Urubyiruko rwateguriwe ihuriro ruzabwirirwamo ibyo rukwiriye kumenya mbere yo gushaka

Nyuma y’uko rumwe mu rubyiruko rujya kubaka urugo ariko abenshi muribo batazi ibikwiriye kuranga ugiye kurushinga rugakomera, hateguwe umwiherero w’umunsi umwe, urubyiruko ruzigishirizwamo ibyo rukwiriye kumenya mbere yo gushaka.

Ni ihuriro rizabera mu Mujyi wa Kigali, kuri Zion Temple mu Gatenga ku wa Gatandatu tariki 15 Mata 2017 guhera i saa mbizi za mugitondo kugeza saa kumi n’imwe z’umugoroba. Insanganyamatsiko izaba igira iti ’ Before you marry, things you need to know’. Tugenekereje iragira iti ’ Mbere y’uko ushaka, ibintu ugomba kumenya’.

Pastor Julienne Kabanda wo mu itorero Jubilee Revival Assembly na Flori Nzabakira wo muri Zion Temple nibo bazaganiriza urubyiruko kuri uwo munsi. Kwinjira ni Ubuntu kuri buri wese.

Aganira na Rwandamagazine.com, Flori Nzabakira usanzwe ari n’umubwirizabutumwa, yavuze ko iki gitekerezo bakigize nyuma y’uko babonye ibibazo urubyiruko rwo muri iyi minsi ruhura nabyo mu rushako, ahanini bitewe n’uko bajya gushaka nta myiteguro yabayeho.

Ati “ Tumaze kubona ibibazo urubyiruko rwo muri iyi minsi ruhura nabyo , mu bijyanye n’urushaho, nibwo twiyemeje gutegura umwiherero nkuyu. Ni mu rwego kubategura ku buryo buhamye, bakajya kubaka hari iby’ibanze bazi.”

Yunzemo ati “…kera umukobwa iyo yajyaga kubaka yoherezwaga mu miryango, kwa Nyirasenge, bakumubwira uko azitwara, uko azubaka urugo,...ariko kuri ubu bisa nibitakibaho, kuburyo usanga abakobwa batazi uko urugo rwubakwa, ku ruhande rw’ abahungu bo bikaba bibi cyane,..”

‘…bategura umunsi w’ubukwe aho gutegura urugo bazabanamo..’

Flori Nzabakira yakomeje avuga ko kubera ko abenshi baba ntawabanyuriyemo uko bitwara, cyangwa uko bakwiriye kwitegura mbere yo kurushinga, ngo niho usanga abenshi babaniza inshuti n’abavandimwe mu nama z’ubukwe kuko iby’ibanze baba barabisimbutse.

Ati “ Abantu bategura umunsi w’ubukwe kuruta gutegura urugo bazabamo. Marriage itandukanye na wedding, ninabyo tuzabigisha. Tuzabigisha uko urugo rutegurwa mu mitekereze, mu myiteguro, kurambagiza …

“...buriya abakobwa beza bose siko bavamo abagore bawe , kandi abasore beza bose siko bavamo abagabo bawe, ahubwo hari uwawe…”

Uretse inyigisho zizatangwa kuri uwo munsi, ngo hari n’abazatanga ubuhamya ku byerekeye urushako. Hazabaho n’umwanya wo kuramya no guhimbaza Imana bafatanyije na Azafu.

Flori Nzabakira yavuze ko buri wese w’urubyiruko adahejwe kandi ko mu minsi iri imbere iyi gahunda izatangira no gukorerwa hanze ya Kigali.

Ati " Turateganya kujya dushaka impuguke mu bijyanye n’urushako, tugategura umwiherero ahantu hatandukanye, harimo no hanze ya Kigali. Ni gahunda ihari , izategurwa neza mu minsi iri imbere."

Flori Nzabakira umwe mubazaganiriza urubyiruko ku bijyanye n’urushako

Pastor Julienne Kabanda na we azaganiriza urubyiruko

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo