Platini na TMC bagize Dream Boys nibo begukanye umwanya wa mbere mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ya 7, mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Kamena 2017.
Hari mu gitaramo cya nyuma cyabereye i Remera muri Parking ya Stade Amahoro.
Uyu mwaka irushanwa ryitabiriwe n’abahanzi 10: Itsinda rya Active, Bull Dogg, Christopher, Danny Nanone, Davis D, itsinda rya Dream Boys, Mico The Best, Odda Paccy, Social Mula na Queen Cha.
Uyu mwaka waranzwe n’umwihariko w’ibitaramo bike ugereranyije n’andi marushanwa yabanje kuko abarushanwa bakoreye ibitaramo i Ngoma, Huye, Gicumbi basoreza i Rubavu mbere y’uko bakorera igitaramo cyanyuma mu Mujyi wa Kigali. Undi mwihariko waranze irushanwa ry’uyu mwaka ni uko ibitaramo byose byakozwe mu buryo bwa ‘Live’, bitandukanye n’imyaka yashize aho ibitaramo byakorwaga mu buryo bwa Playback, semi-live na Live.
Dream Boys yegukanye igikombe na miliyoni makumyabiri n’enye z’amafaranga y’u Rwanda (24.000.000 FRW), Christopher yashyikirijwe sheki ya miliyoni enye n’ibihumbi magana atanu (4.500.000 FRW), Bull Dogg yahembwe miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda nk’umuhanzi waje ku mwanya wa Gatatu.
Kuva ku wabaye uwa Kane kugera kuwa 10, bose barushanwa amafaranga ibihumbi magana atanu. Davis D wabaye uwa 10, yegukanye ibihumbi 500 FRW.
PGGSS yari ibaye ku nshuro ya karindwi kuko yatangiye kubera mu Rwanda mu mwaka wa 2011, icyo gihe yegukanwe n’umuhanzi Tom Close wari imbere mu bari bakunzwe muri icyo gihe.
Mu mwaka wa 2012 irushanwa ryatsinzwe na King James, muri 2013 ryegukanwa bwa mbere n’umuraperi Riderman nyuma ye Jay Polly arongera ashimangira uburyo injyana ya Hip Hop ikunzwe mu gihugu aba uwa mbere. Muri 2015 Butera Knowless ni we wabaye uwa mbere mu bagore bakora umuziki yegukana miliyoni 24 zigenerwa umuhanzi wahize abandi. Umwaka ushize ryegukanywe n’itsinda rya Urban Boys.
Abahanzi bategereje kumva uwahize abandi
Bull Dogg yabaye uwa 3
Ubwo hatangazwaga uwegukanye umwanya wa mbere
TMC na Platini bahise bahoberana
Uko abahanzi bakurikiranye mu guhembwa:
10.Davis D
9.Danny nanone
8.Active
7.Social Mula
6.Odda Paccy
5.Queen Cha
4.Mico The Best
3.Bull Dogg
2.Christopher
1.Dream Boys
MU MAFOTO UKO ABAHANZI BAGIYE BAKURIKIRANA MU KURIRIMBA MU GITARAMO CYANYUMA
Abafana b’umuziki nyarwanda bari baje kwihera ijisho uwegukana umwanya wa mbere mu irushanwa ritegurwa na Bralirwa ibinyujije mu kinyobwa cyayo cya ’Primus’
Odda Paccy niwe wabimbuye abandi ku rubyiniro
Paccy n’ababyinnyi be
Ni uku bahisemo kuza bambaye
Dream Boys
Platini wo muri Dream Boys abyina
TMC wo muri Dream Boys
Davis D wari uje muri iri rushanwa ku nshuro ya mbere
Davis D n’ababyinnyi be
Abakemurampaka:Lion Imanzi, Tonzi na Aimable Twahirwa
Barebaga igitaramo banywa kuri ka ’Primus’
Danny Nanone yinjiye yambaye ikoti ubwo yaririmbaga indirimbo ye nshyashya ’Soldier’
Christopher ku rubyiniro
Active ku rubyiniro
Arafotora nyuma yo kwizihirwa n’umuhanzi akunda
Social Mula on ’Stage’
Bull Dogg yinjiye ku rubyiniro yemeza ko agomba kwegukana amafaranga akarara ayapfumbase
Bull Dogg yari afite abafana benshi
Mico The Best niwe waririmbye ku mwanya wa 10
Photo:Mahoro Luqman/ Igihe.com