Ibyo wamenya kuri Bomb ishobora guhitana abantu 100.000.000 itunzwe na Koreya ya Ruguru

Kuri ubu inkuru igezweho ku isi hose ni ukurebana ay’ingwe hagati ya Koreya ya Ruguru ndetse na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Uku kurebana ay’ingwe ariko bishobora no kuvamo intambara yeruye hagati y’ibihugu byombi bitewe n’impamvu twagiye tubagezaho mu nkuru zacu zatambutse.

Nubwo ibi bihugu byombi birebana ay’ingwe, byose biri mu bihugu 9 bitunze Bombe H, igisasu kirimbuzi gifite ingufu zihambaye, kikanakuba inshuro 3000 icyarashwe i Hiroshima na Nagasaki mu Buyapani mu ntambara y’isi ya kabiri.

Ibihugu bitunze Bombe H ni Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Uburusiya, Ubwongereza, Ubushinwa, Ubufaransa, Ubuhinde, Israheli, Pakistani na Koreya ya Ruguru. Muri iyi nkuru tugiye kugaruka kuri Bombe H n’ubukana bwayo.

Ku itariki 06 Mutarama 2016 Leta ya Koreya y’Amajyaruguru nibwo yatangaje ko yagerageje igisasu cya kirimbuzi cyo mu bwoko bwa Bombe H. Ibihugu bikomeye byose byo ku isi n’umuryango w’abibumbye byihutiye kwamaganira kure iki gikorwa.

Kim Jong Un uyobora Koreya ya Ruguru

Koreya ya Rugura yagerageje Bombe H isi irakangarana

Igerageza ry’iki gisasu kirimbuzi ryabereye mu gace ka Punggye-ri iki gihugu gisanzwe gikoreramo amagerageza y’ibisasu kirimbuzi. Icyo gihe Leta Zunwe Ubumwe za Amerika zo zashidikanyije kukuba igisasu Koreya ya ruguru yagerageje cyaba ari icyo mu bwoko bwa Bombe H gusa yemeza ko igiye gukomeza gukora iperereza.

Umunyamakuru wasomaga amakuru icyo gihe kuri televiziyo y’igihugu yagize ati “Mureke dutangirane ukwaka wa 2016 n’amajwi ateye ubwoba y’iturika ridasanzwe rya bombe H yacu ya mbere ku buryo isi yose ihanga amaso igihugu cyacu kigendera ku matwara ya gisosiyaliste, kirinzwe n’intwaro za kirimbuzi.”

Uyu munyamakuru yanongeyeho ko igikorwa cyo kugerageza igisasu cyagenze neza, ubwo niko abaturage bari bakurikiye amakuru kuri ecran za rutura bakomaga amashyi bishimira ibyo igihugu cyabo kigezeho mu bwirinzi. Igisasu Koreya ya ruguru yagerageje ngo ni gasopo ku banzi bayo , Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku isonga ndetse n’ibihugu by’inshuti zayo bituranye na Koreya ya ruguru.

Ku rundi ruhande niko umuryango w’abibumbye n’ibihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Koreya y’epfo, Ubuyapani, Ubwongereza, Ubufaransa n’ibindi bihugu bikomeye ku isi byamaganiye kure iki gikorwa. Uburusiya ndetse n’Ubushinwa bimwe mu bihugu binywanyi bya Koreya ya ruguru nabyo byamaganye isuzumwa ry’iki gisasu.

Ni igisasu cyateje umutingito ku kigero cya 5.1(magnitude) kugeza kuri mayilo (miles) 100(Km 160) uvuye aho iki gisasu cyageragerejwe. Uyu mutingito wanageze mu gihugu cy’Ubushinwa igihugu gihana imbibi na Koreya ya ruguru.

Nkuko ikinyamakuru Daily Mail cyabitangaje mu nyandiko yacyo ‘The North Korean bomb test that caused tremors in China: Mystery over rogue nation’s ’hydrogen’ explosion that split children’s playground and shook roads and buildings hundreds of miles away’, hari amashusho yafatiwe mu ntara yo mu Bushinwa yitwa Yanji , yagaragaje umuhanda mugari waho (High way) utigita, muri ako gace kandi ikibuga abana bakiniragaho cyarasadutse ndetse abantu bakurwa mu mazu.

Nubwo Koreya ya ruguru isanzwe izwiho gutunga ibisasu bya kirimbuzi , muri Mutarama 2016 nibwo mbere hari hamenyekanye ko ifite igisasu cyo mu bwoko bwa Bombe H. Mu kwezi k’Ukuboza 2015 nibwo Perezida wa Koreya ya Ruguru , Kim Jong Un yatangaje ko Koreya ya Ruguru yarangije itunganywa ry’iki gisasu ,bikanavugwa ko Kim Jong Un ubwe ariwe wategetse ko Bombe H isuzumwa.

Iyo igisasu cya kirimbuzi kimaze gutunganywa, gishyirwa muri Missile iterwa kure cyane. Kugeza ubu bivugwa ko Koreya ya Ruguru ifite Missile ishobora kuraswa ku butaka bwa Amerika

Bombe H ni igisasu bwoko ki?

Bombe H yitwa nanone bombe à hydrogène, bombe à fusion cyangwa bombe thermonucléaire. Mu cyongereza niyo bita Hydrogen bomb. Ni igisasu kirimbuzi gikura ingufu zacyo mu kwiyegeranya kw’imitima igize iki gisasu (fusion de noyaux légers) ari naho hakomoka izina rya bombe à fusion .

Yaba igisasu cya kirimbuzi cyo mu bwoko A (Bombe Atomique/Atomic Bomb) ndetse n’icyo mu bwoko bwa H(Bombe H) byose bikoranye ikoranabuhanga rihanitse, bisaba ibikoresho bihenze cyane ndetse bisaba amagerageza menshi kugira ngo abakora Bombe H babashe kumenya neza imikorere yayo.

Urugero kugirango Leta Zunze Ubumwe za Amerika zibashe gukora igisasu kirimbuzi cyo mu bwoko bwa H byayisabye gukora amagerageza ibihumbi naho Ubufaransa inshuro 210. Iyi nanayo mpamvu mbere y’uko Koreya ya ruguru itangaza ko yagerageje igisasu cya kirimbuzi, ibihugu 8 ku isi nibyo gusa byari bisanganywe ubwoko bw’ibi bisasu.

Kugira ikoranabuhanga ry’igisasu cya Bombe A ndetse no gutunga kubwinshi Uranium na Plutonium byifashishwa mu gukora ibisasu kirimbuzi ni intambwe zibanza kugira ngo igihugu runaka kibashe gukora igisasu cya Bombe H nkuko byatangajwe na Jean-Marie Collin , inzobere y’Umubiligi mu by’ibisasu bya kirimbuzi. Igikurikiraho ni ugushakisha uburyo cyagirwa gito hanyuma kigashyirwa muri Missile .
Hagati ya 2006 na 2013 Koreya ya ruguru yagerageje ibindi bisasu bya kirimbuzi inshuro 3 bifite ubukana nk’icyo Amerika yarashe i Hiroshima mu Buyapani.

Kuva muri 2006 itangira igerageza ry’ intwaro za kirimbuzi, Koreya ya ruguru yagiye ifatirwa ibihano binyuranye n’ akanama gashinze umutekano mu muryango w’abibumbye(UN Security council) nubwo bitayibujije gukomeza kubigerageza. Ibi bisasu byose Koreya ya ruguru yari yabanje kugerageza bikoresha uburyo bwa Fission gusa.

Bombe H iba igizwe n’ibisasu 2 bya kirimbuzi

Bombe H igizwe n’ibice 2 by’ingenzi :Fission na Fusion ari nabyo byiciro iturikiramo.
Fission ni uburyo igisasu cya kirimbuzi giturika, ibice bikigize (atomes/atoms) bikagenda byigabanyamo uduce duto twinshi dufite uburemere buto.

Uku kwigabanya gukurikirwa n’umuriro/ubushyuhe bwo ku rwego rwo hejuru(dégagement de chaleur). Ubutare bwa plutonium na uranium nibwo bufite ubushobozi bwo kwigabanyamo uduce nk’utu ari nayo mpamvu arizo elements(soma elema) zifashishwa mu gukora ibisasu kirimbuzi. Uranium niyo ikunda gukoreshwa mu cyiciro cya Fission.

Fission ikoreshwa na Bomba A, igice kimwe kigenda kigabanyamo uduce twinshi cyane. Ibi bikorwa mu buryo twakwitwa ubw’urukurikirane (une réaction en chaîne) ari nayo mpamvu igisasu kirimbuzi kigira ubukana bukomeye

Kugira ngo wumve uburemere bw’umuriro cyangwa ubushyuhe ibisasu bya kirimbuzi biba bifite ,hari urugero rwatanzwe n’urubuga Futura Science rworoshye kumva. Mu nyandiko cyahaye umutwe ugira uti ‘L’énergie nucléaire de A à Z’, iki kinyamakuru cyatangaje ko Garama 1(1gramme) ya uranium 235 irekura ubushyuhe/umuriro ugereranywa n’uwatangwa n’amatoni menshi y’amakara.

Fusion bwo ni uburyo bw’ikinyuranyo kuri Fission. Uduce duto duto tugenda twiyegeranya tukabyara ikindi gice kinini kurushaho(noyaux atomiques légers s’unissent) . Impamvu Bombe H bavuga ko ariyo igira imbaraga cyane kurusha Bombe A ni uko yo iba igizwe n’ibisasu 2 bya kirimbuzi:Bombe ikoresha uburyo bwa Fission na bombe ikoresha uburyo bwa Fusion. Ibi nibyo ikinyamakuru Tech Insider cyagarutseho mu nyandiko cyahaye umutwe ugira uti ‘ There’s a major difference between a hydrogen bomb and an atomic bomb’. Ubusanzwe element ya Hydrogen ifite izindi 2 ziyikomokaho deutérium na tritium.

Mu gice cya Fusion, atomes/atoms nizo ziyegeranya ngo zibyare ikindi gice kinini ariko gifite uburemere buke ugereranyije nibice bya mbere, ariko nyuma bikaza guturikana imbaraga zikomeye

Ibyiciro Bombe H iturikamo

Bombe Atomique nayo isanzwe ikanganye ikubwe inshuro 1000 na Bombe H
Bombe A yarashwe i Hiroshima mu Buyapani yari ifite ingufu zibarirwa hagati ya Kilotons 10 na 15.

Kugira ngo ubashe kugira ishusho y’abo Bombe H yahitana iramutse irashwe ku gihugu runaka, uko ari 2 Bombe Atomique zarashwe i Hiroshima zahitanye abantu 200.000. Bombe H yo ikubye inshuro 1000 ubukana bombe Atomique zarashwe i Hiroshima mu ntambara ya 2 y’isi muri 1945 nkuko bitangazwa n’inzobere mu bisasu bya kirimbuzi. Ikinyamakuru techinsider cyabyanditse mu nyandiko cyahaye umutwe ugira uti’ There’s a major difference between a hydrogen bomb and an atomic bomb’ yo ku wa 6 Mutarama 2016. Niba Bombe 2 zarashwe mu Buyapani zarahitanye abantu 200.000, ndetse na nyuma zigakomeza guteza ingaruka mbi ku bana bavuka, ni ukuvuga ko byibura imwe ifite ubushobozi bwo guhitana abantu babarirwa ku 100.000. Ukoze imibare, ubona ko Bombe H iramutse irashwe mu Mujyi munini, ifite ubushobozi bwo guhitana byibuze abagera kuri miliyoni ijana (100.000.000).

Bombe H ifite ingufu yaturitse kugeza ubu ni y’icyahoze ari Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti ’Tsar Bomba’ yaturikiye muri Arctic muri 1961 yari ifite imbaraga zibarirwa muri megatons 57. Ikinyamakuru Le monde mu nyandiko yacyo ‘Essai nucléaire en Corée du Nord : qu’est-ce qu’une bombe H ?’ yo ku wa 06 Mutarama 2016 cyatangaje ko Bombe H Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti zaturikije yari ikubye inshuro 3.300 iyo Amerika yarashe i Hiroshima muri 1945.

Ubushyuhe Bombe H iba ifite buba bubarirwa mu mamiliyoni ya degre celcius(urugero rupimirwaho ubushyuhe) bugereranywa n’ubw’izuba.

Avuga ku bushyuhe buterwa na Bombe H, Takao Takahara, professeri muri Meiji Gakuin yo muri Tokyo mu Buyapani yagize ati “’Think what’s going on inside the sun. In theory, the process is potentially infinite. The amount of energy is huge. ’ Tugenekereje mu Kinyarwanda yagiraga ati” Mutekereze ubushyuhe buba buri mu zuba mo imbere, igikorwa cyayo kigira ingufu zitagereranywa. Urugero rw’ubushyuhe buba buri hejuru cyane ’.

INKURU BIFITANYE ISANO:

Koreya ya Ruguru na Amerika bishobora kurwana?

Koreya ya Ruguru yatangaje ko igiye gukora’ ikintu gikomeye’

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(3)
  • ######

    - 15/04/2017 - 22:35
  • ######

    NAHANYAGASANI NAYO UBUNDI TURASHIRA PE.IMANA IDUFASHE BIHERE HARIYA

    - 3/05/2017 - 14:53
  • ######

    birakaze pe?

    - 26/09/2017 - 05:51
Tanga Igitekerezo