafoto mu birori nk’ibyo.

Ati “ Mbyibuka nk’ibyabaye ejo,…umuntu umwe wamenye ibyo nkora abiboneye ku rubuga, yaraje arambwira ati ndashaka ko uzamfotorera mu bukwe bwanjye, ndamubwira nti ese ko aribwo bwa mbere naba ngiye kubikora, ndabishobora? mbese nakubwira ko nabitinyaga…Yansubije ko ndibubishobore, nanjye nanga kwica icyizere yari yangiriye, njyayo, ndakora kandi bigenda neza cyane…nicyo kiraka cya mbere nari nkoze cy’umwuga….natashye nishimye rwose….”

Kuva uwo munsi, Plaisir avuga ko aribwo yiyemeje kwinjira mu mwuga wo kuba ‘photographer’ w’umwuga ariko byamuteranyije n’umuryango, inshuti ndetse n’abavandimwe kuko batumvaga neza icyerekezo yari amaze gufata.

Ati “ Muri 2013 niyemeje kwinjira mu mwuga byeruye neza. Yaba umuryango wanjye, inshuti ndetse n’abavandimwe, ntabwo bumvaga neza ibyo ngiyemo kuko hari ibindi byinshi bashakaga ko njyamo…ariko iyo uzi icyo ushaka, urakomeza ugashyiramo imbaraga…nari mbikunze kandi maze iminsi mbikora…”
Yunzemo ati “Abaguca intege bo iyo utangiye ikintu gishya ntibabura kuko hari nkubwo natambukaga bati nguwo ‘Gafotozi…’ mu rwego rwo gupfobya ibyo nakoraga…ntabwo byari byoroshye ariko nagerageje gukurikira inzozi zanjye no guharanira kugera kucyo nashakaga
.”

Plaisir avuga ko yakomeje gukorana imbaraga umwuga we, agaharanira guhora yiga kandi akicisha bugufi muri byose kuko ari imwe mu ntwaro avuga ko ifasha ufite impano mu kintu runaka kuba yakigeraho, ntiyumve ko hari aho yageze ahubwo agahorana inyota yo kurushaho gutera imbere.

Uretse kuba yarakoraga ku rubuga Umuseke, Plaisir avuga ko nyuma yaje no kujya gukora mu kiganiro Sunday Night cy’imyidagaduro cya Isango Star nabyo bikaba byaratumye arushaho kumenyekana.

Ati “ Burya iyo ukora ibintu ukabona n’aho ubicisha nayo ni andi mahirwe akomeye. Ntangira , imbuga nkoranyambaga zari zitarakomera cyane nkurwego ziriho ubungubu. Nyuma y’uko nakoraga ku museke, nagiye no gukora muri Sunday Night nk’umu-Photographer wabo, nkafotora abatumirwa, nkabishyira cyane cyane kuri Facebook, navuga ko nabyo mbyamfashije mu kuba ibyo nkora byarushaho kumenyekana, kandi abantu bakabikunda.”

Mpora iteka nshimira Marcel na Samba bashinze urubuga umuseke, Mike Karangwa, Ally Soudi, Claude Kabengera bampaye amahirwe yo kwinjira muri Sunday Night, urubuga rwa Kigali Today nkorera kuva muri 2015…iyo batamfasha kugaragaza ibyo nzi, ngira ngo urwego ngezeho ubu sirwo mba ndiho.”

Umwuga wo gufotora wamugejeje kuri byinshi…icy’ibanze ngo ni abantu’

Nyuma y’uko atangije komanyi ye ikora ibijyanye no gufotora no gufata amashusho yise ‘Plaisir pictures’, akabifatanya n’akazi k’ubunyamakuru, Muzogeye avuga ko byamugejeje kuri byinshi cyane ariko iyo ageze ku bantu byatumye amenyana nabo, aritsa akemeza ko aricyo cy’ibanze yungukiyemo.

Ati “ Kuva muri 2011 nubakaga izina, nubakaga ubushobozi mubyo nkora…kudacika intege, kwiga buri munsi ibijyanye n’aka kazi biri mu byamfashije kugera aho ngeze ubu…ibyo dukora bisaba guhora wiga, kandi ukiga byose kuko ntuba uzi uzaguha akazi , aho azakaguhera,…”

Yunzemo ati “ Natangiye mbikora ndi umusore, ubu narashatse, byose mbikesha gufotora…birantunze kandi mbayeho neza. Buriya iyo ngiye kuvuga ibyo nungutse, sinshingira ku bintu kuko burya ubukungu bwa mbere ni abantu. Gufotora byatumye menyana n’abantu benshi ntari kumenyana nabo iyo mba ntakora uyu mwuga…buriya abantu nibo bukungu bukomeye. Iyo ufite abantu, ibyinshi ubigeraho kurusha uko waba uri nyakamwe, cyangwa se nyamwigendaho.”

Tariki 23 Ukuboza 2016 nibwo yambikanye impeta y’urudashira na Lysette

2017, yahuje imbaraga nuwamwakiriye mu mwuga, bakora kompanyi y’icyitegererezo

Muri Gicurasi uyu mwaka nibwo Muzogeye Plaisir yahagaritse kwikorana kugiti cye, atangira gukora na Dave Nkurunziza afata nk’uwamuhaye ikaze mu mwuga wo gufotora, bashinga kompanyi bahuriyeho, yemeza ko izajya ikora akazi kanoze kurusha uko buri umwe yagakoraga kugiti cye.

Ati “ Dave twamenyanye musanze muri aka akazi ko gufotora.Yamfashije kuzamura ubumenyi, tuba inshuti gutyo…icyo nabaga nkeneye cyose yarakimpaga, icyo na we abuze yagiye mu kazi nkakimugezaho, twarafashanyaga kuva kera. Ndabyibuka ko camera ya mbere nziza naguze niwe twayiguze. Nubwo yakoraga ku giti cye, nanjye nkakora ku giti cyanjye, twahereye kera dushaka kwihuza ariko bikatugora kuko biba bisaba gutangira mwiteguye kandi bisaba amafaranga menshi.”

Muri Gicurasi uyu mwaka nibwo byadukundiye neza, dutangiza kompanyi ya Shauku (Passion). Ubu turi tayali gukora ibyiza kurushaho. Ubumenyi afite, ubuteranyijeho ubwo maze kugira , bizabyara ikintu gikomeye. Ubu dufite ubushobozi bwo gukora ibyiza cyane kuko abishyize hamwe ntakibananira.”

Plaisir Muzogeye na Dave Nkurunziza bafashyize hamwe imbaraga bashinga ’Shauku multimedia’

Biyemeje gufatanya bagakora ibyiza kurushaho

Barateganya gutangiza ishuri ryigisha gufotora ku buryo bw’umwuga ritishyuza

Mu mishinga ya vuba Shauku Multimedia ifite ngo harimo no kuba batangiza ishuri rizajya rihugura abantu basanzwe bakora akazi ko gufotora ariko bashaka kubigira umwuga.

Plaisir ati “ Turateganya ko muri Mutarama umwaka utaha ishuri ryaba ryatangiye. Tuzahera kubasanzwe bafotora ariko batabikora ku buryo bw’umwuga. Hari abasanzwe batugana muri serivisi zinyuranye, tukabahugura ku buntu mu gihe runaka ku buryo bazazamura urwego, bakabasha kurushaho kwerekana iterambere ry’u Rwanda binyuze mu mafoto , nabo bikabateza imbere.”

Plaisir avuga ko bashaka gushyira imbaraga mu kuba abakora uyu mwuga bashyira ingufu mu mafoto afatirwa mu cyaro aho kwibanda ku bice by’umujyi gusa.

Ati “ Abantu bose aho bava bakagera, bakenera amafoto,…haba ayabo ku giti cyabo cyangwa se agaragaza iterambere runaka ry’ahantu. U Rwanda ruri gutera imbere mu bice bitandukanye. Dukeneye ko photography yimukira no mu bice by’icyaro tukarushaho kugaragaza iterambere ry’igihugu cyacu, tukaryereka isi tubinyujije mu mafoto…”

Ishuri tuzatangiza turateganya ko ritazaba ryishyuza, kugira ngo bizagere kuri benshi kurushaho… abo tuzahugura bakiyungura ubumenyi, tukaba twanabafasha kubona akazi kuko tuba tugafite kenshi.”

Amwe mu mafoto yafotowe na Plaisir Muzogeye

Iyi ni imwe mu mafoto Plaisir yafotoye muri ’Tour du Rwanda iheruka ikishimirwa na benshi ndetse bakayihererekanya ku mbuga nkoranyambaga

Iyi nayo yayifashe muri ’Tour du Rwanda’

Ifoto igaragaza ubwiza bwa Stade Amahoro iherereye i Remera mu Mujyi wa Kigali

Amafoto yafotoye mu myiyereko y’abatwara moto iheruka kubera mu Mujyi wa Huye

Ifoto yafotoye muri Kigali Marathon 2017...inagaragaza ubwiza bw’umujyi wa Kigali

Arashaka ko abo bazahugura bakwibanda mu kwerekana ubwiza bw’u Rwanda mu bice by’icyaro aho kwibanda mu Mujyi

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • ######

    Ni byiza kandi courage kuri we. Iyo uzi icyo ushaka , ugaharanira kukigeraho iteka biraza. Nicyo kibazo mu Rwanda dufite. Abantu bose bumva ko bakora mu biro kandi twese ntitwahakwirwa. Ufashe icyemezo cyo kujya mu mwuga, ukabona abantu btabyumva neza ariko nkeka ko iyi myumvire izagenda ishira uko abantu nkaba bagaragaza icyo byabagejejeho.

    - 24/06/2017 - 17:39
Tanga Igitekerezo