Gatsibo: Ntibizerwa asarura ama miliyoni ayakuye mu buhinzi

Emmanuel Ntibizerwa umwe mu bahinzi b’icyitegererezo mu Karere ka Gatsibo

Emmanuel Ntibizerwa utuye muri Rwangingo muri Karangazi mu Karere ka Gatsibo, afite imyaka 48 y’amavuko. Ni umwe mu bahinzi bungukira ku buryo bugaragara mu buhinzi bwabo. Asarura toni 10 z’umuceri buri gihembwe akinjiza agera kuri miliyoni 5.

Si umuceri gusa kuko anahinga ibigori ndetse n’imbuto. Ni umwe mu bahinzi b’icyitegererezo mu Karere ka Gatsibo. Akora hagati y’amasaha 8 n’amasaha 10 ari nacyo akesha urwunguko akura mu buhinzi bwe nkuko New Times dukesha iyi nkuru ibitangaza mu nkuru yahaye umutwe ugira uti ‘Ntibizerwa harvests cash in rice farming’.

Uko yatangiye

Ntibizerwa yatangiye acururiza se wabo mu iduka, nyuma ngo aza kubona ko bitamutunga we n’umuryango we. Avuga ko ntayandi mahitamo yari afite uretse kwerekeza mu buhinzi ari naho yari yiteze gukura ibimutunga.

Nkikora mu iduka, byahoraga bingoye kuzuza inshingano nk’umugabo uyoboye umuryango” Aya ni amagambo ya Ntibizerwa wongeyeho ko nyuma yaho aribwo yiyemeje kujya mu buhinzi.

Ati “ Kubera ko nize amashuri make, nari nziko bitazanyorohera kubona akazi keza, mpitamo kujya guhanga uwanjye murimo mu buhinzi.

Guhinga umuceri avuga ko yabitewe n’uko yabonaga abantu benshi bawukunda kuko buri rugo rushobora kuwukenera mu buzima bwa buri munsi. Ibi nibyo yahereyeho abona ko azabona isoko. Agitangira ngo yari afite hegitari 2 zo guhingaho mbere y’uko yagura ibikorwa bye. Ntibizerwa avuga ko atangira atari afite igishoro gihagije, bityo ahitamo gutangira buhoro buhoro agatera imbere bitewe n’uko iminsi yigira imbere. Ntibizerwa kandi avuga ko kuba atari afite ubumenyi buhagije n’uburambe mu bijyanye n’ubuhinzi , ngo ni imwe mu mbogamizi zamuzitiye agitangira.

Ati “ Bwari bwo bwa mbere ngerageza kwinjira muri uyu mwuga, icyashobokaga gusa kwari ukwigira kuri bagenzi banjye. Igitekerezo nari mfite kwari ukongera umusaruro ariko tukanareba uko twashyira umusaruro wacu ku isoko twishyize hamwe aho kugira ngo buri muhinzi agurishe ukwe” Ntibizerwa yongeyeho ko byabagiriye akamaro nyuma yo gushinga ishyirahamwe ry’abahinzi, kuri ubu akaba aribereye umuyobozi mukuru.

Ntibizerwa akomeza avuga ubwo Minisiteri y’ubuhinzi yazanaga umushinga wo kubafasha kuzamura umusaruro, ngo nabyo byamufashije kugera kuri byinshi we na bagenzi be bari mu ishyirahamwe rimwe.

Ntibizerwa asobanura ko kugeza ubu bahinga umuceri kuri hegitari 250, bakanahinga ibigori kuri hegitari 655. Kubona uburyo bwo kuhira imirima ibihe byose ni kimwe mubyabafashije kongera umusaruro. Ntibizerwa we ubwe avuga ko abasha gusarura toni 10 z’umuceri na toni 5 z’ibigori buri gihembwe. Ibi avuga ko yabigezeho we na bagenzi be babikesheje gukora cyane ndetse n’umushinga wa Minisiteri y’ubuhinzi wabafashije guhindura ubuzima bw’abahinzi.

Uyu mushinga witwa ‘Rural Sector Support Programme (RSSP)’ watewe inkunga na banki y’isi kuva mu mwaka wa 2001. Ufasha abahinzi guhinga kuburyo bwa kijyambere kandi ukanabafasha kuhira imyaka yabo badategereje ko imvura igwa. Ikindi cyafashije Ntibizerwa ngo ni ‘dam’ ya Rwangingo iheruka kubakwa. Avuga ko ari imwe mubyamufashije kuvamo umuhinzi uhamye kandi inamufasha guhinga ibindi bihingwa birimo imbuto.

Imbogamizi Ntibizerwa akunda guhura nazo nk’abandi bahinzi bose ngo ni iyo igihe cy’izuba kibaye kirekire gusa agashimira guverinoma y’u Rwanda yazanye uburyo bwo kubika amazi ndetse n’umushinga wo kuhira imusozi, akemeza ko ibi bizakemura iki kibazo bajyaga bahura nacyo.

Ikindi kikibabera imbogamizi nk’abahinzi, Ntibizerwa avuga ko ari imihanda idatunganyijwe cyane cyane mu byaro bigatuma bagorwa no kubona uko batwara umusaruro bawugeza ku isoko. Yongeraho ko afitiye Leta icyizere mu mushinga wo kwagura no kubaka imihanda ireshya na kilometero 2500 mu gihugu hose mbere y’uko umwaka wa 2018.

Ntiyicuza kuba yarahisemo ubuhinzi

Ntibizerwa avuga ko aticuza kuba yarahisemo ubuhinzi bw’ibigori n’umuceri nk’ibihingwa by’ibanze akuramo amafaranga. Ibi bihingwa abikuramo amafaranga ariko akanabyifashisha mu gutunga umuryanwo we.
Ati “ Sinjya ngura ibyo kurya , ayo nakabiguze ndayazigama , nkayakoresha muyindi mishinga.” Ntibizerwa avuga ko ubu buhinzi bumufasha kurihirira abana amashuri, yubatsemo inzu ndetse anashinga butiki aho aho avuka. Buri uko asaruye ngo abasha kubona arenga miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda. Akoresha abakozi 20 cyane cyane mu gihe cy’ihinga no mu gihe cy’isarura.

Inama agira abahinzi

Ntibizerwa agira inama abahinzi bagenzi be guhanga udushya no guhinga ku buryo bwa kijyambere kuko bizabafasha kubona umusaruro ufatika y’ibyuya byabo mu gihe kizaza harimo no kuba babasha gutanga akazi ku bandi. Ntibizerwa avuga ko abahinzi bakwiriye guhera kuri gahunda za Leta bakongera umusaruro, bibumbira mu mashyirahamwe ndetse no kwihugura mu bijyanye n’ubuhinzi bakiyungura ubumenyi.

Ati “ Ntagushidikanye Leta n’abafatanyabikorwa bayo bari gukora ibyo bashoboye byose ngo bateze ubuhinzi imbere. Ni ah’abahinzi kuzamukira kuri izi mpinduka bakazamura umusaruro wabo n’ubwiza bw’ibyo bahinga.

Ntibizerwa anavuga ko bakwiriye kugana amabanki bakaka inguzanyo zabafasha mu buhinzi bwabo. Ati “ Nibwo buryo bwonyine bwafasha mu kuzamura ubuhinzi ndetse n’uruhare bugira ku bukungu bw’igihugu.”

Ntibizerwa avuga ko ateganya gushyira imbaraga mu kongera ubuziranenge mubyo ahinga ubundi akajya abigemura hanze y’u Rwanda bityo akazakuramo inyungu yisumbuyeho.

Mu gihe cy’ihinga n’isarura akoresha abahinzi bagera kuri 20

Abakozi basarura umuceri

Anahinga umuceri

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo