Adrien Misigaro, umuhanzi uririmba indirimbo zahimbiwe Imana ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika agiye kuza gufasha itsinda rya Beauty for Ashes kumurika album yabo nshya bise ‘Renaissance’.
Adrien Misigaro yamenyakanye mu ndirimbo nka ’Ntacyo Nzaba’ yafatanyije na Meddy, ’Twarahuye’, ’ Nkwite nde’ yafatanyije na The Ben n’izindi nyinshi . Ni umwe mu bahanzi bazafatanya na Beauty for Ashes mu gitaramo kizabera muri Serena Hotel tariki 9 Nyakanga 2017. Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari 5000 FRW na 10.000 FRW.
Kavutse Olivier uyobora Beauty for Ashes yatangarije Rwandamagazine.com ko igitaramo bazakora bamurika ’ Renaissance’ kizaba cyihariye kurusha ibindi byose bigeze gukora.
Ati “ Mu kumurika album yacu nshya, turateganya gukora igitaramo gikomeye cyane, kurusha ibindi byose Beauty for Ashes yaba yarigeze gukora. Hazaba harimo n’abandi bahanzi bakomeye tuzatangaza mu minsi iri imbere. Ubu imyiteguro twarayitangiye kuko dushaka gukora ikintu gikomeye. Abazaza gufatanya na twe kuramya no guhimbaza Imana bazabibona.”
Yunzemo ati " Nka Adrien ni ubwa mbere agiye gukorera igitaramo mu Rwanda , tuzaba turi kumwe na Aime Uwimana...bizaba ari byiza, tuzaramya Imana, tunayihimbaze mu buryo bwose bushoboka."
John
Yeah welcomeAdrien uzaze udutaramire natwe I Kigali kwakiraneza abashyitsi byabaye umuco.namwe banyamakuru ba rwandamagazine murakoze kuduha aya makuru .tuzaba tuhabaye