Ubutwari bwa Ruganzu I Bwimba n’uburyo yameneye igihugu amaraso

Ubutwari bwa Ruganzu I Bwimba n’uburyo yameneye igihugu amaraso
Uburyo umwami Ruganzu Bwimba yemeye gutabara bucengeli ataranabyara akanarenga umweko wa nyina wamubuzaga kujya gutabara. Ruganzu Bwimba ni we mwami wenyine wemeye kumena amaraso nk’umucengeri.

Mbere na mbere nkuko twabibonye mu nkuru yabanje, umutabazi w’umucengeri umutabazi w’umucengeri ni umuntu wiyemezaga kuba igitambo akemera kumena amaraso mu gihugu cy’amahanga agamije kurinda u Rwanda no kurwagura.Mu myumvire y”Abanyarwanda bo hambere, ayo maraso ngo yabaga ari nk:ikiguzi cy’intsinzi y’u Rwanda.

Nk’uko tubikesha Alexis Kagame mu gitabo yise Un abrege de l’ethno –histoire du Rwanda, Ruganzu yimye kuva mu 1312-1345). Bivugwa ko yari atuye ahitwa I Gasabo hafi ya Muhazi akagira n’urundi rugo rwari ahitwa i Tanda na Ruzizi mu Buganza bwa ruguru.Nyina yitwaga Nyiraruganzu I Nyakanga w’umusingakazi.Ruganzu yavukanaga na mushiki we Robwa Nyiramateke nawe ubwe.

Abantu bashobora kwibaza impamvu Bwimba ubwe yemeye gutabara bucengeli kandi ari umwami. Nkuko igitabo Le Patriotisme jusqu’au sang cya Padiri Muzungu Bernardin ndetse n’izindi nyandiko zibivuga, impamvu ni uko ari we indagu zahisemo. Igihe mushiki we Robwa yari yashakiye kwa Kimenyi mu Gisaka , amaze kubona ko atwite yatumye kuri musaza we Bwimba ati`` ndatwite”. Igihe rero cyari kigeze ko Robwa atabarira u Rwanda kuko yari yarashakiye mu Gisaka mu by’ukuri atari urundi rukundo ahubwo ari ugushaka kukimenamo amaraso ngo agiteze ibyago maze u Rwanda ruzagitsinde runacyigarurire(i Gisaka).

I bwami rero bashakaga undi muntu wapfa agapfana na Robwa.Bararaguje, indagu zemeza Nkurukumbi nyirarume wa Ruganzu Bwimba.Icyakora ngo uyu yarabyanze aka wa mugani ngo ``Umunyiginya mutindi atinyira ingoma ari iyabo’’. Yihaditse ubutugunguru maze abeshya ko ngo yazanye amagara.Ibi byatumye Ruganzu arakara maze ubwe yiyemeza kwitabarira bucengeli icyakora abikora atabibwiye nyina Nyakanga.

Aho Nyakanga abimenyeye, yatumye intumwa kuri Bwimba ngo nagaruke hatabare undi ndetse anaha intumwa umweko ngo awutege Ruganzu(cyaraziraga kurenga umweko wa nyoko).Nyamara ibi ntibyabujije Ruganzu kuwurenga arangije abwira iyo ntumwa ngo igende imubwore iti``Umusindi yarenze akarwa”. Ni naho yahise anaca iteka ko nta basingakazi bazongera kubyarira ingoma(kuba abagabekazi) uretse Nyirarumaga waje kuba umugabekazi wa Ruganzu Ndoli ariko nawe w’umutsindirano kuko nyina wa Ndoli yari yarapfuye.

Ni uko Ruganzu amaze gusubiza nyina atyo,yerekeza mu Buganza .Akiri aho mu Buganza niho yabwiwe n’umwiru mukuru Cyenge ko umugore we yabyaye umuhungu ni uko bahasasa ibirago Ruganzu yita umwana weRugwe waje guhabwa izina ry’ubwami rya Cyilima. Aho byabereye ngo hitwaga Tabirago, kuva ubwo hahiswe hitwa Sasabirago haracyitwa hatyo na bugingo n’ubu(ni mu karere ka Rwamagana).

Ruganzu rero amaze kwita umwana yerekeje iy’i Gisaka aho yiciwe ku bushake ahitwa i Nkungu hafi ya Munyaga kuri ubu ni mu Burasirazuba icyakora icyo gihe hari mu Gisaka u Rwanda rutaracyigarurira.

Ubutwari bwa Ruganzu I Bwimba bwabaye urwibutso rutazibagirana mu mateka y”Abanyarwanda.Ikindi kandi rwadusigiye ibintu bigera kuri bine bikomeye mu mateka.Icya mbere ni uko Ruganzu I Bwimba ari we mwami rukumbi wapfuye nk”umutabazi w’umucengeri.Icya kabiri ni uko yasigiye umurage abayobozi n’abategetsi ko bagomba kwikorera imitwaro y’abo batwara(bayobora) aho kuyishyira ku bandi bikanashimangira wa mugani uvuga ngo`` Abo ingoma yahaye amata nibo isaba amaraso’’.Ikindi ni uburyo Abasingakazi baciwe ku kubyarira ingoma.Icya nyuma ni uko icyo gihe umugabekazi yari yemerewe kurongorwa iyo umugabo we yabaga yatanze we akiri muto.

Ibitabo nifashishije:
 Un abrege de l’ethno-histoire du Rwanda, Kagame Alexis
 Le Patriotisme jusqu’au sang, Padiri Muzungu Bernardin
 Les Recits Historiques, Coupez A na Kamanzi Th

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(3)
  • Jean Pierre

    Aya mateka ya Bwimba arimo inyigisho ikomeye pe!Ariko nabonyemo ikintu kigoretse!Bitangira inkuru ivuga ko Bwimba yabaye umutabazi w’umucengeri kuko ari we inzuzi cyangwa se indagu zafashe,...Ahandi hakavugako yiyemeje kuba umutabazi ari ukubera uburakari yari atewe na Nyirarume Nkurukumbi witinyiye nyuma y’uko inzuzi ariwe zerekanye.

    - 26/08/2018 - 23:38
  • Manishimwe Noel

    Ese mwaduha amateka yose, udutendo, urubyaro, abagore naho bari batuye, intambara barwanye n’ibindi by’abami b’ibitekerezo? mwaba mukoze Cyane.

    - 12/10/2018 - 17:52
  • nzisungayesu sandrine

    Ruganzu I Bwimba yagaragaje ubutwari bukomeye natwe dutere ikirenge mu cye.

    - 30/05/2023 - 15:42
Tanga Igitekerezo