Miss Mutoni Fiona yabatijwe mu mazi menshi

Ku munsi w’ejo ku cyumweru tariki 23 Mata 2017 nibwo Mutoni Fiona Naringwa, umunyamideli , akaba yaranabaye igisonga cya gatatu cya Miss Rwanda 2015 yabatijwe mu mazi menshi mu rusengero rwa Christian Life Assembly (CLA), ruherereye i Nyarutarama.

Miss Fiona yabatijwe nyuma y’uko yari amaze imyaka igera kuri 3 asengera muri CLA. Yatangarije Rwandamagazine.com ko yafashe icyemezo cyo kubatizwa nyuma y’uko umuntu amusanze akumusobanurira ubusobanuro bw’umubatizo.

Ati " Mbere nafataga umubatizo nk’ibintu bitandeba, kuko ntabwo nari nzi neza ubusobanuro bw’umubatizo. Umuntu umwe yaraje anyigisha ubusobanuro bwabyo, hanyuma nanjye mfata icyemezo cyo kubatizwa mu mazi menshi."

Miss Fiona avuga ko kugeza ubu yamaze guhinduka undi mushyashya agereranyije n’uko yahoze mbere. Ati " Impinduka zatangiye kumbaho ntangiye gusoma ijambo ry’Imana, mbihamya ejo mbatizwa kuko ni ikintu dusabwa gukora nk’abakristu. Hari ibintu uba warakoraga kera ariko iyo umaze gusoma ijambo ry’Imana, ugenda ubivamo buhoro buhoro ."

Nyuma yo kubatizwa, Miss Fiona avuga ko bitazamubuza gukomeza gukora akazi ke ko kwerekana imideli ariko ngo azabikora akurikije indangagaciro za gikristu.

Mutoni Fiona Naringwa ni umwe mu bahataniraga ikamba rya Nyampinga w’ u Rwanda 2015. Icyo gihe ryambitswe Kundwa Doriane, Uwase Vanessa Raissa aba igisonga cya mbere, igisonga cya Kabiri cyabaye Akacu Lynca naho igisonga cya gatatu aba Mutoni Fiona Naringwa.

Mutoni Fiona Naringwa ubwo yambikagwa ikamba ry’igisonga cya 3 cya Miss Rwanda 2015

Asanzwe yerekana imideli

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo