Van Vicker na Nadia bagiye kuza mu Rwanda…ba ’Baby Police’ nabo biri mu biganiro

Abakinnyi ba filime bakomeye muri Afurika, Van Vicker na Nadia Buari uzwi cyane nka Beyonce bamamaye muri Afurika biturutse kuri filime zitandukanye bagiye bahuriramo, batumiwe mu birori byo gutanga ibihembo ku bakora umwuga wa sinema mu Rwanda ndetse n’abakinnye muri filime ya ‘Baby Police’ nabo ngo bashobora kuza.

Ni ibirori biteganyijwe kuba ku itariki 25 Kamena 2017, bikazabera muri Kigali Convention Center.

Mucyo Jackson ukuriye Ishusho Arts itegura ibi bihembo yahamirije Rwandamagazine.com aya makuru , gusa avuga ko abakinnyi bazwi cyane kubwo gukina filime ya ‘Baby Police’ bikiri mu biganiro ariko abandi bo ngo byamaze kwemezwa.

Yagize ati “ Yego nibyo bazaza ku itariki 23 Kamena basubireyo tariki 26. Osita Iheme na Chinedu Ikedieze bazwi muri filime ya Baby Police bo biracyari mu biganiro, ariko Van Vicker na Nadia benshi bazi nka Beyonce bo byamaze kwemezwa, bazaza.”

Abajijwe niba hari ibikorwa Van Vicker na Nadia bateganya gukorana n’abakinnyi ba filime b’abanyarwanda, Jackson yavuze ko biteganyijwe ariko bitazahita bikorwa ako kanya.

Ati “ Bariya ni abakinnyi bakomeye kandi abakinnyi bacu bagira icyo bigiraho byinshi. Bazaza mu itangwa ry’ibihembo ariko imikoranire yo izaza nyuma ibihembo byaramaze gutangwa.”

Jackson yakomeje avuga ko imyiteguro y’itangwa rya Rwanda Movie awards irimbanyije ndetse akaba asaba abakunzi b’abakinnyi nyarwanda kuzaza kubashyigikira.

Mu bikorwa Van Vicker na Nadia Buari bazakora nibagera harimo kwitabira igitaramo nyirizina ndetse bahure n’abakora umwuga filime n’abafana mu ijoro ribanzira gutanga ibihembo mu bindi birori bya Night Gala bizabera muri Ubumwe Grand Hotel ku wa 24 Kamena 2017. Bazanasura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali bunamire inzirakarengane zihashyinguye zazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Van Vicker na Nadia Buari bakomoka muri Ghana. Bamenyakanye cyane ubwo bakinanaga Filime yitwa ’Beyoncé, The President’s Daughter yo muri 2006. Bose bagiye bakina izindi filime zakunzwe cyane ku mugabane wa Afurika.

Van Vicker ufite imyaka 39 yakinnye muzindi filime nka Broken Tears (2008) yakinanye n’umukinnyi na we ukomeye muri Afurika Genevieve Nnaji, ukomoka muri Nigeria, American Boy, Total Love, My story n’izindi.

Iheme na Chinedu Ikedieze bazwi muri filime ya Baby Police bo ngo biracyari mu biganiro

Abakinnyi bahatanira igihembo cy’umukinnyi ukunzwe kurusha abandi ni 20, bakaba bari mu byiciro 2.

Abagore:Uwamahoro Antoinette, Musanase Laura, Umuganwa Sarah, Mukeshimana Anne Marie, Uwineza Nicole, Munezero Aline, Kirenga Saphine, Mukasekuru Fabiora, Mutoni Assia na Uwamwezi Nadege.

Abagabo:Niyitegeka Gratien, Ndayizeye Emmanuel, Gakwaya Celestin, Daniel Gaga , Irunga Longin , Ntakirutimana Ibrahim, Habiyakare Muniru, Karisa Erneste, Mugisha Emmanuel na Kamanzi Didier.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
Tanga Igitekerezo