Umugore wabaye intwari ikomeye kurusha abandi mu mateka y’u Rwanda

Mu Rwanda rwo hambere hatari na kera cyane, umugore yahabwaga agaciro gake. Ntiyashoboraga kujya ku rugamba cyangwa ngo abe yahabwa imyanya ikomeye mu nzego z’igihuguariko ntibyabujije bamwe mu bagore kubaintwari bagakora ibikorwa by’indashyikirwa n’abagabo batari gupfa gukora.

Amateka y’u Rwanda agaragaza ko abagore batafatwaga nk’abantu bakora cyangwa ngo bashobore gukora imirimo y’abagabo. Nta mugorewajyaga ku rugamba, nta wubakaga, nta wagirwaga umuyobozi mu nzego z’igihugu (aha ni mbere y’abakoloni) ndetse umugore yafatwaga nk’umuntu waremewe gukora imirimo yo mu rugo ubundi agategereza byose ku mugabo.

Nkuko Padiri Muzungu Bernardin abivuga mu gitabo yise “ Le Patriotisme Jusqu’au Sang’’, Robwa Nyiramateke ni ishema n’icyubahiro ku bagoren’abakobwa babayeho mu mateka y’u Rwanda.
Mbere y’uko tuvuga ku butwari bwaranze uyu mugore ufatwa nk’intwari kurusha abandi bose mu mateka y’u Rwanda, reka turebe abandi bagore b’intwari batatu babayeho mu mateka y’u Rwanda.

 Nyirarucyaba: Uyu azwi mu bitekerezo by’ibimanuka byanditswe mu gitabo `Inganji Kalinga’ cya Musenyeli Alexis Kagame. Bivugwa ko ari we wazanye inka mu Rwanda mu gihe yariitazwi. Ngo amaze kuzana icyo gisimba (Inka), yakamiye amata Gihanga Ngomijana amata ayanyoye akira indwara yari arwaye maze Gihanga abwira Nyirarucyaba ati “Jya kuzana icyo gisimba hano’’. Ni uko azana inka mu Rwanda bwa mbere.

Undi mugore w’intwari uzwi cyane ni Nyiraruganzu Nyirarumaga. Uyu yari umugabekazi w’ingoboka kuri Ruganzu Ndoli akaba yari umusingakazi. Yabaye umugabekazi kuri Ruganzu Ndoli kuko uwari kumubera umugabekazi ni ukuvuga nyina wa Ndoli yari yariciwe i Rubi rw’i Nyundo(ahitwa mu Miko y’Abakobwa) ubwo Ndahiro Cyamatare yicwaga amaze guhungishiriza Ndoli i Karagwe k’Abahinda.
Ubwo rero Ruganzu amaze kuba umwami, yagombaga kugira umugabekazi batwarana nkuko byagendaga ku bami bose. Nyirarumaga rero ni we watwaranye na Ruganzu Ndoli umwami uzwiho ubutwari bikomeye n’ingabo ze zitwaga Ibisumizi.
Ikindi kigira Nyirarumaga intwari itazibagirana mu mateka y’u Rwanda ni uko ari we watangije inganzo y’ibisigo agira ngo amateka y’abami ntazibagirane. Kuba amateka y’abami bo hambere azwi ubu bikomoka cyane ku nganzo y’ibisigo nyabami kuko nko mu bisigo by’impakanizi, hagenda havugwa buri mwami n’ibikorwa yakoze kugeza ku mwami uriho.

Nyirarumaga ni we wahanze igisigo cya mbere mu mateka y’u Rwanda, akaba yaracyise ``Umunsi ameza imiryango yose’’. Ni we watangije Intebe y’abasizi ndetse ashyiraho uburyo ibisigo byose bituwe umwami runaka byajya bibungwabungwa bigashingwa abantu runaka bakabifata mu mutwe ndetse bakabitoza ababakomokaho ku buryo ingoma ya cyami yagize iherezo, ibisigo byose uhereye kuri icyo “Umunsi ameza imiryango yose’’ bizwi neza.
Undi mugore wabaye intwari twavuga mbere y’uko tuvuga birambuye kuri Robwa, ni Nyirayuhi Nyiratunga ndetse n’abandi bagabekazi bategekanaga n’abana babo ariko bakiri bato kugeza igihe bakuriye.

Nyirayuhi Nyiratunga ni nyina wa Yuhi Gahindiro. Nyiratunga yatwaye u Rwanda mu gihe Gahindiro ka Mibambwe Sentabyo yari akiri uruhinja. Ikigira Nyiratunga intwari cyane ni ukuba yararwanye ishyaka arwana n’abana ba wa se wabo wa Gahindiro bashakaga kumunyaga ingoma. Yaratwaje kugeza igihe Gahindiro akuriye akaba umwami w’igihame binavugwa ko ari we mwami warambye kurusha abandi bose.
Reka noneho tugaruke ku butwari bwa Robwa. Padiri Muzungu Bernardin mu gitabo cyavuzwe haruguru avuga ko ku bahanga n’abandi bazi amateka y’u Rwanda, igikomangoma Robwa Nyiramateke ari ishema n’icyubahiro ku banyarwandakazi aho bava bakagera.

Inyandiko nyinshi zivuga ku mateka y’u Rwanda zirata ubutwari bwa kigore n’ubudahemuka budasanzwe bwaranze igikomangomakazi Robwa wavukaga kuri Nsoro I Samukondo akaba mushiki wa Ruganzu I Bwimba.
Guhara icyubahiro cyo kuba umwamikazi n’umugabekazi akemera gupfira u Rwanda bimugaragaza nk’intwari idasanzwe mu zabayeho mu Rwanda rwo hambere haba mu bagabo n’abagore.

ROBWA yari muntu ki?

Robwa Nyiramateke yari umukobwa wa Nsoro I Samukondo umwe mu bami b’imishumi wategetse u Rwanda kuva mu mwaka wa 1279 kugeza mu wa 1312 , akaba yaramubyaranye na Nyiraruganzu I Nyakanga.Yari mushiki w’umwami Ruganzu I Bwimba na we uzwiho kuba yarabaye intwari yemera kumena amaraso mu buryo bw’ubucengeri.

Robwa yamenyekanye nk’intwari cyane kubera uburyo yemeye kuba umutabazi w’umucengeri akamena amaraso ye mu Gisaka kugira ngo i Gisaka kitazagarurira u Rwanda hanyuma. Twibuke ko ibi yabikoze atwite inda y’umwami Kimenyi w’i Gisaka.
Uko Robwa yabaye intwari
Kimenyi cya Bazimya ba Ruregeya, umwami w’i Gisaka ngo yashatse umugeni, ni uko abajije abajyanama be bamurangira mu Rwanda bati`` Nsoro ya Samukondo ni we ufite umugeni ugukwiriye’’.

Ati" None se ko nta bushuti ngirana na Nsoro nzabigenza nte? Ni uko bamugira inama yo kwibanisha na Nkorokombe wari muramu wa Nsoro kuko yari musaza wa Nyakanga nyina wa Robwa Nyiramateke.

Bamaze kunoza inama, Kimenyi ngo yashatse amaturo n’izindi mpano nziza maze abyoherereza Nkorokombe maze aboneraho no kumwaka ubushuti, undi ntiyazuyaza arabumwemerera. Bukeye ubucuti bumaze gukomera Kimenyi atuma kuri Nkorokombe ati``Ndashaka gusaba muramu wawe umugeni, none uzahambere nk’inshuti’’.Nkorokombe aramusubiza ati``Uzaze, umugeni ntuzamubura rwose’’.
Igihe kigeze rero Abanyagisaka ngo baje gusaba Robwa icyakora ngo Nsoro aramubima, avuga ko ngo yamutanze ahandi ariko ubu bukaba bwari uburyo bwo kubananiza.Ibi ngo byababaje Kimenyi cyane.

Igihe cyarageze Nsoro araberana (kurwara k’umwami) ni uko abiru baramubaza bati “Ko turuzi ugiye gutanga, Kimenyi akaba yaragusabye umugeni ukamumwima nagaruka waratanze akamudusaba tuzamumwima tutaramubyaye?. Nsoro arababwira ati``Nimumpamagarire abana banjye’’.Ni uko abana baraza bahageze ,abwira Robwa ati``Nushaka gushyingirwa kwa Kimenyi uzagende ubizi ko uriumutabazi w’u Rwanda, ntuzagende wibwira ko uri umugeni. Ati``uramenye Kalinga ntuzayigurane Rukurura (ingoma ngabe yo mu Gisaka).

Arangije kuraga, aherako aratanga. Baramwerera baramwiraburira.Nuko Nkorokombe atuma kuri Kimenyi ati`` Wa muntu wakwimaga umugeni ko atakiriho ntiwaza gusaba umugeni ko utazamubura?”. Nuko Kimenyi yohereza intumwa ze gusaba Robwa, Ruganzu Bwimba wari warasimbuye se Nsoro ku ngoma yemera gushyingira Robwa icyakora Robwa ashyingirwa abizi neza ko ari umutabazi w’umucengeri uzamenera igihugu amaraso.
Ubwo Ruganzu I Bwimba yatangaga aguye mu Gisaka na we atabaye nk’umucengeri, ngo Kimenyi yaje guhoza Robwa ngo amumare agahinda ka musaza we wari umaze gupfa maze aramubwira ati`` Rukurura ni iyawe, i Gisaka ni icyawe’’ maze kuko Robwa yari azi ko atashakiye mu Gisaka agamije kuhabyarira cyangwa kubayo umugabekazi ngo yasubije Kimenyi amucyurira ati ``Mbabajwe n’uwakwise Kimenyi, iyo uza kuba Kimenyi koko, wakamenye icyanzanye ino aha’’.

Nuko Robwa wari unatwite inda y’imvutsi y’umuhungu amaze kumubwira ayo magambo, arikusanya n’imbaraga ze zose yitera hejuru maze agiye kugwa bamutega ingoma ayigwa ku rutsike acikamo ibice bibiri umwana wari uri mu nda ye aragwa maze na we arapfa, apfa nk’umutabazi kimwe na musaza we Bwimba .
Urupfu rwa Robwa rwamugize ikirangirire mu bakobwa n’abagore bose babayeho mu mateka y’u Rwanda .Ntiyatinye kumenera igihugu cye amaraso nubwo yari akiri muto akaba umwamikazi wari kuzavamo n’umugabekazi w’i Gisaka.

Yanze kubyarana n’umwami w’i Gisaka kuko nkuko Kimenyi yabitekerezaga uyu mwana w’umuhungu bari kubyarana yari yari kuzigarurira u Rwanda akarutwarana n’i Gisaka. Yubahirije isezerano yari yarasezezeranye na se Nsoro kugirango u Rwanda rukomeze rusugire rutazigarurirwa n’abanyamahanga. Ibi bishimangira wa mugani ugira uti``Wanga kumenera igihugu amaraso, imbwa zikayanywera ubusa’’.

Ibitabo byifashishijwe:

 Le Patriotisme Jusqu’au Sangcya Padiri Muzungu Bernardin
 Les Recits Historiques cyaA Coupez na Th Kamanzi

IRADUKUNDA Fidele Samson

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo