Pappy ukinira APR FC agiye kurushinga n’umukobwa bamaze imyaka 5 bakundana


Pappy ukinira APR FC agiye kurushinga n’umukobwa bamaze imyaka 5 bakundana
Sibomana Patrick bakunda kwita Pappy ukinira ikipe ya APR FC imbere ku ruhande rw’ibumoso yamaze gutangaza itariki azakoreraho ubukwe. Tariki 20 Gicurasi 2017 nibwo uyu mukinnyi azarushinga na Uwase Housnat Soultan nyuma y’imyaka 5 bamaranye bakundana.

Ku itariki 08 Mutarama 2017 nibwo Pappy yambitse umukunzi we impeta umusaba ko bazarushinga. Kuva batangira gukundana, aba bombi ntibigeze babihisha. Amafoto bakunda kwifotoza bari kumwe bakunda kuyashyira ku mbuga nkoranyambaga ndetse aba aherekejwe n’amagambo agaragaza ko urukundo rwabo rutajegajega , bakaba bagiye kubihamya bereka ibirori ababyeyi.

Bakundanye bahuriye ku ishuri...Housna ahinduye ikigo, Patrick aramukurikira

Patrick na Housna batangiye gukundana ubwo bigaga ku kigo cya APE Rugunga. Batangiye gukundana ubwo biganaga muri iki kigo giherereye mu Mujyi wa Kigali. Mu kiganiro cyihariye yagiranye na Rwandamagazine.com, Patrick Sibomana yavuze ko bakundanye ubwo biganaga mu ishuri ariko kubera guhorana kenshi ngo abayobozi b’ikigo ntibabyishimire.

Ubwo barangizaga umwaka wa 3 w’amashuri yisumbuye nibwo Housna yahinduye ikigo ajya kwiga kuri APADE. Nyuma yo kubona ko umukunzi we ahinduye ikigo, ngo byatumye Patrick Sibomana na we amukurikira kuko ngo yabonaga ntaho yaba asigaye, nubwo byamugoraga bitewe n’umwuga we wo gukirana umupira w’amaguru.

Pappy ati “ Numvaga nsigaye mu Rugunga njyenyine ntacyo naba nsigaranye, tujya kwiga kuri APADE ariko njye bikangora cyane kwiga kubera akazi k’umupira dore ko we yigaga aba mu kigo. Twakomeje gukundana, twaciye muri byinshi sinzi navuga kugeza ejo ariko atandukanye n’abandi bakobwa cyane kuko ni umuntu usabana, utiyemera wakira ubuzima bwose uko buje Kabisa biri mu byatumye mfata icyemezo nka kiriya.

Patrick Sibomana yakomeje avuga ko yishimiye uburyo umuryango wa Housna wamwakiriye. Housna akunda gushyigikira Pappy mu mwuga we. Uretse imikino inyuranye agenda aza kumureba aho akina, ku itariki 17 Nzeli 2016 ubwo APR FC yegukanaga igikombe itsinze AS Vita Club yo muri Congo mu gikombe cyateguwe na AS Kigali, Housnat yari yitabiriye uyu mukino(reba ku ifoto ibanza aho bari kumwe, Housna yambaye umudali).

Pappy na Housna bamaze imyaka 5 bakundana

Tariki 8 Mutarama 2017 nibwo Pappy yateye ivi asaba Housna ko yamwemerera bakarushinga

...yahise amubwira yego...byari ibyishimo kuri bombi

Ku itariki 20 Gicurasi 2017 nibwo bazarushinga

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo