Indwara zikomeye zitari Sida, abagiye kurushinga baba bagomba kwisuzumisha

Photo: Dr Iba Mayere, umuganga w’indwara z’abagore(Gynecologue)

Nubwo uburwayi bw’agakoko gatera Sida aribwo abagiye kuruhinga bakunda kwipimisha gusa, hari izindi ndwara zikomeye nazo batakagombye kwirengagiza ndetse n’imikorere y’imibiri yabo.

Kubaho ukagira umuntu mukundana ndetse mukagera n’aho mwiyemeza kubana akaramata ntako bisa. Ariko byaba byiza abiyimeje kuruhsinga rugakomera babanje kwisuzumisha bakamenya uko ubuzima bwabo buhagaze. Bakipimisha indwara nka Sida ariko n’izindi twavuze tugiye kugarukaho kuko nyuma bibagiraho ingaruka haba ku buzima bwabo nk’abashakanye cyangwa se abazabakomokaho.

Ibibazo n’uburwayi bumwe bikunda kuranga abamaze kurushinga buterwa ahanini n’uko batigeze bipimisha hakiri kare ngo barebe uko bahagaze ndetse n’imikorere y’imibiri yabo ishobora kuzateza ikibazo mu gihe kizaza igihe bamaze kurushinga.

Sida ubwayo ni indwara mbi kandi ishobora gutuma abagiye kurushinga batabana . Iyi ndwara ntituri buyigarukeho muri iyi nkuru , atari uko itagikeneye kuvugwa cyangwa gukorerwa ubukangurambaga, ahubwo kubera ko ari itegeko ko abagiye kurushinga bose bayipimisha.

Mu gushaka kumenya izindi ndwara abagiye kurushinga baba batagomba kwirengagiza kwipimisha, uretse Sida , zabagiraho ingaruka mu nyuma yo kubana, Rwandamagazine.com yegereye Dr Iba Mayere, umuganga w’indwara z’abagore(Gynecologue) mu ivuriro Polyclinique de l’Etoile riherereye mu Mujyi wa Kigali, hafi ya Kiliziya ya Sainte Famille.

Izikurikira nizo ndwara yadusobanuriye ko abagiye kurushinga badakwiriye kwirengagiza kwipimisha.

Syphilis

Ni indwara yandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye. Iterwa na bagiteri(Bacterie) yitwa Treponema pallidum. Ni indwara igaragaza ibimenyetso nyuma y’imyaka myinshi umuntu ayanduye. Yavumbuwe na Fritz Schaudinn afatanyije na Erich Hoffmann I Berlin mu Budage mu mwaka wa 1905. Ibamo ibyiciro bitatu(3 étapes).

Uku niko umurwayi wa Syphilis yo mu cyiciro cya kabiri(Syphilis Secondaire ) aba ameze

Uretse no kuba umubyeyi yayanduza umwana we mu gihe avuka, Dr Iba yadusobanuriye ko iyo umwe mu bashakanye ayanduje mugenzi we, iyo haciye iminsi bishobora kumutera ingaruka mbi zirimo indwara z’umutima , ibibazo bishobora gutuma n’izindi ngaruka nyinshi zinyuranye bitewe n’urugero indwara yaba ariho.

Hepatite B na C

Hepatite B na C ni indwara mbi zifata umwijima. Yaba Hepatite B na C zandurira mu mibonano mpuzabitsina, mu matembabuzi, ku kigero gito ishobora no kwandurira mu macandwe mu gihe abantu basomana. Ni indwara yangiza uturemangingo tw’umwijima ikomeje guhitana benshi ku ish kandi bucece ku bantu batigeze bayisuzumisha hakiri kare.

Iyo izi ndwara (Hepatite na hepatite C) zimaze kuba ibigugu zishobora gutera kanseri y’umwijima n’urushwima bityo ikaba yavutsa ubuzima uyirwaye. Gusa Heaptite B na C nubwo zandura kimwe , zigahuza ibimenyetso bimwe na bimwe, umwijima wo mu bwoko bwa Heaptite C niwo mubi cyane kuko nta rukingo igira ndetse n’ibimenyetso byayo bigatinda kugaragara.

Ni byiza kwisuzumisha izi ndwara hakiri kare kuko iyo zimaze kuba ibigugu bitwara amafaranga menshi kuzivuza .

Ubwoko bw’amaraso

Abagiye kurushinga bagomba kandi kwipimisha ubwoko bwabo bw’amaraso bwitwa Rhesus(Soma Rezisi). Buri muntu agira ubwoko bwe bwa Rezisi. Habaho amoko abiri ya Rezisi:Rhesus negatif na Rhesus Positif.

Iyo umukobwa afite amaraso yo mu bwoko bwa rhesus negatif, agashakana n’umusore ufite rhesus positif, babyara umwana ufite amaraso yo mu bwoko bwa rhesus positif kubera ko umugabo aganza umugore. Dr Iba Mayere yadusobanuriye ko ku nda ya mbere nta kibazo kibaho. Ikibazo kivuka ku nda ya kabiri.

Bigenda bite?

Kuko umwana wa mbere avuka afite Rhesus positif, nyina akaba asanganywe rhesus negatif, amaraso umwana asiga muri nyina aba atandukanye n’ayo asanganywe (nyina). Umubiri uhita utangira gukora abasirikare bagomba kujya kurwanya ya maraso ya Rhesus Positif yasizwe n’umwana.

Iyo yongeye (umugore) gusama undi mwana ufite rhesus positif , ba basirikare bakozwe banyura mu ngombyi ihuza umwana na nyina, bakajya kwica amaraso y’umwana kuko bayabona nk’umwanzi cyangwa se ikintu kidasanzwe bagomba kurwanya. Igikurikiraho ni uko umwana ashobora gupfa cyangwa inda ikavamo. Niho usanga umugore ahora akuramo inda inshuro nyinshi, umwana atwite akaba yapfira mu nda,cyangwa umwana akavukana ububwayi bunyuranye,...rimwe na rimwe abashakanye bakibwira ko ari amarozi cyangwa ibindi bibazo kandi atari ukuri.

Impamvu ari ingenzi ko abagiye kurushinga bipimisha ubwoko bwabo bw’amaraso, ni uko iyo bimenyekanye kare, iyo umugore amaze kubyara bahita bamuha imiti yica ba basirikare umubiri uba wakoze: Rhogam na anti D immunoglobulin. Gusa Dr Iba Mayere yongeyeho ko iyo amasaha arenze 72 umugore amaze kwibaruka, ntacyo biba bikimaze.

Drépanocytose

Iyi ndwara bayita andi mazina nka sicklémie, hémoglobinose S. Ikunda gufata cyane abantu batuye munsi y’utayu bwa Sahara ari naho u Rwanda ruherereye. Ku isi habarirwa abantu basaga miliyoni 50 bayirwaye. Ni indwara ihererekanywa mu miryango. Uyivukanye aba afite ikibazo cya hémoglobine(Soma hemogolobine). Bukaba ari ubwoko bwa poroteyine itwara umwuka mu maraso.

Iyo ababyeyi bombi bafite ubwoko bwa AS(inyito) bose ntakibazo baba bafite mu buzima bwabo. Ariko iyo bashakanye babyara umwana ufite SS(inyito igaragza umuntu urwaye iyi ndwara) ni ukuvuga ko ya proteyine twavuze haruguru iba itabasha kugeza umwuka mu maraso. Iyo umwana avukanye ubu burwayi ntamara imyaka irenze 30. Apfa imburagihe.

Iyo kwa muganga basuzumye bagasanga abagiye kurushinga bafite ubwoko bwa AS , bagirwa inama yo kureka kubana.

Kurwara si icyaha ,buri wese byamubaho. Uretse indwara ya Drepanocytose yatuma abagiye kushinga batabana, izindi zose ziravurwa zigakira.

Dr Iba Mayere yasoje ikiganiro twagiranye asaba abifuza kurushinga kwita cyane kwisuzumisha izi ndwara kuko abenshi babimenya baramaze kubana kandi nta garuriro kandi hari amahirwe ko bakwirinda cyangwa bakivuza hakiri kare amazi atararenga inkombe.

Izi ndwara ubwazo tuvuze buri yose yakorwaho inkuru. Iyo waba udasobanukiwe watumenyesha tukazayigenera inkuru ukwayo.

Igitekerezo cyawe cyangwa inyunganizi kuri iyi nkuru turacyakira. Shyira ubutumwa bwawe (Comment) ahabugenewe.

Ikibazo cyangwa uburwayi ushaka ko tuzakubariza muganga, kutwoherereza inkuru nkizi zafasha abanyarwanda, wohereza ubutumwa bwawe kuri [email protected]

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(7)
  • Pascal

    - 11/04/2017 - 21:16
  • Jean jacques

    Murakoze cyane kuri ubwo butumwa mutanze ariko se ku bintu bya Rhesus mwazaduteguriraho inkuru yihariye isobanura neza uko abashaka kurushinga bagomba kuba bahagaze (kur rhesus) ku bury nta ngaruk bizagira ku mbyaro zabo!MURAKOZE

    - 12/04/2017 - 16:06
  • claude

    murakoze cyane nonese iyo umugore atwite inda yambere igahagarara ndavuga umwana ntakomeze gukura ubwo biterwa niki mbese biravurwa

    - 12/04/2017 - 18:17
  • shyaka

    Murakoze kutugirinama ttuzabikurikiza,
    Kd ntimuzahweme kutugira inama
    Murakoze.

    - 19/11/2017 - 13:37
  • Fidele Maniriho

    Murakoze cyane kunama nziza muduhaye

    - 19/11/2017 - 18:41
  • CYUBAHIRO Azarias

    Birumvikana ahubwo se madufasha mukaduha amakuru arambuye muribyo byiciro 3 by’indwara ya sifirisi. nuko bayivura! Murakoze

    - 11/12/2019 - 10:31
  • Uwasesandrine

    Mwiriwe neza nabazaga nkiyo umugore afite ikibazo cyo kutagira ubushake kubagabo bose ahuye nabo biterwa niki ese biravurwa bigakira akaba yakora sex neza akanarangiza cyagwa akaba yashobora no kubyara murakoze

    - 3/04/2020 - 00:55
Tanga Igitekerezo