Filime ya Dusabejambo iri guhatanira igihembo ku rwego mpuzamahanga

Filime yitwa « A place for myself /Une Place pour moi» y’umunyarwandakazi Dusabejambo Marie Clementine yatoranyijwe guhatana mu bihembo mpuzamahanga Trophées Francophones du Cinéma byitabirwa n’ibihugu bivuga ururimi rw’igifaransa.

« A place for myself /Une Place pour moi» niyo izaba ihagarariye u Rwandanda muri Trophées Francophones du Cinéma. Ibi bihembo bigiye kuba ku nshuro ya 5, biba birimo filime ndende, filime mbarankuru na filime ngufi. Filime zatoranyijwe zerekanirwa muri umwe mu murwa mukuru w’igihugu kivuga igifaransa, akaba ari naho hatangirwa ibihembo. Uretse kwerekana filime ziba zatoranyijwe, hanatangwa amasomo kubyerekeye Sinema. Umwaka ushize hari hatoranyijwe filime 25 zo mu bihugu 17 bivuga igifaransa:Algérie, Arménie, Belgique, Canada (Québec), Congo, Côte d’Ivoire, France, Gabon, Guinée, Liban, Luxembourg, Maroc, Roumanie, Sénégal, Suisse, Tunisie na Vietnam. Ibihembo byatangiwe mu gihugu cya Liban.

« A place for myself » itoranyijwe muri ibi bihembo mpuzamahanga nyuma y’uko ariyo filime rukumbiri iri guhatana mu bihembo bya sinema bikomeye muri Afurika, The Africa Movie Academy Awards (AMAA). Dusabejambo Marie Clementine ari guhatana mu cyiciro cya EFERE OZAKO AMAA 2017 AWARD FOR BEST SHORT FILM. « A place for myself » niyo filime ya Dusabejambo Clementine iri guhatana n’izindi 7 z’abandi banyafurika batandukanye.

Muri Werurwe uyu mwaka nabwo « A place for myself » yegukanye igihembo cyitiriwe Thomas Sankara muri FESPACO , rimwe mu maserukiramuco ya Sinema akomeye ku mugabane wa Afurika. Ni igihembo gifite agaciro ka miliyoni 3 z’ ama CFA (asaga gato miliyoni 4 z’amafaranga y’amanyarwanda).

« A place for myself /Une Place pour moi» imaze kugeza Dusabejambo Marie Clementine kuri byinshi

Dusabejambo Marie Clementine ubwo yegukanaga igihembo cyitiriwe Thomas Sankara

Icyo gihe Filime ya Dusabejambo yahiswemo ihize izindi filime ngufi 25 zari mu irushanwa ry’iserukiramuco rya FESPACO 2017.

« A place for myself » ivuga ku mwana w’umukobwa w’imyaka 5 wigaga mu mashuri y’inshuke ariko kuba yaravukanye ubumuga bw’uruhu abantu bakamunena, abandi bana bigana kugeza no kuri mwarimu. Ijya kurangira umwana aba yariyakiriye ndetse na nyina umubyara, agasa n’uwandika umuvugo ugaragaza isi ashaka kubamo uko izaba imeze.

Muri Nyakanga,’ A place for myself’ yegukanye ibihembo bigera kuri 3 muri ’Zanzibar International Film Festival’. Ibihembo yegukanye ni :Sembene Ousmane Award for Best African Short Film, the ZIFF Award 2016 Best Short Film, and the Signis Award 2016 for East African Talent.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo