Igitaramo cyagombaga kwitabirwa na Van Vicker na Nadia Buari cyasubitswe

Byari biteganyijwe ko abakinnyi ba filime bakomeye muri Afurika, Van Vicker na Nadia Buari uzwi cyane nka Beyonce bamamaye muri Afurika biturutse kuri filime zitandukanye bagiye bahuriramo, bagomba kwitabira ibirori byo gutanga ibihembo ku bakora umwuga wa sinema ariko iki gitaramo cyamaze kwimurwa.

Ni ibirori byari biteganyijwe kuba kuri iki cyumweru tariki 25 Kamena 2017, muri Kigali Convention Center. Kuri ubu ibi birori byamaze kwimurwa ku mpamvu Ishusho Arts itegura ibi bihembo yavuze ko idasanzwe.

Ibinyujije mu itangazo yashyize hanze kuri uyu wa kane tariki 22 Kamena 2017, Ishusho Arts itegura ibi bihembo yatangaje ko igitaramo cyo gutanga ibi bihembo kitakibereye itariki yari yatangajwe ahubwo ko byimuriwe ku itariki 7 Nyakanga 2017. Aho kizabera namasaha ntacyahindutse.

Mu bikorwa Van Vicker na Nadia Buari bagamboga kuzakora harimo kwitabira igitaramo nyirizina ndetse bagahura n’abakora umwuga filime n’abafana mu ijoro ryari kubanzira gutanga ibihembo mu bindi birori bya Night Gala byagombaga kuzabera muri Ubumwe Grand Hotel.

Mu kiganiro Mucyo Jackson ukuriye Ishusho Arts yagiranye na Rwandamagazine.com, yahamije aya makuru gusa yemeza ko Van Vicker na Nadia Buari bazakomeza kuvugana.

Ati " Nibyo niko bimeze itangwa ry’ibihembo ryimuwe…Habonetse impamvu idasanzwe yatumye bihinduka kuburyo byatumaga tudashobora kubikora ku munsi twari twarangaje…gusa twizeye ko bizagenda neza…ba Van Vicker na Nadia Buari turakomeza kuvugana nabo turebe ibishoboka.."

Van Vicker na Nadia Buari bakomoka muri Ghana. Bamenyakanye cyane ubwo bakinanaga Filime yitwa ’Beyoncé, The President’s Daughter yo muri 2006. Bose bagiye bakina izindi filime zakunzwe cyane ku mugabane wa Afurika.

Van Vicker ufite imyaka 39 yakinnye muzindi filime nka Broken Tears (2008) yakinanye n’umukinnyi na we ukomeye muri Afurika Genevieve Nnaji, ukomoka muri Nigeria, American Boy, Total Love, My story n’izindi.

Abakinnyi bahatanira igihembo cy’umukinnyi ukunzwe kurusha abandi ni 20, bakaba bari mu byiciro 2.

Abagore: Uwamahoro Antoinette, Musanase Laura, Umuganwa Sarah, Mukeshimana Anne Marie, Uwineza Nicole, Munezero Aline, Kirenga Saphine, Mukasekuru Fabiora, Mutoni Assia na Uwamwezi Nadege.

Abagabo: Niyitegeka Gratien, Ndayizeye Emmanuel, Gakwaya Celestin, Daniel Gaga , Irunga Longin , Ntakirutimana Ibrahim, Habiyakare Muniru, Karisa Erneste, Mugisha Emmanuel na Kamanzi Didier.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo