TMC (Dream Boys) usanzwe ari ’umurokore’…yanywereye inzoga mu ruhame

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Kamena 2017 nibwo itsinda rya Dream Boys ryegukanye igihembo gikuru mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya 7.

Kamwe mu dushya kabaye muri ibi biror ni aka Mujyanama Claude uzwi nka TMC usanzwe asengera mu itorero rya Foursquare (ry’abarokore) yagaragaye asoma ku nzoga ya Primus, bihabanye n’amahame idini rye rigenderaho.

Hari mu gitaramo cya nyuma cyabereye i Remera muri Parking ya Stade Amahoro. Uyu mwaka irushanwa ryitabiriwe n’abahanzi 10: Itsinda rya Active, Bull Dogg, Christopher, Danny Nanone, Davis D, itsinda rya Dream Boys, Mico The Best, Odda Paccy, Social Mula na Queen Cha.

Ahagana ku isaha ya saa yine n’iminota cumi n’itanu z’ijoro (22h15) nibwo iri tsinda ryatangajwe ko ariryo rihize abandi bahanzi bari bahanganye. Bahigitse Muneza Christopher wabaye uwa 2 naho Bull Dogg ufata umwanya wa 3.

Ubwo byari bimaze gutangazwa ko aribo begukanye igikombe, TMC yungikanyije indirimbo zo gushima Imana zinyuranye agira ati ‘ Uri nkuru , Mana uri nkuru,….Ari kungoma, Yesu ari ku Ngoma… ariko byageze aho bahabwa amacupa we na Platini bagize iri tsinda, basoma ku nzoga ya Primus ihagarariye irushanwa bari bari guhatanira, asomaho ubugira gatatu imbere y’imbaga yari yaje kureba iki gitaramo cyanyuma cyananyuraga imbonankubone kuri Televiziyo y’igihugu.

Mujyanama Claude uzwi nka TMC asanzwe ari umukiristo uhamye kandi udasiba amateraniro yo mu itorero rya Foursquare Rwanda ribarizwa ku Kimironko mu Mujyi wa Kigali, riyoborwa na Dr. Bishop Masengo Fidele.

TMC abarizwa muri Four Square kuva muri 2015 ndetse yanakoranye indirimbo ‘Yesu ari ku ngoma’, n’umuhanzi Elysee na we ubarizwa muri iri torero. TMC kandi asanzwe ari n’umunyamuryango wa Gisubizo Ministries iheruka kwegukana igihembo cya Groove Awards ku itariki 1 Kamena 2017 ku rwego rwa East Africa baherewe mu gihugu cya Kenya.

PGGSS yari ibaye ku nshuro ya karindwi kuko yatangiye kubera mu Rwanda mu mwaka wa 2011, icyo gihe yegukanwe n’umuhanzi Tom Close wari imbere mu bari bakunzwe muri icyo gihe.

Mu mwaka wa 2012 irushanwa ryatsinzwe na King James, muri 2013 ryegukanwa bwa mbere n’umuraperi Riderman nyuma ye Jay Polly arongera ashimangira uburyo injyana ya Hip Hop ikunzwe mu gihugu aba uwa mbere. Muri 2015 Butera Knowless ni we wabaye uwa mbere mu bagore bakora umuziki yegukana miliyoni 24 zigenerwa umuhanzi wahize abandi. Umwaka ushize ryegukanywe n’itsinda rya Urban Boys. Dream Boys nibo bari batahiwe uyu mwaka.

Mujyanama Claude uzwi nka TMC

Abafana bari benshi bari baje gukurikira iki gitaramo ngo birebere imbonankubone umuhanzi uhiga abandi

TMC yabanje kuririmba indirimbo z’Ishimwe...inyuma hari Christopher bari bamaze guhigika

Bazamuye igikombe amaze gucagasa icupa rya PRMUS!

Inkuru bijyanye:

Dream Boys nibo begukanye PGGSS 7 -AMAFOTO

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • Joshua

    Nakumiro ibya mirenge abirutishije Imana isumba byose

    - 25/06/2017 - 07:46
Tanga Igitekerezo