Ubudage: Ku nshuro ya mbere, Barbara Teta na musaza we bakoranye indirimbo

Umuhanzikazi ukiri muto, Barbara Teta ukoresha izina ry’ubuhanzi rya Babo, ubarizwa mu Budage, yamaze gukorana indirimbo na musaza we Charmant uririmba injyana ya Hip Hop.

Barbara Teta ufite imyaka 15 aririmba injyana ya RnB avangamo na Hip Hop naho musaza we Nyarwaya Charmant akaririmba injyana ya Hip Hop gusa. Kuri ubu bombi bamaze gukorana indirimbo bise’ Friday’ mu rwego rwo gushyigikirana mu buhanzi bwabo. Ni indirimbo iri mu rurimi rw’Icyongereza nubwo ubusanzwe bakunda kuririmba mu binavangamo ururimi rw’ikidage ari naho bombi babana n’ababyeyi babo.

Barbara Teta uzwi nka Babo

Charmant urangamiye kuba umuhanzi ufite izina mu njyana ya Hip Hop

Babo na musaza we ubwo bari bahuye na maman wa Stromae umwaka ushize muri Kamena

Charmant w’imyaka 21 yinjiye mu buhanzi mu mwaka wa 2016, akorana indirimbo na Gisa cy’Inganzo bise Ubuzima, nyuma akurikizaho Je Suis fier d’Etre Noir. Barbara Teta uzwi nka Babo we yatangiye muzika muri 2015. Yatangiriye ku ndirimbo yise ‘That’s My Life’, akurikizaho iyitwa ‘U Rwa Gasabo’, nyuma akora iyitwa ‘Ich Liebe Dich’ yafatanyije na Urban Boys ari nayo abantu bamumenyeyeho. Iyo aheruka gusohora ni iyitwa ‘I Want You Back’.

Bombi bashimira nyina ubabyara kuko ariwe ubafasha mu mpano yabo.
Babo ati “ Turashimira maman. Adufasha mu bijyanye n’amasomo ariko iyo tutayafite, anadufasha kuzamura impano zacu. Ni umubyeyi mwiza kuko si bose bafasha abana babo mu kuzamura impanp. Turabimushimira.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo