Abaperezida 20 bafite indege zihenze ku isi…Mugabe ari mu 5 ba mbere

Uko ibihugu birutana ubukire no gukomera mu bukungu ninako indege abakuru b’ibi bihugu bagendamo zigenda zirutana agaciro ariko si ihame kuko Robert Mugabe uyobora Zimbabwe ari mu bakuru b’ibihugu 10 bafite indege zihenze nubwo ayobora igihugu cya Afurika.

Nyuma y’uko mu minsi yashize twabagejejeho ibyerekeye indege ya Air Force One igendamo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umukunzi wa Rwandamagazine.com yadusabye ko twanabagezaho urutonde rw’indege zihenze z’abakuru b’ibihugu nuburyo zirutana.

Uko agaciro k’indege z’abakuru b’ibihugu karutana byagiye byandikwaho n’ibibyamakuru bitandukanye ariko bigahuriza ku gaciro ka buri ndege ndetse n’uburyo izi ndege zikurikirana ku rutonde. Mu gutegura iyi nkuru twifashishije inkuru y’ikinyamakuru The Richest cyahaye umutwe ugira uti ‘The 20 Most Expensive Presidential Planes in the World’ yo ku wa 24 Ugushyingo 2015.

Engines / Moteurs zifite imbaraga, ibikoresho bigezweho biyikoze, imiterere yayo imbere n’ibindi ni bimwe bituma indege igira agaciro kenshi kurusha indi. Uku niko izi ndege 20 zirutana agaciro ndetse n’abakuru b’ibihugu bazigendamo:

1.Boeing 787-8 Dreamliner – Mexico

Boeing 787 Dreamliner niyo ndege ihenze kurusha izindi ku isi muzo abakuru b’ibihugu bagendamo. Ni iya Enrique Pena Nieto , Perezida w’igihugu cya Mexique/ Mexico. Ifite agaciro ka miliyoni 600 z’amadorali ya Amerika (504.351.000.000 FRW).
Ishobora kugenda amasaha 20 idahagaze. Igenda kilometero 14.484(9000 miles) idahagaze ngo yongere inywe amavuta (Refuel). Ishobora gutwara abantu 250, harimo n’icyumba cyihariye cya Perezida . Ishobora kugendera ku muvuduko bwa kilomtero 1609 ku isaha (1000 miles /hour). Iyi ndege yatumijwe muri 2012 ubwo Mexique yari ikiyobowe na Felipe Calderón. Boeing 787 Dreamliner , igihugu cya Mexique kizayishyura kugeza muri 2027.

López Obrador umwe mu batavuga rumwe na leta ya Enrique Pena Nieto, yatangaje ko aramutse atowe muri 2018, azagurisha iyi ndege kuko ngo nta kuntu guverinoma yaba ikize nyamara abaturage bayo bakennye.

2. Boeing 747 – Saudi Arabia

Iyi ni indege y’umwami wa Saudi Arabia. Ifite agaciro ka miliyoni 520 z’amadorali ya Amerika ( 437.104.200.000 FRW). Yahawe akazina k’ubwami buri mu kirere“flying palace.” Agera kuri miliyoni 150 z’amadorali ya Amerika yakoreshejwe mu guhindura imiterere y’imbere (interior of the plane) ari nabyo byatumye agaciro kayo kazamuka.
Ifite ubushobozi bwo gutwara abantu 450.Ifite ibyumba byo kuryamamo 5, ibyumba bito byihariye 20, harimo restaurant, ibiro byo gukoreramo bigari,…

3. Airbus A380 – Saudi Arabia

Uku niko imbere muriyo hateye

Airbus A380 ni iy’igikomangoma cya Saudi Arabia. Ifite agaciro ka miliyoni 500 z’amadorali ya Amerika (420.292.500.000 FRW). Ikinyamakuru The Richest gitangaza ko igereranywa na Hotel y’inyenyeri 5 iba iri mu kirere. Ishobora kugendamo abantu 800. Irimo ama Ecrans/Screens za rutura, sauna, icyumba cyo kuririmo cyicarwamo n’abantu 20.

4. Boeing 767 – Zimbabwe

Boeing 767 ni iya Perezida Mugabe uyobora igihugu cya Zimbabwe. Ifite agaciro ka miliyoni 400 z’amadolari ya Amerika (336.234.000.000 FRW). Ifite ubushobozi bwo kugendera ku muvuduko wa kilometero 860 ku isaha. Ifite icyumba cyihariye cyo kuraramo, ubwogero, office, n’icyumba cyo kuriramo. Ifite imyanya 10 y’icyubahiro (VVIP), imyanya 20 ya business na 33 isanzwe bituma ibasha kugendamo abantu 63.

5. Air Force One –USA

Iyi ni indege ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni Boeing VC-25. Ifite agaciro ka miliyoni 325 z’amadorali ya Amerika.

Indege 2 za Air Force One kuri ubu Amerika ifite , buri imwe ifite agaciro ka miliyoni 325 z’Amadorali ya Amerika (273.190.125.000 FRW). Iyo ziri mu rugendo zitwara $179,750 ku isaha imwe.

Air Force one ifite ibikoni 2 bibasha kugaburira abantu 100. Buri muyobozi wese wo muri White House (inzu ikoreramo Perezida wa Amerika) agira icyicaro cye yagenewe kidahinduka. Muri iyi ndege hagendamo umuganga kandi hakabamo na telefoni zitagendanwa (telephone fixe) 85. Ibamo uburyamo bwa Perezida, ubwogero, ibiro ndetse n’icyumba akoreramo imyitozo ngororamubiri(Gym).

6. Boeing 747-200B -USA

Boeing 747-200B niyo ndege igezweho uyigereranyije na Boeing 747-100. Iraremereye kandi ifite imbaraga. Boeing 747-200B yakunzwe gukoreshwa n’abaperezida ba Amerika mu gukora ingendo za kure cyane. Nayo ifite agaciro ka miliyoni 325 z’amadorali ya Amerika.

7. Boeing 747SP – Yemen

Perezida wa Yemen agenda muri Boeing 747SP ifite agaciro ka miliyoni 300 z’amadorali ya Amerika (252.175.500.000 FRW).

8. Boeing 747-400 – Japan

Boeing 747-400 ifite agaciro ka miliyoni 300 y’Amadorali ya Amerika. Igendera ku muvuduko wa kilometero 916 ku isaha, ikaba yashobora kugenda Kilometero 12.300 idahagaze.

9. Airbus A340-600 – Jordan

Uramutse ufite miliyoni 275 z’amadorali ya Amerika nawe wabasha kwigondera iyi ndege y’umukuru wa Jordan. Airbus A340-600 niyo ikoresha amavuta make uyigereranyije n’izindi ndege z’aba bakuru b’ibihugu ndetse ikaba ikozwe n’ibikoresho by’indege bigezweho. Ikoresha moteri 4 zo mu bwoko bwa Rolls-Royce Trent 500.

10. Boeing 777-300ER – Bangladesh

Boeing 777-300ER y’umuyobozi w’igihugu cya Bangladesh ifite agaciro ka miliyoni 260 z’amadorali ya Amerika (218.552.100.000 FRW).

11. Airbus A340-313 – Germany

Iyi ndege niyo igendamo Angela Merkel, Chancelière w’Ubudage. Yahawe akabyiniriro ka Konrad Adenauer. Ifite agaciro ka miliyoni 238 z’amadorali ya Amerika. Ishobora kugenda kilometero 13.518 idahagaze. Ishobora kugendwamo n’abantu 143.

12. Airbus A340-500 – Tunisia12

Iyi ni indege yatwaraga Perezida wa Tunisia. Yari ifite agaciro ka miliyoni 238 y’Amadorali ya Amerika. Yagurishijwe na Guverinoma ya Tunisia ubwo Zine El Abidine Ben Ali yavaga ku butegetsi. Nubwo yari indege ihenze, The Richest itangaza ko itakundaga gukoreshwa cyane.

Airbus A340-500 ifite ubushobozi bwo gutwara abantu 250. Ifite ubushobozi bwo kugenda kilometero 13.920 idahagaze .

13. Airbus A330-200 – France

Airbus A330-200 niyo igendamo umukuru w’igihugu w’Ubufaransa. Ifite agaciro ka miliyoni 240 z’amadorali ya Amerika. Igendamo abantu 247.

14. Doomsday Plane – USA

Uretse izindi ndege umukuru wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ashobora kugendamo, Doomsday nayo ibarirwa mu ndege za Perezida wa Amerika kuko iherekeza Air Force One iyo bibaye ngombwa.

Perezida Ronald Reagan wayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva muri 1981 kugeza kuri 1989 yategetse ko Air Force One izajya iherekezwa n’iyi ndege kabuhariwe y’intambara bita Doomsday. Izi ndege zibaho ari 4. Imwe murizo rimwe na rimwe iherekeza indege ya Perezida wa Amerika. Haramutse habayeho intambara irimo ibisasu bya kirimbuzi (Nuclear), Doomsday niyo iyifasha muri uru rugamba kuburyo itaraswa. Ntamakuru menshi ajya ayivugwaho ariko ifte agaciro ka miliyoni 220 z’amadorali ya Amerika.

15. Airbus A340-200 –Egypt

Airbus A340-200 ifite agaciro ka miliyoni 166 z’amadorali ya Amerika. Ifite ubushobozi bwo kugenda kilometero 14.481 idahagaze (9000 miles).

16. Airbus A319CJ – Italy

Uramutse ushaka kugura indege nkiyo umuyobozi w’Ubutaliyani agendamo, byasaba ko uba ufite miliyoni 90 z’amadorali ya Amerika.

17. Boeing 737 – Taiwan

Boeing 737 y’umuyobozi wa Taiwan ifite agaciro ka miliyoni 90 z’amadorali ya Amerika.

18. Airbus A319 – Brazil

Airbus A319 ifite agaciro ka miliyoni 81 z’amadorali ya Amerika. Igendamo kilometero 6035 idahagaze, ikaba ifite ubushobozi bwo kugendamo abantu 160.

19. Ilyushin IL-96-300 – Russia

Uko imbere mu ndege itwara Putin hateye

Ilyushin IL-96-300 niyo ndege Vladimir Putin uyobora Uburusiya akora ingendo ze zitandukanye. Ifite agaciro ka miliyoni 50 y’Amadorali ya Amerika (42.000.000.000 FRW). Igendamo abantu 262. Muri 2015, Minisitiri w’ingabo yasabye ko iyi ndege yavugururwa. Ifite ubushobozi bwo kujyamo amavuta angana na toni 65 , ikaba yagenda kilometero 3500 idahagaze. Ni ubwoko bumwe gusa bwakozwe.

20. Falcon 900 Ex Easy – Ghana

Falcon 900 Ex Easy ya Perezida wa Ghana ifite agaciro ka miliyoni 37 z’amadorali ya Amerika. Ishobora kugenda kilometero 8340 idahagaze ngo yongerwemo amavuta. Igendera ku muvuduko wa kilometero 950 ku isaha.

Indi ngingo wifuza ko twazagarukaho mu nkuru zacu zitaha, nawe watwandikira kuri [email protected]

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(3)
  • Dieudonne TUYISHIME

    Mujye muvuga na presida wanyu kuko ijya kurisha ihera ku rugo!

    - 9/06/2017 - 07:43
  • ######

    Nibyiza cye mutungezaho umakuru mrza

    - 31/03/2019 - 20:01
  • ######

    Perezidawacu nintwari atungezaho byiza akatugira inama nokwiteza imbere nibyiza. Murakoze

    - 31/03/2019 - 20:08
Tanga Igitekerezo