Marchal Ujeku n’umuhinde baririmbye hizihizwa umunsi wahariwe kuzirikana impunzi –AMAFOTO

Kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Kamena 2017 nibwo habaye umunsi mpuzamahanga wo kuzirikana impunzi ku isi hose. Abahanzi Marchal Ujeku, Intore Jaba Star n’umuhinde Suhail Zargar nibo baririmbye hizihizwa uyu munsi mu Rwanda.

Umunsi nyirizina wizihirijwe mu Karere ka Karongi, mu nkambi ya Kiziba , ahaba impunzi z’Abanyecongo zisaga ibihumbi 17, iri muzatangiye bwa mbere muri 1996.

Marchal Ujeku uririmba Nkombo Style wamenyekanye mu ndirimbo Bombole Bombole baririmbye muri uyu muhango, bongera no kuririmba mu birori byo gusangira hagati ya Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza no gucyura impunzi, Midimar n’abafatanyabikorwa bayo barimo n’ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi ( UNHCR) . Minisitiri Mukantabana Seraphine, Minisitiri wa Midimar niwe wari umushyitsi muri uyu muhango. Mu bandi banyacyubahiro bari muri uyu muhango harimo Erica Barks-Ruggles, ambasadeli wa Leta Zunze Ubumwe mu Rwanda, Saber Azam uhagarariye UNHCR mu Rwanda, abahagarariye umuryango w’abibumbye ndetse n’imiryango itegamiye kuri Leta.

Ibi birori byabereye mu mu Mujyi wa Kigali , muri Marriott Hotel ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri guhera ku isaha saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugera ku isaha ya saa tatu z’ijoro.

Marchal Ujeku na Jaba Star Intore bataramira impunzi mu nkambi ya Kiziba

Bageni Hyacinthe acuranga iningiri

Intore zari zabukereye

Uku niko Intore zigwa mu nka!

Intore Jaba Star wamaze kwinjira muri Label ya Cultural na we ni umwe mu bahanzi baririmbye muri uyu muhango

Ababyinnyi ba Imena Cultural Troupe nabo baserutse neza

Sargar ataramira abari aho

Marchal Ujeku aririmba Bombole Bombole yamenyekaniyeho

Marchal na Sargar bafatanyije kuririmba indirimbo Umubano bafatanyije ndetse na Jaba Star Intore

Bacurangirwaga na Culture Empire Band

Minisitiri Mukantabana yishimiye iki gitaramo

Minisitiri Mukantabana avuga ijambo

Marchal Ujeku, uhagarariye UNHCR, Intore Jaba Star na Minisitiri Mukantabana bafata ifoto nyuma y’igitaramo

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo