Groupe EXO igiye gukorera ibitaramo mu Rwanda no mu Burundi

Ku nshuro ya mbere, Groupe EXO iririmba indirimbo zahimbwiwe Imana, yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka ‘Si tu veux le louer’, ‘Reçois l’adoration’, ‘Je veux n’être qu’à Toi’ n’izindi igiye gukorera ibitaramo mu Rwanda ndetse no mu Burundi.

Ni ibitaramo iri tsinda rizabanza gukorera mu Burundi, hanyuma ribone kuza mu Rwanda.

Mu butumwa bw’amashusho, Chris na Laura bagize iri tsinda bemeje ko koko bazitabira ibi bitaramo bazakora muri Nyakanga uyu mwaka.

Bati “ Hari hashize imyaka myinshi dufite inzozi zo kuza mu Rwanda no mu Burundi kuza kuririmba icyubahiro cya Yesu/Yezu hamwe namwe… Ubu ibyari inzozi byabaye impamo …ku itariki 7 n’itariki 9 Nyakanga tuzaba turi i Bujumbura, ku itariki 16 Nyakanga tuzaba turi i Kigali …Uhoraho abahezagire…”

Eric Mashukano ukuriye Moriah Entertainment yatumiye aba bahanzi yatangarije Rwandamagazine.com ko aba bahanzi bazagera mu Rwanda ku itariki 11 Nyakanga 2017, bakazamara iminsi 5 bitegura mbere y’uko bakorera igitaramo i Kigali. Yongeyeho ko aho igitaramo bazakorera i Kigali kizabera hazatatangazwa mu minsi ya vuba

Groupe Exo ikomoka mu Bufaransa. Yavutse muri 1989 ubwo Chris , Laura Christensen na Thierry Ostrini bishyiraga hamwe. Mu rurimi rw’ikigereki, EXO, bisobanura ‘hanze ya’. Izina ryabo rijyanye n’intego bihaye yo kuvuga ubutumwa batitaye ku bikuta 4 biba bigize inyubako y’urusengero. Bakunda kwibanda mu ivugabutumwa mu bihugu bivuga ururimi rw’igifaransa bifashishije muzika.

Kuva iri tsinda ryashingwa, indirimbo zaryo zakunzwe kuririmbwa mu matorero menshi. Muri 2015 nibwo Angels Music Awards bahaye iri tsinda igihembo cy’icyubahiro cy’igihe iri tsinda rimaze muri muzika. Album iri tsinda riheruka gukora ni iyo muri uyu mwaka bise ‘ The way’.

Mu bitaramo bazakorera mu Burundi no mu Rwanda, abagize Exo bazafanya na Fortran wo mu Burundi, Olivier Cheuwa wo mu Busuwisi na Gaby Kamanzi wo mu Rwanda.

Chris Christensen na Laura Christensen bagize Groupe Exo

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo