Ibiteye amatsiko kuri Aliens, Gary yabonye ubwo yinjiraga mu bubiko bwa NASA

Abantu benshi bizera ko isi yagiye isurwa n’ibivejuru (Extraterrestes) mu bihe bitandukanye ndetse n’ubu bikaba ariko bikigenda. Bamwe barabyemera abandi bakabihakana bitewe n’urwego rw’ubumenyi runaka babifiteho cyangwa se n’imyemerere yabo.

Iyo havuzwe ingingo y’ibivejuru bisura isi, benshi babigiraho amatsiko ariko n’impaka zikaba nyinshi hagati y’ababiganiraho. Hari abemeza ko isi ijya isurwa n’ibindi biremwa abandi bakabihakana bagaramye n’ubwo abenshi yaba ababyemeza cyangwa ababihakana baba badafite amakuru ahagije kuri ibi bivejuru.

Umu Hacker’ wamaze imyaka 2 yogoga amakuru y’ibigo bikomeye muri Amerika yemeza ko yabonye ibimenyetso

Umuhanga mu bya mudasobwa (Hacker), we avuga ko yabonye ibimenyetso by’uko NASA isiba ibijyanye n’ibivejuru bisura isi ku mafoto iba yafashe mbere y’uko iyashyira ku mugaragaro.

Uyu mu ‘Hacker’ ukomoka mu Bwongereza yitwa Gary McKinnon. Yamaze imyaka 10 arwanya kuba yajyanwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma y’uko yinjiye mu bubiko bw’amakuru(databases)y’ikigo cy’ubumenyi bw’ikirere cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari cyo NASA (National Aeronautics and Space Administration), mu bubiko bw’amakuru bw’igisirikare cya Amerika n’aya Minisiteri y’ingabo za Amerika, Pentagon. Ibi ni nabyo bituma afatwa nk’umu ‘hacker’ w’ibihe byose wabashije kwinjira amabanga ahanitse ya gisirikare.

Mu kwezi k’Ugushyingo 2000 nibwo Dona Hare wahoze akora muri NASA yatangaje ko ku mafoto afatwa na ‘satellite’, iki kigo kibanza gusiba agaragaza ibivejuru bisura isi (Unidentified Flying Objects). Aya mafoto ngo asibirwa mu nyubako ya 8 iherereye mu kigo cya Johnson Space Center muri Houston, Texas. Ibi Dona Hare yatangaje nibyo byatumye McKinnon yiyemeza gushakisha byinshi ku byerekeye aya makuru.
McKinnon yari asanzwe agira amatsiko menshi kubivugwa ko hari ‘Aliens’ zisura isi ariko za Leta zikomeye zigahisha aya makuru. Nibyo byatumye yiyemeza gukoresha ubuhanga bwe mu bumenyi bwa mudasobwa akinjira mu bubiko bw’amabanga y’ibigo twavuze haruguru.

Kugira ngo abashe kwinjira mu bubiko bw’ibi bigo, Gary McKinnon avuga ko bitamugoye kuko ubwirinzi bwabyo butari buhambaye bityo akaba yarabashaga kwinjiramo inshuro nyinshi mu gihe kiri hagati y’amezi 18 n’imyaka 2 nk’uko ikinyamakuru Express cyabitangaje mu nkuru igira iti ‘WATCH: Proof NASA edits out UFOs? What Gary McKinnon found on 2-year hack spree’ yo kuwa 8 Ukuboza 2015.
Gary McKinnon yabashije kwinjira muri mudasobwa zigera kuri 97 z’igisirikare cya Amerika na NASA nyuma gato y’ibitero by’iterabwoba byibasiye Amerika kuwa 11 Nzeli 2001. Kwinjira muri aya mabanga ngo byateje Amerika igihombo cya 800.000 by’Amadorali nk’uko Le Figaro yabyanditse mu nkuru igira iti ‘Feu vert de la justice pour extrader le hacker de la Nasa Gary McKinnon’ yo ku wa 31 Nyakanga 2009. Kuba yarabashije kwinjira muri mudasobwa 53 z’igisirikare, byatumye ababishinzwe bazimya mudasobwa 2000 za gisirikare ziherereye muri Washington.

Gary McKinnon yatangaje ko icyamugenzaga ari ukumenya ukuri kubyerekeye ibivejuru bisura isi, ndetse akaba ahamya ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zakiriye ikoranabuhanga zahawe n’ibivejuru. Ibi byose yabikoraga ari mu Mujyi wa Londres, i Enfield, mu cyumba yatijwe n’umukobwa bakundanaga.

" Ntayindi nyungu nari mbifitemo uretse gusa kumenya amakuru y’abagabo bato b’icyatsi (Aliens) ndetse n’ibindi bivejuru…ntekereza ko ubu hari cyangwa mu gihe cyahise ibivejuru byakunze kuza ku isi ariko abaturage ntibabimenye.” Aya ni amagambo Gary McKinnon yatangarije BBC ubwo yavugaga ibyo yari agamije ubwo yinjiraga mu mabanga ya Amerika.

Ubwo yinjiraga mu bubiko bw’amakuru y’isirikare cyo mu mazi, McKinnon yaguye ku nyandiko irimo abasirikare bakuru bagera kuri 20 badakorera ku isi (non-terrestrial officers) hamwe n’amazina yabo ndetse n’amapeti yabo. Nubwo adahamya neza niba urutonde rw’abo yabonye baba ari abasirikare batari abantu cyangwa se ‘Aliens’, McKinnon ahamya ko ibyo yabonye ari ikimenyetso cy’uko igisirikare cya Amerika gifite ‘bataillon’ y’ibanga mu isanzure. Akurikije ibyo yabonye, McKinnon kandi yizera ko kuva muri 2002 igisirikare cya Amerika aribwo cyatangiye gushinga umutwe wihariye ugenzura mu isanzure, hakoreshejwe ikoranabuhanga by’ibivejuru bahawe mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Iyo agezwa muri Amerika yari gukatirwa imyaka 70 y’igifungo

Muri 2002 nibwo bwa mbere McKinnon yabanje gufatwa n’ikigo cy’igihugu cyo mu Bwongereza gishinzwe gukurikirana ibyaha by’ikoranabuhanga ‘National Hi-Tech Crime Unit’ ariko aza kurekurwa. Muri 2005 yongeye gufatwa ariko nabwo aza kurekurwa hatanzwe ingurane y’amafaranga ndetse anahabwa amabwiriza yo kutazongera gukoresha itumanaho rya ‘Internet’. Ku itariki 16 Ukwakira 2012 nibwo Minisitiri ushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu cy’Ubwongereza yemeje ko McKinnon atazigera ajyanwa muri Amerika kubera impamvu z’uburwayi.

Iyo agezwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, agahamwa n’icyaha cyo kwinjira mu mabanga y’ubwirinzi bwa Amerika, yari guhanishwa igihano kigera ku myaka 70 kandi akaba yari gufungirwa muri gereza ya Guantanamo nk’uko bigendekera abashinjwa iterabwoba nk’uko ikinyamakuru 20 Minutes kibitangaza. Kuva muri 2002 kugeza muri 2012, McKinnon yakomeje guharanira ko atajyanwa kuburanishirizwa muri Amerika ahubwo agasaba ko yagumishwa mu Bwongereza akaburanishwa n’urukiko rwaho kuko ngo atari yizeye ubutabera bw’inkiko zo muri Amerika.

Nk’uko twakunze kubisabwa na benshi ko twasubukura inkuru zivuga kuri Aliens n’ibivejuru, iki n’ikindi gice, ibindi bizabageraho mu nkuru zacu zitaha. Indi ngingo wumva twazagarukaho, wayitwoherereza kuri [email protected]

Inkuru bijyanye:

Uwahoze ari umuyobozi mukuru muri Canada arakumara amatsiko ku bivejuru bya ‘Aliens’ bivugwa ko bisuura isi

Amerika, Uburusiya na Kiliziya Gaturika bavuga iki ku bivejuru bya ‘Aliens’?

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo