Dream Boys nibo begukanye PGGSS 7 -AMAFOTO

Platini na TMC bagize Dream Boys nibo begukanye umwanya wa mbere mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ya 7, mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Kamena 2017.

Hari mu gitaramo cya nyuma cyabereye i Remera muri Parking ya Stade Amahoro.

Uyu mwaka irushanwa ryitabiriwe n’abahanzi 10: Itsinda rya Active, Bull Dogg, Christopher, Danny Nanone, Davis D, itsinda rya Dream Boys, Mico The Best, Odda Paccy, Social Mula na Queen Cha.

Uyu mwaka waranzwe n’umwihariko w’ibitaramo bike ugereranyije n’andi marushanwa yabanje kuko abarushanwa bakoreye ibitaramo i Ngoma, Huye, Gicumbi basoreza i Rubavu mbere y’uko bakorera igitaramo cyanyuma mu Mujyi wa Kigali. Undi mwihariko waranze irushanwa ry’uyu mwaka ni uko ibitaramo byose byakozwe mu buryo bwa ‘Live’, bitandukanye n’imyaka yashize aho ibitaramo byakorwaga mu buryo bwa Playback, semi-live na Live.

Dream Boys yegukanye igikombe na miliyoni makumyabiri n’enye z’amafaranga y’u Rwanda (24.000.000 FRW), Christopher yashyikirijwe sheki ya miliyoni enye n’ibihumbi magana atanu (4.500.000 FRW), Bull Dogg yahembwe miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda nk’umuhanzi waje ku mwanya wa Gatatu.

Kuva ku wabaye uwa Kane kugera kuwa 10, bose barushanwa amafaranga ibihumbi magana atanu. Davis D wabaye uwa 10, yegukanye ibihumbi 500 FRW.

PGGSS yari ibaye ku nshuro ya karindwi kuko yatangiye kubera mu Rwanda mu mwaka wa 2011, icyo gihe yegukanwe n’umuhanzi Tom Close wari imbere mu bari bakunzwe muri icyo gihe.

Mu mwaka wa 2012 irushanwa ryatsinzwe na King James, muri 2013 ryegukanwa bwa mbere n’umuraperi Riderman nyuma ye Jay Polly arongera ashimangira uburyo injyana ya Hip Hop ikunzwe mu gihugu aba uwa mbere. Muri 2015 Butera Knowless ni we wabaye uwa mbere mu bagore bakora umuziki yegukana miliyoni 24 zigenerwa umuhanzi wahize abandi. Umwaka ushize ryegukanywe n’itsinda rya Urban Boys.

Abahanzi bategereje kumva uwahize abandi

Bull Dogg yabaye uwa 3

Ubwo hatangazwaga uwegukanye umwanya wa mbere

TMC na Platini bahise bahoberana

Uko abahanzi bakurikiranye mu guhembwa:

10.Davis D
9.Danny nanone
8.Active
7.Social Mula
6.Odda Paccy
5.Queen Cha
4.Mico The Best
3.Bull Dogg
2.Christopher
1.Dream Boys

MU MAFOTO UKO ABAHANZI BAGIYE BAKURIKIRANA MU KURIRIMBA MU GITARAMO CYANYUMA

Abafana b’umuziki nyarwanda bari baje kwihera ijisho uwegukana umwanya wa mbere mu irushanwa ritegurwa na Bralirwa ibinyujije mu kinyobwa cyayo cya ’Primus’

Odda Paccy niwe wabimbuye abandi ku rubyiniro

Paccy n’ababyinnyi be

Ni uku bahisemo kuza bambaye

Dream Boys

Platini wo muri Dream Boys abyina

TMC wo muri Dream Boys

Davis D wari uje muri iri rushanwa ku nshuro ya mbere

Davis D n’ababyinnyi be

Abakemurampaka:Lion Imanzi, Tonzi na Aimable Twahirwa

Barebaga igitaramo banywa kuri ka ’Primus’

Danny Nanone yinjiye yambaye ikoti ubwo yaririmbaga indirimbo ye nshyashya ’Soldier’

Christopher ku rubyiniro

Active ku rubyiniro

Arafotora nyuma yo kwizihirwa n’umuhanzi akunda

Social Mula on ’Stage’

Bull Dogg yinjiye ku rubyiniro yemeza ko agomba kwegukana amafaranga akarara ayapfumbase

Bull Dogg yari afite abafana benshi

Mico The Best niwe waririmbye ku mwanya wa 10

Photo:Mahoro Luqman/ Igihe.com

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo