Peace Cup: Rayon Sports yasezerewe na Espoir FC –AMAFOTO

Intego ya Rayon Sports yo kuba yakwegukana igikombe cya Shampiyona no kuba yakwegukana igikombe cy’Amahoro inshuro 2 zikurikiranya yakuweho na Espoir FC ubwo yayisezereraga mu mukino wo kwishyura wa kimwe cya kabiri.

Hari mu mukino wo kwishyura wabereye kuri Stade Regional i Nyamirambo kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Kamena 2017. Ikipe ya Rayon Sports yinjiye mu kibuga ifite inyota yo kwishyura ibitego 2 yatsinzwe mu mukino ubanza.

Mu minota ya mbere ndetse no mu mukino wose muri rusange Nahimana Shasir wakinaga yumya y’uko apfushije umubyeyi we ariko akanga gutererana bagenzi be, yakomeje kugora abakinnyi b’inyuma ba Espoir FC ndetse agahusha ibitego byabazwe.
Igitego rukumbi Rayon Sports yatsinze muri uyu mukino cyatsinzwe na Mutsinzi Ange atsindishije umutwe ku munota wa 17, kuri Koloneli yari itewe na Manishimwe Djabel . Kuva kuri uwo munota, Rayon Sports yabonaga ko byose bishoboka. Rayon Sports yakomeje gushaka igitego kindi ariko biranga biba iby’ubusa kuko yahushije byinshi byari byabazwe, ubundi igasanga ab’inyuma ba Espoir FC nahagaze neza.

Nibwo bwa mbere ikipe ya Espoir FC igeze ku mukino wanyuma. Izahura n’izava hagati ya APR FC n’Amagaju FC zizakina umukino wo kwishyura kuri uyu wa kane tariki 29 Kamena 2017. Umukino ubanza amakipe yombi yari yanganyije 1-1, mu mukino wakiriwe na Amagaju FC.

11 Rayon Sports yabanje mu kibuga

Djabel ku mupira

Shasir yari yagoye ab’inyuma ba Espoir FC ariko amahirwe y’igitego arabura

Mutsinzi Ange nyuma yo gutsinda igitego rukumbi Rayon Sports yabonye

Abafana bishimira igitego cya Mutsinzi Ange

Espoir FC yari yaje yakaniye gukora amateka yo kugera ku mukino wanyuma

Umutoza w’Amavubi, Antoine Hey na Mashami Vincent umwungirije barebye uyu mukino

Rujugiro usanzwe ufana APR FC FC yari yaje gufana Espoir FC

Rujugiro yari yashishikaye afana Espoir FC

Uyu na we yafanaga Espoir FC

Habura iminota mike ngo umukino urangire, ni uku Masudi Djuma utoza Rayon Sports yarebaga

N’abakinnyi b’abasimbura ni uku barebaga

Renzaho Hussein ahanganye na Mutsinzi Ange

Wari umukino w’ishiraniro

Rayon Sports yashatse icya 2 ariko biranga

Agahinda k’abafana kagaragariraga buri wese....Claude wa Nyanza ni uku yarebaga

Rujugiro ufana APR FC ’akoba’ Rwarutabura

Ku munota wanyuma ubwo Rayon Sports yahushaga igitego cyabazwe ni uku Masudi Djuma uyitoza yari ameze

Mutsinzi Ange watsindiye Rayon Sports igitego

Abakinnyi ba Espoir FC bishimira kugera ku mukino wanyuma ku nshuro ya mbere

Ndizeye Jimmy, umutoza wa Espoir uyitoje umwaka wa mbere akayigeza ku mukino wanyuma w’igikombe cy’Amahoro

Allooooo!Alllooo yeeee!Rayon Sports barahiraraga , tuyikuyemo

Amarira y’umugabo ni uko adatemba agwa ku matama, ariko agahinda ni kenshi wa munyamakuru we! Yari akwiriye gutemba ukayabona!

PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
Tanga Igitekerezo