Umutoza wungirije wa Rayon Sports yahakanye ibyo Masoudi Djuma ashinjwa

Ku munsi w’ejo nibwo ubuyobozi bwa Rayon Sports bwahagaritse Masoudi Djuma, umutoza mukuru w’iyi kipe bumushinja umusaruro muke ariko bunongeraho ko atumvikana n’abamwungirije mu byemezo afata ndetse n’agasuzuguro. Ubwo Nshimiyimana Maurice Maso yari amaze gutsinda Rugende FC, yahakanye ibishinjwa Masoudi byatume ahagarikwa.

Hari nyuma y’umukino wo kwishyura wa 1/16 cy’Igikombe cy’Amahoro Rayon Sports yatsinzemo Rugende FC 3-0, igahita iyisezerera ku kinyuranyo cy’ibitego 12-0. Maurice watozaga nk’umutoza mukuru nyuma y’uko Masoudi Djuma ahagaritswe icyumweru kimwe, yanyuranyijwe n’ibyatangajwe n’ubuyobozi bwa Rayon Sports.

Maurice Maso(wambaye ingofero y’umweru) yafatanyaga na Lomami Marcel usanzwe wongerera abakinnyi imbaraga (uri hagati) ndetse n’umutoza w’abazamu

Ubwo bari bakimara guharika Masoudi Djuma ku mugoroba w’ejo ku wa mbere tariki 24 Mata 2017, Gakwaya Olivier, umunyamabanga wa Rayon Sports akaba n’umuvugizi wayo, yatangaje ko bahagaritse umutoza Masoudi bitewe n’imyitwarire itari myiza yagaragazaga.

Yagize ati “ Nibyo twamuhagaritse. Impamvu ni umusaruro muke, kutumva inama no kutitabira inama zitegurwa n’ubuyobozi nta mpamvu. Ku musaruro muke byagaragaye ko mu marushanwa twakinaga yagiye aba nyamwigendaho ntiyumve inama agirwa n’abo bafatanya ndetse n’ibyemezo afata bikaba ku giti cye......wamuhagaritse icyumweru kugira ngo agende asubize ubwenge ku gihe kuko nubwo ari umutoza mukuru ntibivuze ko atagomba kujya inama n’abo bakorana."

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma y’umukino batsinzemo Rugende FC, Maurice Maso, yahakanye iby’uko badakorana neza na Masoudi.

Ati " Njyewe na Masoudi twakoranye neza mu mikoranire yacu. Ibyo kumuhagarika njyewe babinyeretse mugitondo (Kuri uyu wa Kabiri) nabanje kubyumba babivuga. Njyewe rero nka Maurice ku giti cyanjye twakoranye neza uretse ko itsinda ry’abatoza (staff technique) rigizwe n’abantu benshi."

Yunzemo ati " ....Masoudi twasangiye byose, twashakanye amanota yose tumaze kubona. Iyo tuba tudakorana neza ntabwo tuba tugeze aho tugeze. Ngira ngo ibyo umuyobozi yavuze yabivuze ku giti cye nanjye mbivuze ku giti cyanjye. Ngira ngo iyo avuga (Masoudi) ko tutumvikana yari kuvuga ko abatoza bamwungirije batamwumva tukagenda."

Kugeza ubu Rayon Sports niyo iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona . Ifite amanota 55, ikarusha amanota 5 APR FC iyikurikiye ndetse ikagira n’ibirarane 2.

Mu mpera z’icyumweru nibwo Rayon Sports izasura Musanze FC. Maurice Maso uzatoza uyu mukino kuko Masoudi azaba akiri mu bihano na wo yagize icyo awuvugaho.

Ati " Ni icyuho kuko kuba mwakoranaga n’umuntu akagenda aho avuye birumvikana hasigara icyuho, gusa tuzakorana n’abasigaye tugerageze gushaka amanota yo mu mpera z’icyumweru.”

Rwarutabura yaje kuri uyu mukino atisize irangi, agaragaza n’ibyishimo bike mu maso...byaba byatewe n’ihagarikwa rya Masoudi Djuma?

Ndayishimiye Eric Bakame, kapiteni wa Rayon Sports na we ntiyari yishimye aho yari yicaye ku ntebe y’abasimbura kandi asanzwe azwiho kugira urwenya rwinshi iyo aganira na bagenzi be

Abafana nabo bari mbarwa...nabo baba batishimiye icyemezo cy’ubuyobozi?

INKURU BIJYANYE:

Peace Cup: Imbere y’abafana mbarwa, Rayon Sports yasubiriye Rugende FC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo